Rwanda: Komite Nshingwabikorwa y’agateganyo ya FDU-Inkingi irabeshyuza ibihuha byo kwitandukanya na Komite Mpuzabikorwa
ITANGAZO
Ubuyobozi
bwa komite Nshingwabikorwa y’agateganyo
buramaganira kure itangazo ryasohotse
riyitirirwa tariki ya 17 Nyakanga 2013 ,rivuga ko iyo komite yaba
yitandukanije « n’agatsiko kayobowe na Nkiko Nsengimana ». Nta gatsiko tuzi
kayobowe na Nkiko Nsengimana Icyo tuzi muri FDU-Inkingi ni uko Nkiko Nsengimana ari umuyobozi wa komite Mpuzabikorwa.
Abashoboye
gushishoza bashobora kuba babonye ko iryo tangazo ryakorewe ku mpapuro zitari
n’izo Komite Nshingwabikorwa y’agateganyo ikoresha :
- Muri
entête, nk’uko bigaragara kiriya kimenyetso cya « @ » ntakiri ku mpapuro
nyakuri zikoreshwa, uretse ko na numero ya
telefone ubwayo ukuntu yanditse bigaragara ko atari bimwe.
- Impapuro kandi zakoreshejwe
nta « pied de page » ziriho nk’uko bigaragara kuri uru rupapuro rukoreshwa.
Ikindi kigaragaza ko iyo
nyandiko ari impimbano ni urutonde rw’abagize komite.
Komite Nshingwabikorwa
y’agateganyo ya FDU-Inkingi igizwe
n’abantu bakurikira: :
- Victoire Ingabire Umuhoza
: Perezidante
- Boniface Twagirimana :
Visi-perezida
- Sylvain Sibomana : Umunyamabanga
- Jenny Flora Irakoze : Umubitsi
- Fabien Twagirayezu : Umuvugizi
- Gratien Nsabiyaremye : Ushinzwe
ikangurambaga rubyiruko na politiki
- Madeleine Mukamana :
Ushinzwe uburinganire n’imiberehomyiza
y’abaturage.
Komite Nshingwabikorwa
yongeye kumenyesha abanyarwanda n’abakunda ishyaka ryacu ko ibihe turimo bisaba
ubwumvikane n’ingufu z’abarwanashya haba hanze y’igihugu n’abari mu gihugu. Ntabwo
ari igihe cyo guta igihe mu mpuha zidafite icyo zungura ishyaka ndetse zidafite
icyo zifasha haba mu kwiyubaka kw’ishyaka ndetse no kugera ku ntego ryiyemeje
zo kubohora abanyarwanda ribasubiza uburenganzira bambuwe n’ubutegetsi
bw’igitugu bwa FPR Inkotanyi. Nitwime amatwi rero abashaka kuducamo ibice
dukomeze gahunda yacu twiyemeje.
Bikorewe i Kigali, tariki ya
18 Nyakanga 2013.
FDU-INKINGI
Boniface Twagirimana
Visi Perezida w’agateganyo
0 Comments:
Post a Comment
Subscribe to Post Comments [Atom]
<< Home