Rwanda: « Amaribori y’urwango ni urumeza »
Inkuru ya Pacifique Kabalisa
Tariki ya 2 Werurwe 2015
Ku cyumweru tariki ya 01 Werurwe 2015 nyuma ya saa
sita, Abanyarwanda bagera kuri 200, baturutse mu bihugu bitandukanye byo ku
mugabane w’u Burayi, bitabiriye igitambo cya misa cyo gusabira nyakwigendera
Rwigara Assinapol, witabye Imana ku wa 04 Gashyantare 2015, aguye i Kigali.
Mu nyigisho ze, Padiri Bugingo wari uyoboye iki
gitambo, yibanze cyane ku rukundo ruhebuje Imana ikunda abantu bose. Asaba
abari bateraniye aho kugira urwo urukundo rukunda bose, bakirinda urwango.
Yavuze ko RWIGARA yarangwaga n’urwo rukundo kandi agahorana inseko (le
sourire).
Padiri yibukije umugani nyakwigendera Rwigara yigeze
gucira abanyeshuri mu mwaka w’1987. Icyo gihe ngo yaje kuramutsa Padiri mu
iseminari ku Nyundo, amusangana n’abanyeshuri barimo kuganira ku rukundo.
Padiri ashaka gusubika ibyo yari arimo, undi ati « oya, ahubwo nyemerera nanjye
ntege amatwi». Padiri aremera ; nuko ngo mu gusoza Rwigara, asaba abo
banyeshuri kwirinda urwango kuko nta cyiza rugira, ati « amaribori
y’urwango ni urumeza ».
Padiri yasabye abaje gusabira nyakwigendera Rwigara,
kugera ikirenge mu cye kandi bakirinda kumukurikiza amarira, ahubwo bagakomeza
kumutaramira mu rukundo kandi bafite inseko kuko aribyo byamuranze mu buzima
bwe ku isi. Misa ihumuje, Padiri yahise ataha kuko yari afite izindi nshingano
zihutirwa.
« Rwigara Assinapol yarishwe, yicwa na
Perezida Pawulo Kagame amuziza imitungo ye… », Jason Muhayimana.
Nyuma ya misa, umuryango wa Rwigara Assinapol
utuye mu Bubiligi, wakiriye abawutabaye, bakomeza kuganira ku buzima bwa
nyakwigendera no ku rupfu rwe. Mu ijambo rye, Muhayimana Jason, yavuze ko
muramu we atazize impanuka nk’uko byanditswe mu binyamakuru byo mu Rwanda. Ati
« Rwigara Assinapol yarishwe, yicwa na Perezida Pawulo Kagame, amuziza
imitungo ye kandi n’uyu munsi mwakumva yivuganye umugore we n’abana kuko
akomeje kubatoteza». Yibukije mu magambo make ubuzima bwa Rwigara,
avuga ko yakundaga cyane gucuruza kandi ko usibye kuba muramu we, yari inshuti
ye ikomeye. Yashoje ijambo rye asaba abari aho kumufasha kuririmba bishimye indirimbo
y’Imana ivuga ngo Yobu ntiyaretse Imana ye : http://www.byumvuhore.com/yobu
Hakurikiyeho ijambo rya Ben Rutabana, wasobanuye mu
magambo arambuye uko iyicwa rya muramu we ryakozwe : uburyo nyakwigendera yari
amaze iminsi atotezwa kubera imitungo ye na Rushema na Mugisha (abakozi ba
DMI), uko yahamagawe kuri telefoni, uko yaguye mu gico akicwa ariko
ntahwane, uko abishi be bakoze ikinamico ry’impanuka ariko bakarikora nabi
igikamyo kikagonga uruhande rw’imodoka Rwigara atari yicayeho, uko muryango
wamenyeshejwe ko Rwigara akoze impanuka ugahita uhurura na « ambulence privée »
ngo bamwihutane kwa muganga, uko abapolisi bawangiye kwegera aho nyakwigendera
yari ari, uko umwana we yasibanye akabasha gukora kuri se akumva agihumeka
ariko abapolisi bakamubambira bakamusubiza inyuma, uko aba bapolisi bahise
batwikira nyakwigendera ataranogoka bakamushyira mu modoka yabo bakamujyana
atarahwera, uko bamuteraguye ibyuma ku gikanu byamwishe,….
Rutabana yavuze ko kuva mu bwana bwe, yakundaga cyane
Rwigara ngo kuko kuri we, yamurutiraga abantu bose, ngo « c'était son idole
». Ngo afite imyaka umunani cg icyenda gusa, nibwo yamuhimbiye indirimbo
amugaragariza urukundo yari amufitiye. Ngo yumvaga nta wundi muntu wamugiraho
ijambo uretse we. Yagarutse cyane ku rukundo rutavangura Rwigara yakundaga
abantu bose hamwe n’igihugu cye, ku kuntu yafashaga abantu bose atavanguye,
ukuntu yitangiye bikomeye urugamba rwa FPR-Inkotanyi. Ati « iriya ntebe
Perezida Kagame yicayeho, Rwigara yagize uruhare rukomeye mu gutuma ayigeraho
».
Mu gusoza, Rutabana yavuze ko u Rwanda rukeneye
Abanyarwanda bahagarara mu cyuho, bakabuza Perezida Kagame gukomeza kwica
inzirakarengane, agamije kurema ubwami bwe butarangwamo umuntu wese utavuga
rumwe nawe. Aha yibukije uburyo Perezida Kagame yagiye yivugana mu bihe
bitandukanye abantu bose batumva ibintu kimwe, ahareye ku basirikare bakuru
bagenzi be no kubasivili bakoranye. Yavuze ko byinshi yabyanditse mu gitabo
cye.
Rutabana kandi yacurangiye abari aho, abaririmbira
indirimbo nyinshi zirimo izo benshi bakunda nka « Mana y’i Rwanda wagiye he ? »
n’ « Imbaraga z’urukundo ».Yashoje avuga ati « n’iyo uyu mutwe wanjye ejo
bawutema, uzatembagara usabira u Rwanda n’abarutuye, urukundo n’amahoro ».
Bamwe mu bari aho nabo batanze ubuhamya, bagaruka ku
rukundo rutavangura Rwigara yagiraga, ku neza yabagiriye no kurupfu rwe.
Icyagaragariye buri wese muri uyu muhango, ni uko Rwigara yari umuntu mwiza,
wafashije abantu bose atitaye ku ivangura iryo ariryo ryose, wari ufite
urukundo ruzira umupaka. Ibi kandi byaragaragaye mu gitambo cyo kumasabira :
Abatutsi n’Abahutu baturutse imihanda yose : muri Belgique, France,
Hollande, Suisse, Norvège, Grande Bretagne, Allemagne n’ahandi.
Bavandimwe duhuriye kuri Ibuka-l,
Nifuje kubagezaho mu magambo arambuye uko umunsi wo
gusabira nyakwigendera Rwigara Assinapol wagenze kuko numva nabyo ari uburyo
bwiza bwo kumwibuka no gufata mu mugongo umuryango we. Hari abo tubana kuri
Ibuka-l, twahahuriye. Nibabishaka baranyuzuza.
Gusa icyo nifuza cyane, ni ugusaba buri wese
gutekereza by’umwihariko ku cyakorwa kugira ngo ubwicanyi nk’ubu bwakorewe
Rwigara n’abandi bamubanjirije bucike burundu mu Rwanda. Abishi ba bamwe, ntibakwiye kuba intwari z’abandi. Umwicanyi ntagira
ubwoko. Rushema na Mugisha bavugwa mu iyicwa rya nyakwigendera Rwigara ni
abakozi ba Nziza.
Uyu nawe ni umukozi wa Perezida Kagame. Aba bose
bamaze kwivugana no kumenesha Abanyarwanda batabarika barimo n’abacitse ku
icumu. Nyamara ugira utya, ukabona Jack Nziza agaragiwe n’abayobozi ba
Ibuka n’abasore n’inkumi ba GAERG, ngo bagiye kwibuka imiryango yazimye iyo za
Busogo, ngo bagiye gusura abapfakazi b’i Nyamasheke n’ahandi. Nitwange
kugaragirwa n’abicanyi, ejo tutazitwa abafatanyabikorwa babo. Nimureke
dufatanye kugira uruhare mu guca ubwicanyi mu Rwanda kuko turi abahamya b’uko
ingoma z’amaraso zihirima. Buri wese nashyireho ake.
Mbatuye iki gitekerezo cya “Colibri”
Un jour, dit une vieille légende amérindienne,
il y eut un immense incendie de forêt
Tous les animaux, terrifiés,
atterrés, observaient impuissants le désastre
Seul le petit colibri s'activait,
allant chercher quelques gouttes d'eau avec son
bec
pour les jeter sur le feu
Après un moment, le toucan, agacé par cette
agitation dérisoire, lui dit :
«Colibri ! N'es-tu pas fou?
Crois-tu que c'est avec ces gouttes d'eau
que tu vas éteindre le feu !»
Et le colibri lui répondit :
«Non, mais je fais ma part»
Imana ibarinde kandi ikomeze cyane Umuryango wa
nyakwigendera Rwigara Assinapol.
0 Comments:
Post a Comment
Subscribe to Post Comments [Atom]
<< Home