Wednesday, May 30, 2012

Rwanda: Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (CPI/ICC) ntabwo ruzaburanisha Callixte Mbarushimana



Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (CPI/ICC) ntabwo ruzaburanisha Callixte Mbarushimana callixte_mbarushimana_rwandan_fdlr_rebel_leader
Callixte Mbarushimana
By Marc Matabaro
Rwiza News
Tariki ya 30 Gicurasi 2012

Amakuru ava i La Haye mu Buhorandi, mu rukiko mpuzamahanga mpanabyaha (CPI/ICC) aravuga ko kuri uyu wa gatatu tariki ya 30 Gicurasi 2012, urwo rukiko rwemeje mu bujurire icyemezo cyo kutazaburanisha Bwana Callixte Mbarushimana, wari Umunyamabanga Mukuru wa FDLR, ukekwaho ibyaha byibasiye inyokomuntu n’ibyaha by’intambara mu burasirazuba bwa Congo.
Urukiko Mpuzamahanga Mpanamabyaha rwari rwasanze mu Kuboza 2011 ko ibimenyetso by’ubushinjacyaha bitari bihagije ngo bijyanwe mu rubanza. Ariko ubushinjacyaha bwarajuriye nyuma y’iminsi 3.
Mu kibazo cya Callixte Mbarushimana, nibwo abacamanza bari bategetse ku nshuro ya mbere ko umuntu uregwa n’urwo rukiko arekurwa kuva urukiko rwashingwa mu 2003.
Callixte Mbarushimana yakekwagaho ibyaha byibasiye inyokomuntu n’ibyaha by’intambara byakorewe muri Congo mu 2009. Yarekuwe n’urwo rukiko ku ya 23 Ukuboza 2011, nyuma y’aho urukiko rw’ibanze rufashe icyemezo cyo kutamuburanisha.
Ibyaha byashinjwaga Callixte Mbarushimana ngo byaba bishingiye ku matangazo n’ibindi bikorwa byo gutangaza amakuru bivugira FDLR yari abereye umunyamabanga mukuru yakoraga ari i Paris mu Bufaransa.
Callixte Mbarushimana w’imyaka 48 yari yafatiwe mu Bufaransa tariki ya 11 Ukwakira 2010 aho atuye kuva mu 2002 we n’umugore we n’abana be babiri.
Ariko Callixte Mbarushimana akirekurwa n’urukiko Mpuzamahaga Mpanabyaha, ubucamanza bwo mu Bufaransa nabwo bwasabye ko akurikiranirwa hafi (contrôle judiciaire) mu gihe hagikorwa iperereza ku byaha akekwaho bijyanye na Genocide yo mu Rwanda.
Tubibutse kandi ko Callixte Mbarushimana ashakishwa n’ubucamanza bw’u Rwanda akekwaho uruhare muri Genocide yo mu 1994.
Ababikurikiranira hafi bemeza ko iri kurikiranwa rya Callixte Mbarushimana rishingiye cyane kuri politiki kurusha ku butabera akaba ari nayo mpamvu nta n’ibimenyetso byatuma habaho urubanza byabonetse.
Tubibutse ko abandi bayobozi ba FDLR bafungiye mu Budage aho bakurikiranweho ibyaha bijya kumera nk’ibya Callixte Mbarushimana. Abo ni Ignace Murwanashyaka na Straton Musoni.

0 Comments:

Post a Comment

Subscribe to Post Comments [Atom]

<< Home