Sunday, January 27, 2013

FDU-Inkingi: Imyaka itatu i Rwanda duharanira Demokrasi, Leta y’igitugu itwimira



VI9

Barwanashyaka namwe nshuti za FDU Inkingi,

Bagenzi bacu muhagarariye amashyaka yanyu,
Banyarwanda, Banyarwandakazi,
Nshuti z’u Rwanda n’Abanyarwanda

Mw’izina rya FDU Inkingi, mbashimiye kuba mwaje muri benshi kwifatikanya natwe muri uru rugendo rwo kwibuka imyaka 3 ishyaka ryacu riri mu Rwanda rihakorera politiki. Nibyo koko, kuri 16 Mutarama niho Prezidante wacu, Madamu Victoire Ingabire Umuhoza, yakojeje ibirenge bye i Rwanda ku kibuga k’indege Grégoire Kayibanda i Kanombe.

Uko turi hano, n’ubutegetsi bw’i Rwanda bwabipingaga, ntawe utemera ko ukujya mu Rwanda kwa FDU Inkingi ibimburiwe n’Umukuru wayo, Madamu Victoire Ingabire, byahinduye ku buryo budasubirwaho imikorere n’imirorere ya politiki mu Rwanda. Amashyaka yari hanze yari amaze gusa nacika intege, asubira muri disikuru zimwe, izi za rusange zidafite icyo zihagazeho gikoreka zivanye mu buyoborere bw’igihugu bwa buri munsi, mu mibibereho n’ibibazo by’inzitane by’abaturage bya buri munsi. Mbese ibi by’idiski y’indirimbo ishira ukwongera ukayitangira.

1.      Dushimire Madamu Victoire Ingabire Umuhoza

Ni umwanya w’umwihariko wo gushimira Ingabire yo gutsinda twironkeye, wiyemeje kwigomwa, agasiga urugo rwe, akazi ke, n’ibindi, nkuko twebwe twabisigayemo, akemera akitanga akajya mu menyo ya Rubamba, ngo avane abanyarwanda ku ngoyi y’ubutegetsi bw’igitugu. Yagize ubutwari burenze tutagize, ahari ubanza ari abagore bashobora kugira bonyine ubutwari nk’ubwo, dukwiye kubumushimira. Yagiye azi neza ko ashobora gufungwa, ko ashobora no kuhasiga ubuzima bwe, ariko aragenda, ati biramutse bigenze uko muzakomereza aho nzaba ngejeje. Yaravuze ati « tuzababera intwari , muzatubere abagabo ». Victoire Ingabire, aho uri mu buroko i Rwanda, siwo mwanya wawe, uwawe ni uwo ku ntebe nkuru y’Ubuyobozi bw’igihugu n’abanyarwanda. Turakuzirikana buri kanya aho  uri mu buvumo bwa gereza ya Kigali, tuzakomeza kugukubita ingabo mu bitugu kugeza igihe ufunguriwe, kugira ngo urangize inshingano wiyemeje, twaguhaye nk’ishyaka.

Mumbabarire ariko gato nshimire n’abarwanashyaka bagenzi bacu bari mu Rwanda, ku mwihariko abagize komite nyobozi y’agateganyo ya FDU Inkingi, ubwitange batwerereka buri munsi aho bahanganye amaso ku yandi n’ingoma y’igitugu kandi bakanamenya uko Prezidante wacu yiriwe kandi yaraye.  Nagira ngo mbashimire namwe barwanashyaka, nshuti, abaterankunga b’ingeri zose. Ibi tugezeho, dukesha ahanini n’ukujya kwa Prezidante wacu, ntibyari gushoboka iyo mutagumya kumushyigikira, ngo mujye aho adashobora kugera mu mahanga hirya no hino, ku maradiyo, ngo mwigomwe mubone uburyo bwo guherekeza ibikorwa bya politiki bya FDU Inkingi.

2.      FDU Inkingi yambuye Prezida Kagame ikamba ry’ubuziranenge yiyambitse

Nari maze kuvuga  ko kuva FDU Inkingi ifatiye icyemezo cyo kujya mu Rwanda gukorerayo politiki ibintu byahindutse. Bwabaye ubwambere, umuntu avugiye mu ruhame ati : Bwana Prezida Kagame ufite uruhare rukomeye mu bwicanyi bwabaye mu banyarwanda, turasaba ko abo wamariye kw’icumu nabo bagira uburenganzira n’amahirwe bwo kwibukwa n’ababo n’igihugu, turasaba ko ababavukije ubuzima, bari mu ngabo utegeka cyangwa muri Leta uyobora, baryozwa ibyo byaha ndengakamere bakoze. Unarebye ugashishoza, ugufungwa kwa Madamu Victoire Ingabire ni aho gushingiye. Yambuye Prezida Kagame ikamba ry’ubuziranenge yari yariyambitse abeshya ngo yahagaritse itsembabwoko.

Yahagaritse Jenoside ryari ko yafashe ubutegetsi abapfa barapfuye, abarokotse benshi ko ali bagenzi babo b’abahutu babakijije ? Ni hehe, nka za za Byumba yari yarigaruriye kuva muri Gashyantare 1993, hashize umwaka, cyangwa se za Kibungo ya ruguru yafashe agishoza intambara, ni he mu kwezi kwa kane, kwa gatanu, kwa gatandatu, yazibye icyuho, agaca icyanzu ngo abatutsi bahigwaga bukare bahahungire ? Umuntu yica Prezida Habyarimana Yuvenali bali bamaze gusinya amasezerano y’amahoro, ahubwo agashoza intambara n’abaje gutabara akabiyama, agahindukire ngo yahagaritse Jenoside ? Anazi ibyo yakuze nyuma muri Kongo ? Yahagaritse intambara yari yashoje, yego. Yafashe ubutegetsi, yego. Ibindi azabeshye abahindi, twe atureke. Numvise ko na bo bafite ambasade ko batakibeshyeka. Kumwibutsa ko hari abanyarwanda benshi yishe bimugarura mu murongo wa ba ruharwa bakoze ibyaha ndengakamere by’itsembatsemba,  kugeza ubu yari yashoboye kwegeka ku bandi.

Ubutegetsi bw’u Rwanda bwari bwarashoboye amahanga buyabwira ko ari ubuyobozi ntangarugero rwa demokrasi. Kuvaho FDU Inkingi igereye mu Rwanda ikaka uburenganzira bwo gukora nk’ishyaka ryemewe, dore hashize imyaka 3 ntabwo tubona, nta wundi munyamahanga bazongera kubeshya ngo bwemera amashyaka menshi n’itangazamakuru ryigenga, nta n’ishyaka na rimwe ritavuga rumwe n’ubutegetsi ryemewe kandi n’ibinyamakuru bitari « ndiyo bwana » byarasenywe. Akarusho ahubwo ni uko babirayemo bamwe bakabica, twibuke André Kagwa Rwisereka wari VisiPrezida wa Green Party, cyangwa Jean-Léonard Rugambage w’ikinyamakuru Umuvugizi. Abandi barabigera ariko barabahusha nka Jenerali Kayumba Nyamwasa. Abandi barafunga nka Deo Mushayidi, Prezida wa PDP Imanzi, Ntaganda Bernard, Prezida wa PS Imberakuri, Agnés Nkusi Uwimana na Saidati Mukakibibi b’ikinyamakuru Umurabyo. Turacyafite bagenzi bacu 8, bakomoka Rutsiro, bafungiye i Gitarama, hafi ya Stade ya demokrasi.

Aho FDU Inkingi igereye mu Rwanda, ubu ibibazo by’inzara, ubukene mu cyaro no mu nkengero y’umujyi wa Kigali birazwi. Twashoboye kubwira abantu ko hari abanyarwanda bongeye kurwara amavunja. Ibibazo by’uburezi n’amashuri kubona imfashanyo yo kuyigamo yahariwe bamwe, nakwita beneyo, ubuvuzi bwa Mutuwalite utavurwa nyabyo kandi utabona umuti muri Farumasiyo yazo. Ibyo birazwi. Ruswa yeze, mu cyaro ybita inkuyo, ntibikivugirwa mu matamatama. Programu zo gushahura abagabo twarazamaganye. Intambara ya Kongo bakunze kubeshya ngo ni iya banyekongo na FDRL, ubu byaragaragaye ya ahubwo yamariye abana b’u Rwanda muri Kongo, kuko nyine FDU Inkingi ishobora kuvuga ku mugaragaro iti abana bo mu ngo izi n’izi babatwaye kurwana. cyangwa ababyeyi babo batubwiye ko bahapfiriye.

3.      Nari umugabo ntihabwa intebe

Barwanashyaka ba FDU Inkingi,

Twoye gukomeza kwigamba no kwivuga ibigwi ku nkovu z’imidende. Nari umugabo kandi ntihabwa intebe. N’ubwo twabiharaniye mbere y’abandi, ubu byabaye umusaruro rusange, ntibikiri umwihariko wa FDU Inkingi, ni umusaruro rusange n’ayandi mashyaka avuga ko nawo ari uwayo. Kugira ngo tugume kw’isonga mu ntambara ya demokrasi n’ukwishyira ukizana, yo kutavutswa ubuzima bwawe uzira ubwoko bwawe cyangwa uko wavutse utagennye, y’ubutabera n’ubwiyunge burambye, yo kuzamura ubukungu bw’igihugu, yo kugira amahirwe amwe ukananirwa n’aho ubushobozi bwawe bugarukiye, tugomba gutema ishyamba, tugatera indi ntambwe, tugahanga kandi tugahangira abandi inzira yo kwubohora u Rwanda n’abanyarwanda. Burya umwana niwe wiha ingobyi.

Baca umugani kandi ngo : Nta joro riba rirerire ngo ribuze izuba kurasa. Kandi ngo : Nta rubuto rwaboze rutagwa. Abasoma ibihe babona ingoma ya Kagame iri mu marembera, hafi guhirima. Nanjye niko mbibona, iyo mbona amakosa ikomeje gukora : kuvunira agati mu ryinyo ikamarira mu buroko abatavuga rumwe nayo, kworeka igihugu mu ntambara ya Kongo, kutita kuri rubanda rwa giseseka ruba mu cyaro no mu ntandaro y’imijyi, kutunamura icumu ngo itange ihumure, kureba igitsure abamuhatse. Ntihazagire uwongera kuvuga ngo abanyamahanga ntibadufasha. Ahasigaye ni ahacu. Habuze uwasunika gato. Niko twiyemeje gukora.

4.      Inzira y‘ugutsinda

Inzira yo kwibohora iraka ibintu bibiri by’ingenzi. Icya mbere, guhuza imbaraga zacu n’andi mashyaka tugahashya uwo duhanganye. Icya kabiri, kwegera kurusha abaturage mu Rwanda cyangwa impunzi mu bihugu by’Afurika.

Kuri FDU Inkingi, guhuza imbaraga n’andi mashyaka ntibyagombye kutwaka imbaraga zihambaye. Twebwe ubwacu, ubu twibumbiye mw’ishyaka rimwe, bivuye ku bushake bwacu kuko mbere twari amashyaka atatu atandukanye. Tujya kwishyira hamwe ubwa mbere, ndibuka ko nta shyaka na rimwe, mu yari ariho icyo gihe tutahamagaye ngo aze dufatanye. Yemwe n’abari bafite igitekerezo cyo gushinga ishyaka batubwiye ngo dukomeze, bazaza nyuma bamaze kwirema, twarababwiye duti imiryango irafunguye, tubahaye ikaze, nimuhuguka, turacyabategereje. Ndibuka ko na mbere y’uko dufata icyemezo burundu cyo kujya gukorera politiki mu Rwanda, twiyegereje abantu bose b’inararibonye muri politiki, tubagisha inama. Muri abo, hari abahanze nyuma amashyaka yabo, ni uburenganzira bwabo. Urugero rwa vuba rwerekana ko dushaka ubufatanye, ni amasezerano twagiranye na RNC, ejo bundi twujuje imyaka 2 dukorera hamwe. Mu minsi iri imbere tuzayizihiza, twongere dutere indi ntambwe. Ntabwo rero kuri FDU Inkingi, ndumva nanavugira RNC, kwakira abandi baza batugana, ntibyagombye kutubera ikibazo.

FDU-Inkingi rero yashimishijwe no kwumva ko abashinze amashyaka nyuma bifuza ko dukorana. Dushyigikiye bidasubirwaho kwicara hamwe tukwumvikana k‘u Rwanda runogeye abanyarwanda, tugashaka ukwo tuvana abanyarwanda mu kangaratete bashyizwemo na Kagame n’agatsiko ke. N’abakiri ingwate za Kagame bakiri mu gihugu tubahaye ikaze, tuzafatanye gukosora ibyapfuye no gushaka inzira yo guca inzigo.

Kurushaho kwegera abaturage mu Rwanda cyangwa guhagurukira ikibazo cy‘impunzi mu bihugu by’Afurika nabyo birihutirwa. Abahejejwe mu mashyamba bagacirwa i Shyanga bakwiye kuva i buzimu bakaza i Buntu. Biri mu ngamba yo kwereka abaturage n’impunzi ko dushishikajwe no kwumva, no gukemura ibibazo byabo. Dukoresheje ubushobozi bwose, turashaka guhugura abaturage n’impunzi guhagurikira rimwe kwibohoza. Bityo, tugahumuriza abanyarwanda bamwe ubutegetsi bwadushumurije kandi nta mpamvu, bakabona ko dushishikajwe n’abanyarwanda bose, nta vangura. Kwegera abaturage mu gihugu cyangwa impunzi mu nkengero zacyo, twemeza ko bizaduha amaboko mashya, tukotsa igitutu ubutegetsi, tukabuhirika, tukamakaza demokrasi, tukazahura u Rwanda n‘abanyarwanda.

5.      Harakabaho Isabukuru ya demokrasi y’imyaka 52

Nigeze kuvuga hejuru ko hari bagenzi bacu bafungiye i Gitarama, hafi ya Stade ya demokrasi. Sinarangiza rero ntabibukije ko ababyeyi bacu baharaniye demokrasi twibuka ku ncuro ya 52 kuva kuri 28 Mutarama 1961. Nubwo tutashoboye gukomeza kuyibumbatira mu mahoro, mu bumwe, nkuko Indirimbo yubahiriza igihugu yabidutongaga, kujya i Gitarama kuri 28 Mutarama 1961 kwimika demokrasi ni igikorwa cy’ingenzi ababyeyi bacu baharaniye biyushye akuya. Muribuka ko Madamu Victoire Ingabire, nyuma yo kujya ku Gisozi kwunamiraabazize itsembabwoko mu Rwanda, yagiye gutura indabo  kuri Stade ya Demokrasi, aricyo gikorwa cy’imena yakurikijeho. Tugomba kuzirikana ibyo bikorwa byombi, kugira ngo ejo nitubohora igihugu cyacu, kizarangwe no kurinda ubusugire bw’ubuzima bwa buri wese, demokrasi n’ukwishyira ukizana ku buryo burambye, tuzasigira abana bacu na bo bakabusigira ababo ku ruhererekane rudashira, bazashyikiriza ubuvivi n’ubuvivure, ndetse na Rubanda.
Murakarama.

Bruseli, kuwa 26 Mutarama 2013

Nkiko Nsengimana
Umuyobozi wa Komite Mpuzabikorwa wa FDU Inkingi

Izindi Nkuru bijyanye:



0 Comments:

Post a Comment

Subscribe to Post Comments [Atom]

<< Home