Monday, March 3, 2014
Tariki ya 1 Werurwe 2014, i Buruseli mu Bubiligi, hateraniye ku nshuro ya gatatu, inama y’amashyaka amaze iminsi mu biganiro byo gushyiraho urwego yahurizamo ibikorwa byo kwihutisha impinduka y’ubutegetsi bw’u Rwanda.
Amashyaka yitabiriye inama y’uyu munsi ni aya akurikira :
1. Forces Démocratiques Unifiées (FDU-Inkingi) ;
2. Forces Démocratiques de Libération du Rwanda (FDLR) ;
3. Pacte Démocratique du Peuple (PDP-Imanzi) ;
4. Parti pour la Démocratie au Rwanda (PDR-Ihumure) ;
5. Parti Social (PS-Imberakuri) ;
6. Rwandan Dream Initiative (RDI-Rwanda Rwiza);
7. Union Démocratique Rwandaise (UDR)
Mu gutangira inama, abayigize bakiriye neza icyifuzo cy’ishyaka UDR ryasabye kwakirwa mu mushinga w‘ubufatanye bw’amashyaka nk’uko watangijwe mu nama yo kuwa 1 Gashyantare 2014.
Inama imaze kugezwaho raporo y’akanama gahuriweho n’amashyaka (comité de suivi élargi) no kuyunguranaho ibitekerezo, yageze ku myanzuro ishimishije. Mu byagezweho, hari ibi bikurikira:
1.Amashyaka yose yari mu nama yongeye gushimangira ko uyu mushinga w’ubufatanye ari ingirakamaro kandi ko ari igikorwa ngobokagihugu Abanyarwanda benshi bashyigikiye kandi bifuza ko cyagera ku ntego mu gihe kitarambiranye.
2.Amashyaka atatu ariyo FDU-Inkingi, PDP-Imanzi na PDR-Ihumure yagaragaje ko bitayashobokera guhita yinjira mu mpuzamashyaka, kubera ko hari ibyo asaba ko bibanza kubahirizwa, kandi bikaba bizafata igihe. Yongeyeho ko ashyigikiye byimazeyo uwo mushinga wo gufatanya kw’amashyaka, anasaba ko hakwigwa uburyo yazakomeza gutanga umuganda w'ibitekerezo, mu gihe atari yinjira mu mpuzamashyaka.
3.Amashyaka ane asigaye, yo yiyemeje gushyiraho urwego rw’ubufatanye rwiswe «IMPUZAMASHYAKA IHARANIRA IMPINDUKA MU RWANDA », CPC mu mpinamagambo y’igifaransa (Coalition des Partis Politiques Rwandais pour le Changement). Yashimiye cyane amashyaka FDU, PDR na PDP ubushake afite bwo gukomeza gushakira hamwe n’abandi umuti w’ibibazo byugarije Abanyarwanda. Hemejwe kandi ko urwego mpuzamashyaka ruzamenyesha ayo mashyaka bidatinze uburyo azakomeza kungurana ibitekerezo narwo kugeza igihe aziyemeza kurwinjiramo.
4.Ku byerekeranye n’ubuyobozi bw’Impuzamashyaka Iharanira Impinduka mu Rwanda (CPC), hemejwe ko amashyaka azafatanya ubuyobozi ku buryo bukurikira:
-Perezida : RDI Rwanda Rwiza
-Visi-Perezida wa mbere : FCLR-Ubumwe
-Visi –Perezida wa kabiri : UDR
-Umunyamabanga Mukuru : FCLR-Ubumwe
Ubuyobozi bukuru buzunganirwa na za komisiyo, zirimo izi zikurikira :
-Komisiyo ya politiki : FCLR-Ubumwe
-Komisiyo y’imari : RDI-Rwanda Rwiza
-Komisiyo y’umutekano : FCLR-Ubumwe
-Komisiyo y’ububanyi n’amahanga : UDR
Hemejwe kandi ko impuzamashyaka CPC izagira umuvugizi uzatangwa na FCLR-Ubumwe.
Inama yakiriye neza icyemezo cy’ishyaka RDI-Rwanda Rwiza ryatanze Bwana Faustin Twagiramungu ku mwanya wa Perezida w’Impuzamashyaka CPC.
Inama yemeje kandi ko amazina y’abandi bayobozi n’inyandiko y’ibigamijwe n’Impuzamashyaka CPC bizatangazwa mu kiganiro kigenewe itangazamakuru giteganyijwe i Buruseli mu Bubiligi taliki ya 19 Werurwe 2014.
Bikorewe i Buruseli tariki ya 1 Werurwe 2014.
FCLR-Ubumwe : Byiringiro Victor
RDI-Rwanda Rwiza : Twagiramungu Faustin
UDR : Dr Paulin Murayi
Source: Veritas Info, Sam 1 mar 2014
0 Comments:
Post a Comment
Subscribe to Post Comments [Atom]
<< Home