FDU-Inkingi irifuriza Abanyarwanda umwaka mushya muhire w'i 2013
Kigali, Ku wa 31 Ukuboza 2012.
UMWAKA MUSHYA
MUHIRE WA 2013 : UMWAKA WO
GUSHIKAMA TUGAHARANIRA UBURENGANZIRA BWACU.
Banyarwanda, banyarwandakazi, barwanashyaka ba FDU-INKINGI ,
namwe
nshuti z’uRwanda,
Komite
nyobozi y'agateganyo ya FDU-INKINGI iyobowe na Madame Victoire Ingabire
ishimishijwe no kubifuriza umwaka mushya muhire wa 2013. Ishyaka
rirazirikana kandi rinashima
by’umwihariko mwe mwese mwariteye inkunga uko mushoboye mu gufata mu mugongo
imfungwa za politiki ndetse n'abandi bose bitangiye uru rugamba rwa demokarasi,
iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu, n’ubutegetsi bugendera ku mategeko mu
Rwanda.
Uyu mwaka dutangiye wongeye gusanga ku nshuro ya gatatu
umuyobozi wacu Madame Victoire Ingabire Umuhoza ari muri gereza nkuru ya Kigali azira
igikorwa cye cy’ubutwari n’ibitekerezo bye bya politiki bigamije guha ubwisanzure abanyarwanda. Intsinzi yacu
iri mu kugumya gufatana munda, kwitanga ndetse no gukomeza gushyigikira
ibikorwa bitandukanye by’ishyaka.
By’umwihariko ishyaka FDU-INKINGI rirashimira abarwanashyaka b’imbere mu gihugu kuba
baritabiriye ibikorwa byo gusura Umuyobozi Victoire Ingabire buri wagatanu, kwitabira imanza,
gusura izindi mfumgwa za politiki, kugaragaza ibyifuzo by’ishyaka ku miryango
mpuzamahanga itandukanye.
Turashima abarwanshyaka bari hirya no hino ku isi ku bw’ibikorwa by’ubuvugizi, byo gushyigikira
ishyaka bakomeje gukora. Turashimira byimazeyo abarwanashyaka 8 bafungiye muri
gereza ya Muhanga bazira ubutwari bwo kuganira kubitagenda mugihugu ubwo
bahuraga n’umunyamabanga mukuru w'agateganyo
w’ishyaka. Turanashimira n’abandi batari mu ishyaka FDU – INKINGI baba
abo mu gihugu imbere baba n’abari hanze yacyo bakomeje gukora iyo bwabaga ngo
akarengane abanyarwanda bakorerwa n’ubutegetsi karanduke burundu.
Uyu
mwaka urangiye kandi waranzwe n’ikibatsi cya benshi mu barwanashyaka mu kwereka
ubutegetsi bw’igitugu bwa FPR ko abanyarwanda hari ibyo barambiwe ko ndetse
binatuma batagomba gukomeza kurebera no guhera ku ngoyi y'ubwoba maze benshi
biyemeza guhaguruka mu mahoro bereka
ubutegetsi ko hari ibyo bugomba guhindura byanze bikunze n’ubwo ubwo buyobozi
bwa FPR bukomeje kuvunira ibiti mu matwi ahubwo bukerekana ko budatezuka mu
guhiga, gufunga no kubuza amahwemo uwo ariwe wese unenga imikorere mibi yabwo
bwifashishije inzego zitwa ko zishinzwe umutekano ariko zitabasha kwitandukanya
no kuba ibikoresho by’ishyaka FPR aho gukorera inyungu z’abanyarwanda bose.
Turazirikana
kandi n'abana b'Abanyarwanda bakomeje gushorwa mu ntambara mu gihugu
cy'abaturanyi cya Kongo nk’uko bitangazwa na raporo y’impuguke za Loni.
Twifatanije
kandi n'abakomeje guhatirwa bose gutanga ku ngufu amafaranga mu kigega
cy'agaciro ndetse n’indi misanzu itagira ingano abanyarwanda bakwa umunsi ku
wundi mu gihe ubu bugarijwe n’inzara n’ubukene.
Muri
uku gusoza umwaka wa 2012 no gutangira uwa 2013 ishyaka rirazirikana ubutwari
bwa benshi bagiye bahutazwa n’izo nzego zose za FPR ariko bakerekana ko
batazatezuka kubungabunga ubusugire bw’urumuri rwa demokarasi bacaniwe
n’umuyobozi wabo umwaka ushize utangira ubwo bamusuraga aho afungiye ari nabwo
yabasabaga kutazatuma ruzima.
Uyu
mwanya kandi turazirikana n’abandi banyapolitiki bafungiye ibya politiki barimo ba Nyakubahwa Bernard NTAGANDA,
Deogratias MUSHAYIDI , na Dr. Theoneste NIYITEGEKA. Turazirikana kandi
n’abandi bahutazwa n’ubutegetsi bw’igitugu bwa FPR banamburwa uburenganzira
bwabo haba mu Rwanda no hanze.
By’umwihariko,
ishyaka rirashima uburyo ku wa 21 Ukuboza 2012
abarwanashyaka benshi bagiye kuri gereza kwifuriza umuyobozi mukuru
w’ishyaka Noheri nziza n’umwaka mushya muhire wa 2013 n’ubwo batemerewe kwinjira no kubonana na we bakoze
ikimenyetso gifite agaciro gakomeye. Abo hanze y’igihugu namwe intashyo
zanyu zatugezeho kandi zikomeje kuduha
imbaraga. By’umwihariko umuyobozi w’ishyaka arabashimira ko mukomeje
kumuzirikana aho ari mu gihome.
Kugeza
ubu Ishyaka ryacu FDU – INKINGI ntiriremerwa n'amategeko yashyizweho n'ingoma
ya FPR Inkotanyi. Nyamara Itegeko – Nshinga ry’igihugu cyacu ryemera amashyaka
menshi. Abarwanashyaka bacu iyo bahuye biganirira barafatwa bagafungwa. Ingingo
ya 36 y’Itegeko – Nshinga ry’igihugu cyacu ibitangira uburenganzira. Izi ngero
nke zigaragaza ikibazo gikomeye dufite mu gihugu cyacu aho ubuyobozi
bwashyizeho amategeko yo kugaragariza amahanga ko dufite igihugu kigendera ku
mategeko, nyamara FDU – INKINGI turi abahamya b’uko mu Rwanda hari ubutegetsi
bw’igitugu butubahiriza n’amategeko bwishyiriyeho. Tuzakomeza kuba abahamya
b’ako karengane kari mu gihugu ari nako dukomeza guhuza imbaraga hirya no hino,
ari imbere mu gihugu cyangwa hanze yacyo kugira ngo tugeze ubwisanzure na
demokarasi mu gihugu cyacu, kuko nibyo mizi y’iterambere rirambye n’ubwiyunge
nyakuri bw’Abanyarwanda. Tuzi neza twese ko nta wundi ufite igisubizo
cy’ibibazo byacu usibye twe ubwacu.
Nimushikame,
dukenyere dukomeze, duharanire mu mahoro uburenganzira bwacu.
Umwaka
mushya muhire kuri mwese. Imana ikomeze
kutubera urumuri.
FDU-INKINGI
Visi-Prezida w'agateganyo
Boniface Twagirimana.
0 Comments:
Post a Comment
Subscribe to Post Comments [Atom]
<< Home