Umuvumo w'Abanyarwanda
Iyi mvugo ntabwo ari iyanjye. Nayumviye
kuri telefone, dushaka kumenya amakuru y'abo mu karere ka Shinyanga mu gihugu
cya Tanzaniya. Twibajije igituma abanyarwanda dutotezwa. Twageze aho twibaza ku
ruhare rwacu mu byago tugira. Ni kuki ari nta baturanyi badukunda ?
Twatangiye twibukiranya uruhare rukomeye
impunzi z'abanyarwanda mu gihugu cy'u Burundi zagize mu kubiba mu barundi amacakubiri
mu moko. Twakomereje ku gihugu cya Kongo (RDC) aho bigaragara ko abanyarwanda,
cyane cyane impunzi z'abatutsi, batigeze bashaka kuba abanyekongo, kugeza n'aho
abanyamurenge ba kera ubu basigaye bitwa cyangwa bakiyita abanyarwanda.
Twasanze kuba ingoma y'u Rwanda ikomeza kwica abanyekongo bizagirira
abanyarwanda bose ingaruka mbi. Ntabwo twibagiwe uruhare abanyarwanda bagize ku
gihugu cya Ouganda kugeza ubu. Ndetse hari abagande bibaza uko bizagenda umunsi
Museveni yapfuye (ntawe uzi niba azemera kurekura ubutegetsi). Ngo hari
abagande beshi batishimiye kuba Museveni yarakoresheje abanyarwanda ngo
abategeke, abica kandi abatoteza. None hatahiwe Tanzaniya. Ntabwo ari ubwa
mbere Tanzaniya yirukanye abanyarwanda. Kugeza ubu yirukanaga abimukira
b'inzara n'ubutaka, ntabwo yirukanaga abo ivuga ko ari nta byangombwa byuzuye
bafite bose, ariko cyane cyane ntabwo hari harigeze haba ikibazo cy'ubwoko.
None abayobozi n'abanyamakuru mu Rwanda batangiye kuboroga ngo Tanzaniya
irirukana abatutsi !
Kubivuga ntibyoroshye, ariko iyo
witegereje neza, usanga ibi bintu bisa nk'umuvumo. Usanga imyaka hafi 60 abanyarwanda
bamaze bahunga, barwana, bicana, bakurura amahane mu baturanyi
babo, bifite "dénominateur
commun" (harya mu
kinyarwanda bavuga ngo iki?). Ba
nyirabayazana ni intagondwa z'abatutsi.
Indi nkuru bijyanye:
La Tanzanie Expulse des irreguliers
0 Comments:
Post a Comment
Subscribe to Post Comments [Atom]
<< Home