FDU-INKINGI IRIFURIZA ABANYARWANDA UMWAKA MUSHYA MUHIRE WA 2013, UMWAKA WO GUSHIKAMA TUGAHARANIRA UBURENGANZIRA BWACU
Ijambo rya Boniface Twagirimana
Visi-Prezida w'agateganyo
FDU-Inkingi
Kigali, Ku wa 31 Ukuboza 2012.
Banyarwanda, banyarwandakazi, barwanashyaka ba FDU-INKINGI, namwe nshuti z’uRwanda,
Komite nyobozi y'agateganyo ya FDU-INKINGI iyobowe na
Madame Victoire Ingabire ishimishijwe no kubifuriza umwaka mushya muhire wa
2013. Ishyaka rirazirikana kandi
rinashima by’umwihariko mwe mwese mwariteye inkunga uko mushoboye mu gufata mu
mugongo imfungwa za politiki ndetse n'abandi bose bitangiye uru rugamba rwa
demokarasi, iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu, n’ubutegetsi bugendera ku
mategeko mu Rwanda.
Uyu mwaka dutangiye
wongeye gusanga ku nshuro ya gatatu umuyobozi wacu Madame Victoire Ingabire
Umuhoza ari muri gereza nkuru ya Kigali
azira igikorwa cye cy’ubutwari
n’ibitekerezo bye bya politiki bigamije
guha ubwisanzure abanyarwanda. Intsinzi yacu iri mu kugumya gufatana
munda, kwitanga ndetse no gukomeza gushyigikira ibikorwa bitandukanye
by’ishyaka.
By’umwihariko ishyaka
FDU-INKINGI rirashimira abarwanashyaka
b’imbere mu gihugu kuba baritabiriye ibikorwa byo gusura Umuyobozi
Victoire Ingabire buri wagatanu,
kwitabira imanza, gusura izindi mfumgwa za politiki, kugaragaza ibyifuzo
by’ishyaka ku miryango mpuzamahanga itandukanye.
Turashima abarwanshyaka
bari hirya no hino ku isi ku bw’ibikorwa
by’ubuvugizi, byo gushyigikira ishyaka bakomeje gukora. Turashimira byimazeyo
abarwanashyaka 8 bafungiye muri gereza ya Muhanga bazira ubutwari bwo kuganira
kubitagenda mugihugu ubwo bahuraga n’umunyamabanga mukuru w'agateganyo w’ishyaka. Turanashimira n’abandi batari mu
ishyaka FDU – INKINGI baba abo mu gihugu imbere baba n’abari hanze yacyo
bakomeje gukora iyo bwabaga ngo akarengane abanyarwanda bakorerwa n’ubutegetsi
karanduke burundu.
Uyu mwaka urangiye kandi waranzwe n’ikibatsi cya benshi
mu barwanashyaka mu kwereka ubutegetsi bw’igitugu bwa FPR ko abanyarwanda hari
ibyo barambiwe ko ndetse binatuma batagomba gukomeza kurebera no guhera ku
ngoyi y'ubwoba maze benshi biyemeza
guhaguruka mu mahoro bereka ubutegetsi ko hari ibyo bugomba guhindura
byanze bikunze n’ubwo ubwo buyobozi bwa FPR bukomeje kuvunira ibiti mu matwi
ahubwo bukerekana ko budatezuka mu guhiga, gufunga no kubuza amahwemo uwo ariwe
wese unenga imikorere mibi yabwo bwifashishije inzego zitwa ko zishinzwe
umutekano ariko zitabasha kwitandukanya no kuba ibikoresho by’ishyaka FPR aho
gukorera inyungu z’abanyarwanda bose.
Turazirikana kandi n'abana b'Abanyarwanda bakomeje
gushorwa mu ntambara mu gihugu cy'abaturanyi cya Kongo nk’uko bitangazwa na
raporo y’impuguke za Loni.
Twifatanije kandi n'abakomeje guhatirwa bose gutanga ku
ngufu amafaranga mu kigega cy'agaciro ndetse n’indi misanzu itagira ingano
abanyarwanda bakwa umunsi ku wundi mu gihe ubu bugarijwe n’inzara n’ubukene.
Muri uku gusoza umwaka wa 2012 no gutangira uwa 2013
ishyaka rirazirikana ubutwari bwa benshi bagiye bahutazwa n’izo nzego zose za
FPR ariko bakerekana ko batazatezuka kubungabunga ubusugire bw’urumuri rwa
demokarasi bacaniwe n’umuyobozi wabo umwaka ushize utangira ubwo bamusuraga aho
afungiye ari nabwo yabasabaga kutazatuma
ruzima.
Uyu mwanya kandi turazirikana n’abandi banyapolitiki
bafungiye ibya politiki barimo ba
Nyakubahwa Bernard NTAGANDA, Deogratias MUSHAYIDI , na Dr. Theoneste
NIYITEGEKA. Turazirikana kandi n’abandi bahutazwa n’ubutegetsi bw’igitugu bwa
FPR banamburwa uburenganzira bwabo haba mu Rwanda no hanze.
By’umwihariko, ishyaka rirashima uburyo ku wa 21 Ukuboza
2012 abarwanashyaka benshi bagiye kuri
gereza kwifuriza umuyobozi mukuru w’ishyaka Noheri nziza n’umwaka mushya muhire
wa 2013 n’ubwo batemerewe kwinjira no
kubonana na we bakoze ikimenyetso gifite agaciro gakomeye. Abo hanze y’igihugu
namwe intashyo zanyu zatugezeho kandi
zikomeje kuduha imbaraga. By’umwihariko umuyobozi w’ishyaka arabashimira ko
mukomeje kumuzirikana aho ari mu gihome.
Kugeza ubu Ishyaka ryacu FDU – INKINGI ntiriremerwa
n'amategeko yashyizweho n'ingoma ya FPR Inkotanyi. Nyamara Itegeko – Nshinga
ry’igihugu cyacu ryemera amashyaka menshi. Abarwanashyaka bacu iyo bahuye biganirira
barafatwa bagafungwa. Ingingo ya 36 y’Itegeko – Nshinga ry’igihugu cyacu
ibitangira uburenganzira. Izi ngero nke zigaragaza ikibazo gikomeye dufite mu
gihugu cyacu aho ubuyobozi bwashyizeho amategeko yo kugaragariza amahanga ko
dufite igihugu kigendera ku mategeko, nyamara FDU – INKINGI turi abahamya b’uko
mu Rwanda hari ubutegetsi bw’igitugu butubahiriza n’amategeko bwishyiriyeho.
Tuzakomeza kuba abahamya b’ako karengane kari mu gihugu ari nako dukomeza
guhuza imbaraga hirya no hino, ari imbere mu gihugu cyangwa hanze yacyo kugira
ngo tugeze ubwisanzure na demokarasi mu gihugu cyacu, kuko nibyo mizi
y’iterambere rirambye n’ubwiyunge nyakuri bw’Abanyarwanda. Tuzi neza twese ko
nta wundi ufite igisubizo cy’ibibazo byacu usibye twe ubwacu.
Nimushikame, dukenyere dukomeze, duharanire mu mahoro
uburenganzira bwacu.
Umwaka mushya muhire kuri mwese. Imana ikomeze kutubera urumuri.
0 Comments:
Post a Comment
Subscribe to Post Comments [Atom]
<< Home