Thursday, July 18, 2013

Rwanda: Komite Nshingwabikorwa y’agateganyo ya FDU-Inkingi irabeshyuza ibihuha byo kwitandukanya na Komite Mpuzabikorwa

ITANGAZO

Ubuyobozi bwa komite Nshingwabikorwa y’agateganyo  buramaganira kure itangazo ryasohotse  riyitirirwa tariki ya 17 Nyakanga 2013 ,rivuga ko iyo komite yaba yitandukanije « n’agatsiko kayobowe na Nkiko Nsengimana ». Nta gatsiko tuzi kayobowe na Nkiko Nsengimana Icyo tuzi muri FDU-Inkingi ni uko  Nkiko Nsengimana  ari umuyobozi wa komite Mpuzabikorwa.

Abashoboye gushishoza bashobora kuba babonye ko iryo tangazo ryakorewe ku mpapuro zitari n’izo Komite Nshingwabikorwa y’agateganyo ikoresha :
  • Muri entête, nk’uko bigaragara kiriya kimenyetso cya « @ » ntakiri ku mpapuro nyakuri zikoreshwa, uretse ko na numero ya  telefone ubwayo ukuntu yanditse bigaragara ko atari bimwe.


  • Impapuro kandi zakoreshejwe nta « pied de page » ziriho nk’uko bigaragara kuri uru rupapuro rukoreshwa.


Ikindi kigaragaza ko iyo nyandiko ari impimbano ni urutonde rw’abagize komite.
Komite Nshingwabikorwa y’agateganyo  ya FDU-Inkingi igizwe n’abantu bakurikira: :
  • Victoire Ingabire Umuhoza :  Perezidante
  • Boniface Twagirimana : Visi-perezida
  • Sylvain Sibomana : Umunyamabanga
  • Jenny Flora Irakoze : Umubitsi
  • Fabien Twagirayezu : Umuvugizi
  • Gratien Nsabiyaremye : Ushinzwe ikangurambaga rubyiruko na politiki
  • Madeleine Mukamana : Ushinzwe  uburinganire n’imiberehomyiza y’abaturage.
Komite Nshingwabikorwa yongeye kumenyesha abanyarwanda n’abakunda ishyaka ryacu ko ibihe turimo bisaba ubwumvikane n’ingufu z’abarwanashya haba hanze y’igihugu n’abari mu gihugu. Ntabwo ari igihe cyo guta igihe mu mpuha zidafite icyo zungura ishyaka ndetse zidafite icyo zifasha haba mu kwiyubaka kw’ishyaka ndetse no kugera ku ntego ryiyemeje zo kubohora abanyarwanda ribasubiza uburenganzira bambuwe n’ubutegetsi bw’igitugu bwa FPR Inkotanyi. Nitwime amatwi rero abashaka kuducamo ibice dukomeze gahunda yacu twiyemeje.

Bikorewe i Kigali, tariki ya 18 Nyakanga 2013.

FDU-INKINGI
Boniface Twagirimana
Visi Perezida w’agateganyo

0 Comments:

Post a Comment

Subscribe to Post Comments [Atom]

<< Home