Monday, March 3, 2014

RWANDA: TWAGIRAMUNGU FAUSTIN ARONGEYE ATANGIYE UMUKINO WO KUBYINISHA MUZUNGA AMASHYAKA YA OPPOSITION

Twagiramungu Faustin photo
 
Nk'uko yakunze  kugenda abigaragaza kuva yakwinjira muri politiki, Bwana Twagiramungu Faustin  yaranzwe no gucamo amashyaka  ibice n’ubugambanyi bukabije.
Bwana TWAGIRAMUNGU Faustin icyo ashyize imbere ni inzira yose yamugeza k'ubutegetsi. Aha niho usanga atumvikana n'abanyapolitiki bagenzi be batabibona kimwe na we,  dore ko aba yifuza kuba hejuru ya bose, kandi ugasanga iyo ndwara hari abandi bayihuje. Iyo utamwumviye rero icyo akora ni ukukugambanira, byaba ngombwa akakwirenza,  nk'uko hari abemeza ko yagambaniye musanzire we  GAPYISI  EMMANUEL, bapfa amahame y’ishyaka rya sebukwe  KAYIBANDA cyangwa  uko yajyaga  kugambana  n’inkotanyi  z’abatutsi agambanira abahutu bene wabo ngo ni uko ari abakiga, none ubu asigaye yiriza ngo baramushutse. Aherutse no kwihanukira ngo aricuza ko yabeshyeye President HABYALIMANA ko ariwe wishe GATABAZI Felicien,   ibi byose byo guhindagura indimi uko bwije n’uko bukeye byari bikwiye kubera isomo abanyarwanda muri iki gihe, bigatuma barushaho kurangwa n’ubushishozi, no kugendera kure abanyapolitiki gito baba bagamije inyungu zabo bwite mu bikorwa byabo bya politiki.
 
 IBIHE OPPOSITION  IRIMO  MURI  IKI  GIHE  BIRASA  N'IBYO  MURI ZA  1993
 
Ubwo amashyaka yose yarwanyaga  MRND yacitsemo ibice kandi byose  byari biturutse kuri Twagiramungu Faustin, ntaho bitandukaniye n’ubu, dore ko amashyaka menshi Twagiramungu amaze kuyahungabanya, nyuma yo gutumiza inama kaminuza, agahita ayacamo ibice,  dore ko yatumiye amwe ayandi akayaheza. Ariko igitangaje ni uburyo n'abo yatumiye abenshi banze kumwitabira kubera kutamushira amakenga k'uburyo n'abamwitabiriye nabo baje biguru ntege, cyane ko bashakaga kwumva  ikimuri inyuma. Icyavuyemo ni uko banze gusinya urugendo, arukomezanya na FCLR-UBUMWE bari basanzwe bafatanyije. Gusa ikigaragara ni uko ntacyizere na gike kirimo, k'uburyo hari n'abavuga ko gufatanya kwe na FDLR ari  ugushaka kwihoma ku bakiga  nko guhomera iyonkeje.
   
AGAHOMAMUNWA MU NAMA  KAMINUZA  YA TWAGIRAMUNGU
 
Muri ya macenga ye yo kuryanisha amashyaka no kwiyegereza abakiga, Twagiramungu yahise ashinga ishyaka ariha Dr  Murayi Paulin, dore ko yamwijeje ibitangaza ko hari icyo yizeye. Aha ukibaza uburyo icyo yizeye akibwira Murayi  ntakibwire abandi.  Aha nakwibutsa ko  bashinze ishyaka UDR (Union Democratique Rwandais, UDR) riyobowe na Dr MURAYI  PAULIN, rikaba ryaravutse nyuma y’uko inama kaminuza itangira.  Aha umuntu yakwibaza ukuntu   ishyaka rya UDR  ryinjiye mu nama kuwa  1/3/2014 k'umunsi  w’isoza ry’inama, rigahita risinya ku myanzuro y’inama n’itangazo ry’ubufatanye kandi ritaranakurikiye ibiganiro byabanjirije isinywa ry’ubufatanye.

Byanze bikunze iri ni icenga rya politiki abantu benshi batabashije gusobanukirwa. Aha  kandi umuntu yakwibaza uburyo ibi bintu bishoboka mu gihe hari amashyaka  arenga icumi yari asanzwe  ariho kandi afite abayoboke benshi, ndetse  n’ibikorwa bya politiki bigaragara ataratumiwe  na Bwana TWAGIRAMUNGU, noneho iryavutse uwo munsi rigatumirwa rigahita rinasinya. Abanyarwanda barasabwa ubushishozi kugira ngo batazongera kugwa mu mutego bagasubira inyuma kurusha aho bavuye. Gusa abazi Bwana Twagiramungu n’uko akora muri politiki, amayeri n’amacenga, ntawe byatangaza.

Amakuru agera kuri Kamarampaka aremeza ko umupango wo gushinga ishyaka UDR wateguwe na Bwana Twagiramungu Faustin na Paulin Murayi, nyuma yo kumwihererana akamwumvisha ko bagiye gufata igihugu cy’u Rwanda bafatanyije na FDLR kandi ko hari n’ ibihugu bibashyigikiye. Ibi byari mu rwego rwo kureshya no kwigarurira abakiga, dore ko basanzwe bamwanga urunuka. Ayo manama ya Bwana Twagiramungu na Murayi akaba yaraberaga ahitwa Bruxelles Hall, kwa KABUGA WINNY, umufasha wa Murayi, ayo makuru kandi aremeza ko icyumba bacumbikira mo Twagiramungu ari nacyo bacumbikiraga mo  Dr. RUDASINGWA THEOGENE iyo yazaga mu Bubiligi.  
                                  
UMUTEGO MUTINDI
 
Uyu mutego wa Twagiramungu ntawashidikanya ko uzamushibukana mu gihe ntacyo yaba agezeho kandi asize virusi mu yandi mashyaka cyane nka  FDU-nkingi yemeza ko ayisize mu irimbi na RNC-Ihuriro asize ahuhuye dore ko nayo yagenderaga ku mbago, hakiyongera ho FDLR isanzwe imurebera mu ijisho rimwe kubera kutamushira amakenga.

Biracyaza...

Source: Kamarampaka, kuwa 2 Werurwe 2014

0 Comments:

Post a Comment

Subscribe to Post Comments [Atom]

<< Home