Wednesday, August 14, 2013

Umuvumo w'Abanyarwanda

Inkuru ya A. Kamaliza
DHR Group
Tariki ya 13 Kanama 2013.

Iyi mvugo ntabwo ari iyanjye. Nayumviye kuri telefone, dushaka kumenya amakuru y'abo mu karere ka Shinyanga mu gihugu cya Tanzaniya. Twibajije igituma abanyarwanda dutotezwa. Twageze aho twibaza ku ruhare rwacu mu byago tugira. Ni kuki ari nta baturanyi badukunda ?

Twatangiye twibukiranya uruhare rukomeye impunzi z'abanyarwanda mu gihugu cy'u Burundi zagize mu kubiba mu barundi amacakubiri mu moko. Twakomereje ku gihugu cya Kongo (RDC) aho bigaragara ko abanyarwanda, cyane cyane impunzi z'abatutsi, batigeze bashaka kuba abanyekongo, kugeza n'aho abanyamurenge ba kera ubu basigaye bitwa cyangwa bakiyita abanyarwanda. Twasanze kuba ingoma y'u Rwanda ikomeza kwica abanyekongo bizagirira abanyarwanda bose ingaruka mbi. Ntabwo twibagiwe uruhare abanyarwanda bagize ku gihugu cya Ouganda kugeza ubu. Ndetse hari abagande bibaza uko bizagenda umunsi Museveni yapfuye (ntawe uzi niba azemera kurekura ubutegetsi). Ngo hari abagande beshi batishimiye kuba Museveni yarakoresheje abanyarwanda ngo abategeke, abica kandi abatoteza. None hatahiwe Tanzaniya. Ntabwo ari ubwa mbere Tanzaniya yirukanye abanyarwanda. Kugeza ubu yirukanaga abimukira b'inzara n'ubutaka, ntabwo yirukanaga abo ivuga ko ari nta byangombwa byuzuye bafite bose, ariko cyane cyane ntabwo hari harigeze haba ikibazo cy'ubwoko. None abayobozi n'abanyamakuru mu Rwanda batangiye kuboroga ngo Tanzaniya irirukana abatutsi !

Kubivuga ntibyoroshye, ariko iyo witegereje neza, usanga ibi bintu bisa nk'umuvumo. Usanga imyaka hafi 60 abanyarwanda bamaze bahunga, barwana, bicana, bakurura amahane mu baturanyi babo, bifite "dénominateur commun" (harya mu kinyarwanda bavuga ngo iki?). Ba nyirabayazana ni intagondwa z'abatutsi.

Indi nkuru bijyanye:
La Tanzanie Expulse des irreguliers

0 Comments:

Post a Comment

Subscribe to Post Comments [Atom]

<< Home