Monday, March 3, 2014

RWANDA: ABATURAGE NABO BAMAZE KWIBONERA KO LETA YA FPR IFITE UBWOBA KANDI KO YAHAHAMUTSE

Muri iyi minsi Ikaze Iwacu yari iri gukora itohoza ku makuru ahora avugwa buri gihe mu Rwanda y’ukuntu abasirikari ba RDF bashimuta abagabo n’abasore bakaburirwa irengero, abatashimuswe bakaburabuzwa, mbese ku buryo mu banyarwanda usigaye ubona ko hari icyizere gike cyane hagati y’abaturage na leta.
 
Abayobozi ba leta ya FPR bakubitira abaturage mu ruhamwe kugira ngo abandi bagire ubwoba bwo kubaza uburenganzira bwabo
Abayobozi ba leta ya FPR bakubitira abaturage mu
ruhamwe kugira ngo abandi bagire ubwoba bwo kubaza
uburenganzira bwabo
 
Umunyamakuru w’Ikaze Iwacu yashoboye kuzenguruka ahantu henshi hatandukanye mu Rwanda, avugana n’abaturage, ariko kugira ngo bazemere kuvuga aba ari intambara mu zindi. Bisaba gukoresha amayeri adasanzwe, kugira ngo uzabemeze ko utari umukozi wa DMI. Muri rusange twashoboye kwibonera ko abaturage bamaze gusobanukirwa n’imikorere ya leta ya FPR. Bavumbuye ko kubahozaho za maneko ari ikimenyetso cy’ubwoba.
 
Abayobozi bo mu Rwanda barahahamutse, nukuvuga ko na leta yose yahahamutse. Ubu abasirikari n’abapolisi na za nzego zitabarika ngo z’umutekano birirwa birukanka inyuma y’abaturage ngo bamenye niba ngo batavugana n’abantu baba hanze y’u Rwanda. Mbese abantu ntibahumeka, kandi ubwo no kubacuza utwabo binyuze mu manyanga menshi, ruba rugeretse. Umuturage umwe waganiriye n’umunyamakuru wacu we yatanagajwe ngo n’ukuntu leta iri gushyira igitutu gikaze ku bantu bahawe za buruse zo kwiga muri kaminuza, ngo bishyure vuba na bwangu.
 
Yagize ati: «  KUVA URWANDA RWABAHO MUZI KO LETA ZAGIYE ZIFASHA ABANA B’ABAHANGA NDETSE N’ABATISHOBOYE KUBASHA KWIGA KAMINUZA, GUSA NTA WIGEZE ABWIRWA KO ARI INGUZANYO, KUKO YARI INKUNGA, ARIKO UBU LETA IRIHO IRASABA UMUNTU WESE WIZE KURI BOURSE YA LETA IYO ARIYO YOSE, KUGARURA AYO MAFARANGA CYANGWA AGATANGAZA IGIHE AZAYATANGIRA BITABA IBYO NGO, HAKITABAZWA IZINDI NGUFU MU KUBISHYUZA ».
Ku byerekeye iby’ishimutwa byo na n’ubu birakomeje, mu cyumweru gishize, umunyamakuru wacu ageze mu ntara y’amajyaruguru, yasanze abaturage barihebye neza neza, batazi igihe abasirikari baza kubafatira. Hari ndetse bamwe bahitamo kwifungirana mu nzu, kugira ngo badasohoka bagahura n’ibyo bisumizi bya RDF.
 
Uku niko abitwa ko biga muri za kaminuza barara bagerekeranye mu tuzu tudashobotse, kubera kubura amikoro.
Uku niko abitwa ko biga muri za kaminuza barara bagerekeranye mu tuzu tudashobotse, kubera kubura amikoro.
 
Bigoranye cyane, umunyamakuru wacu yashoboye kuvugana n’umuturage wo mu karere ka Musanze, bahuriye ahantu ku muhanda, maze bihisha ahantu amubaza ku byerekeye ukuntu RDF ishimuta abagabo n’abasore. Mu ijwi ryo hasi cyane, kandi akomeza avuga ngo « nyamuneka uramenye ntuzamvemo », yagize ati:  »  nyine ngo abasirikari baje bavuga ko hari abantu bafatanywe ibisasu mu murenge wa Gacaca muri Musanze. Ubwo rero hagenda hafatwa abantu benshi nta muntu umenya aho bafungiye, ariko wagirango ni politique ya leta, kuko ejo hari mugenzi wanjye wari ku Mukamira, mu karere ka Nyabihu wambwiye ko naho aruko, ngo bahatwaye abantu cyane na n’ubu nta wuzi irengero ryabo kubera ko bamaze icyumweru babatwaye ».
 
Ejo hashize nibwo umunyamakuru wacu yarimo atembera mu mugi wa Kigali, maze bigeze mu ma sa kumi, nyuma ya sa sita, hatangira umukwabu udasanzwe mu duce twa Gitega, Nyamirambo, Muhima na Nyakabanda. Abasirikari benshi bisutse mu mihanda, bari kumwe na polisi ndetse na polisi ya gisirikari, batangira gufata abantu, kandi bagenda binjira no mu mazu ku ngufu. Ubwo kandi ibyo byabaga n’indege ya Kajugujugu ya AIR Force iri mu kirere izenguruka.
 
Hagati sa kumi n’ebyri na sa yine za nimugoroba hari indi ndege yunganiraga iyari isanzwe izenguruka, ariko iyi ya kabiri yari za ndege za kajugujugu ziba ziriho na jimeri izifasha kureba neza. Uyu munyamakuru wacu yabajije bamwe mu baturage barimo bakizwa n’amaguru ngo bitahire batarahura nabo babisha ba RDF, impamvu haba umukwabu utunguranye gutyo.
 
Abasore babiri wabonaga bashize amanga, ariko nabo basaba ko amazina yabo atashyirwa ahagaragara, bagize bati: « twe iyi leta ya FPR twarayitahuye, ni abanyabwoba ba mbere ku isi, ahubwo habuze abatypes babavuzaho urusasu ngo wirebere uko banyanyagira igihugu bakagita »! Bakomeje bagira bati: « ntubona nk’ariya ma lettres bavuga ngo bafatanye umusaza yandikira FDLR,  n’ubwoba bafite, kuko bari kwikanga ibiti n’amabuye, gusa abanyarwanda tugiye kugirwa nkuko bagiraga umuntu ukorana n’inyenzi muri 1990-94″. 
 
Bashoje bagira bati: « ese koko iyo FDLR bavuga izaza ryari ngo idukubitire aba basenzi, uzi ukuntu birata, kandi ari inshakarafu za bure bure! Uziko na bariya ubona ngo ni ba jenerali usanga badasinzira ngo FDLR igiye kubatera. Cyakora niza tuziruhutsa kabisa ».
 
Ngayo nguko rero, abaharanira kubohoza u Rwanda muriyumvira ko abaturage biteguye, ahubwo muri kubatindira. Uko mukomeza kuzarira ni nako abenshi bakomeza kwicwa. Ese muzatabara abadahari? Nyamara mubanguke abanyarwanda barababaye. Mwiboneye kandi ko na raporo yakozwe na Leta Zunze ubumwe z’Amerika, nayo yemeza ko mu Rwanda uburenganzira bwa kiremwamuntu bubangamiwe cyane. Igihe niki, kandi iyo gitakaye ntikigaruka. MBWIRA AVUMVA NI UMWANA W’UMUNYARWANDA.
 
Soma raporo ya USA ku Rwanda: fichier pdf USA report on Rwanda
Source:
Gasigwa Norbert, Ikazeiwacu.unblog.fr

0 Comments:

Post a Comment

Subscribe to Post Comments [Atom]

<< Home