Monday, May 28, 2012

Rwanda: Umwe mu bari bafungiwe gushinja Ingabire yararekuwe!

Umwe mu bari bafungiwe gushinja Ingabire yararekuwe! 19751_101122599921567_1013119_n-300x266


















Inkuru y'Umwanditsi wa 
Rwandaliberation
Tariki ya 25 Gicurasi 2012


Ikinamico riragwira ariko iryo FPR ikina umuntu yakwibaza icyo rivuze akakiyoberwa. Impamvu mvuze ibi ni uko taliki 10 mata 2012 ubushinjacyaha bwazanye mu rukiko rukuru rwa Kigali uwitwa Nsabimana Phocas kugirango ashinje Madame Victoire Ingabire ko yamuhaye amafaranga yo gukoresha mu bikorwa by’iterabwoba ariko bisa n’aho uyu mugabo bitamworoheye kubahiriza neza ibyifuzo by’ubucamanza kuko we yavuze ko Ingabire yamuhaye amafaranga yo gutegura kumwakira igihe yari ageze mu Rwanda avuye mu buhungiro aho yari aje gutangiza ibikorwa by’ishyaka rya FDU-Inkingi mu Rwanda. Uyu Nsabimana Phocas ngo akaba yari ashinzwe gutegura ibikorwa byo kumwakira no kumushakira icumbi.
Tumaze kumva inkuru y’ifungurwa ry’uyu mugabo wari ufungiye muri gereza nkuru ya Kigali twashatse kumenya inkuru irambuye ku ifungwa rye ndetse n’uburyo yarekuwe maze twegera bamwe mu basanzwe bamuzi badutangariza ko uyu mugabo yafashwe mu mezi akurikira ifungwa rya Ingabire ariko ngo afatwa aregwa ibijyanye n’amafaranga ya banki y’abaturage kuko ariyo yakoreraga mu gihe Ingabire yatahaga mu Rwanda. Icyo gihe yafungiwe muri gereza ya Gitarama aza kuburana aratsinda ariko mu kurekurwa ngo yisanze na none muri panda gari imwerekeza muri gereza nkuru ya Kigali. Ntabwo twashoboye kubona amatariki ibi byabereyeho ariko ngo haba ari mu mpera za 2011.
Uyu mugabo ngo yagejejwe muri gereza ya Kigali atanyujijwe mu bugenzacyaha no mu bushinjacyaha nk’uko bisanzwe bigenda mu buryo bwemewe n’amategeko ndetse ngo n’abo bari bafungiye hamwe ntibigeze bamenya impamvu yari afunzwe ariko ngo byarahwihwiswaga ko afungiye kuzashinja Ingabire. Mu gitondo cyo ku wa mbere taliki 10 mata 2012 nibwo yagejejwe mu rubanza rwa Ingabire ariko ngo mu by’ukuri abakurikiye ubwo buhamya bibajije icyo ubushinjacyaha bwakuye mu byo yavuze uretse ikimwaro birabayobera. Nyuma y’uko mission y’uyu mugabo irangiye, ubu ngo arabarizwa iwe ariko ntitwashoboye kumenya aho atuye ngo tumubaze impamvu y’iryo fungwa n’ifungurwa ridasobanutse. Biragaragara rero ko leta ya Kagame ikora ibintu buhubutsi ku buryo ikora n’amafuti agaragarira buri wese. None se umuntu yafungwa ate adafite urupapuro rw’ubugenzacyaha rumufata n’urumufunga, akamara amezi n’amezi muri gereza nkuru ataranyujijwe mu bushinjacyaha ngo bumufunge by’agateganyo hanyuma akaza gufungurwa nta rubanza rubayeho?
Ngiyo imikorere ya gitekinisiye y’inzego z’ubucamanza za Kagame ariko birababaje kuba abantu bitesha agaciro bigeze hariya kandi ntibakarenganye imiryango mpuzamahanga irengera ikiremwa muntu kuko nibo baba bakorana ubwenge buke ku buryo butihishira.

0 Comments:

Post a Comment

Subscribe to Post Comments [Atom]

<< Home