Saturday, January 24, 2015

Nta mupadiri uzayobora u Rwanda: Ni yo masezerano yakozwe mu kurutura Kristu Umwami

Iyi ni ishusho ya Kristu Umwami yahawe umugisha icyo gihe. 
Kiliziya ubona inyuma yayo, ni yo yabereye mo 
umuhango wo kwegurira igihugu Kristu Umwami 

Inkuru ya Eric UDAHEMUKA
Democracy Human Rights
Tariki ya 20 Mutarama 2015

Incamake:

Nta mupadiri uzayobora u Rwanda. Ni yo masezerano yakozwe hagati y'u Rwanda na Vatikani ubwo Umwami Mutara III Rudahigwa yaturaga u Rwanda Kristu Umwami mu kwezi kw’Ukwakira mu 1946.


Muri byinshi umuvandimwe Mugema yavuze kandi byumvikana, ndagira ngo ngaruke ku idosiye ya Padiri NAHIMANA Thomas ntagamije kumusesereza cyangwa kumutaranga ahubwo nshaka kwerekana ukuri kw'ibintu.

Buriya hari abantu batekereza ibintu ako kanya bakumva ko bagomba guhita babitangaza bakanabishyira mu bikorwa ubundi rukazacibwa n’Imana. Padiri NAHIMANA Thomas muzi kuva akiga mu Iseminari Nkuru ya NYAKIBANDA kuko nakundaga kujyayo noherejwe n'ubuyobozi bwa Radio Maria ngiye kuzamurayo amasengesho yitwa Laudes na Complies.

Mu myaka 10 nakoze kuri Radio Maria i Kabgayi, nabashije kwinjira mu madosiye menshi y'abapadiri i Kabgayi. Umunsi umwe nigeze kujya muri Archives i Kabgayi ngiye gushakamo igitabo cyitwa INGANJI KARINGA ngo tugisome kuko muri Kaminuza umwarimu witwa Dr. BUSHAYIJA BUGABO Antoine watwigishaga yasabye ko uwisanzura ku bapadiri yazakibona.

Ubwo narimo nshakisha icyo gitabo, kubera ko natewe amatsiko menshi n’uko nabonaga inyandiko zose zirimo zaraboze (zaratoye uruhumbu ariko zigisomeka neza cyane), umubikira wari uhashinzwe yambwiye ko abona bitinze ansigamo ampa n'urufunguzo ambwira ko nimara gushaka ibyo nshaka nkinga nkarumushyira.

Naje kugera ku gace kitwa DIARIES ngwa ku nyandiko yanditswe ku italiki ya 15 Mata 1943 yandikishijwe intoki isinyweho n'abantu 2 aribo Umwami MUTARA III RUDAHIGWA na Mgr Leon Paul CLASS. Yari yanditswe mu Kinyarwanda ivuga ngo, "Kugira ngo u Rwanda tuzarwegurire Kirisitu neza, ni ngombwa kubanza kugena niba umunsi mwagize Repubulika, perezida mwifuza azaba ari umupadiri cyangwa umulayiki." Rudahigwa asubiza Mgr Class ko “ingoma ibihumbi u Rwanda rutazatwarwa n'umupadiri.” Mgr Class aramubwira (arandika) ngo nanjye noneho iki cyifuzo ndagitwara i Vatikani, no muri SDN (yaje guhinduka ONU) kugira ngo bijye byitabwaho kandi uyu murage utanze nzawuhererekanya n'abazansimbura ku butegetsi bwa Kabgayi.”

Naje no kubonamo indi nyandiko yuzuza iyi yo yasinywe hagati ya KAYIBANDA Grégoire na Mgr André PERRAUDIN aho Kayibanda yandikiye Perraudin amusaba kujya kwiga mu Nyakibanda ariko Perraudin akamwangira amubwira ko abona azavamo umuyobozi mwiza ko agiye Nyakibanda bitaba bigishobotse.

Padiri Thomas NAHIMANA akimara guhunga numvaga byo nta kibazo kuko benshi bahunga. Amaze gutangaza ko ari Kandida Président muri 2017, nagiye muri Évêché i KABGAYI ngirana ikiganiro na Musenyeri MBONYINTEGE Smaragde (uzi neza Padiri Thomas Nahimana kuko yamuyoboye mu Nyakibanda) mubaza niba abona umunsi umwe Thomas NAHIMANA azaba Perezida, ansubiza ko bitashoboka kuko mu masezerano Vatican yagiranye n'u Rwanda bitemewe ko umuntu wahawe ubupadiri yategeka u Rwanda mu nzego za politiki. Ndetse ko n'iyo abaturage bamutora, Vatican na ONU batamwemera nk'Umuperezida wa Repubulika. Abiruka inyuma ya Thomas NAHIMANA muri ISHEMA PARTY ndibwira ko ibi batabizi!

Bavandimwe banditsi, murabona ko Perraudin yubahirije ibyakozwe na Mgr Class bikaba uko no kuri Mbonyintege. Mu by'ukuri Padiri Thomas NAHIMANA yaritwitse anatwika ishyaka ISHEMA akirishinga kuko bitazamushobokera.

Yagombaga guhunga akajya asomera Misa Abafaransa ubundi akituriza ariko nkeka ko impamvu yishoye muri ibi bintu ari uko atasomye ngo acukumbure, ashakishe, amenye akari mu nda y'ingoma!

Izindi Nkuru Bijyanye:
Isengesho ry’Umwami Mutara III Rudahigwa atura u Rwanda Kristu Umwami



0 Comments:

Post a Comment

Subscribe to Post Comments [Atom]

<< Home