Rwanda: So Ukwanga Atiretse Agusigira Umurage w'Amaraso
Inkuru ya Theobald Rwaka Rwandanet Group Tariki ya 22 Nyakanga 2012
Kuwa 25 werurwe 1998, ubwo
mu Rwanda twari hafi kwibuka ku nshuro ya kane
jenoside nyarwanda niho Perezida Clinton yasuye bwa mbere uRwanda. Icyo gihe
iwe mu rugo byaracikaga kubera ikibazo cya Monica Lewensky. Niyo mpamvu yaje
aherekejwe n'umukobwa we Chelsea wanze kuva mu ndege igihe cy'amasaha
hafi abiri yose ise yamaze ku kibuga cy'indege Gregori Kayibanda. Havugwaga ko
ngo Chelsea yaba yaranze kuva mu ndege kuko
atifuzaga gukandagira mu gihugu gitembamo amaraso y'abantu. Yagumye rero mu
ndege akirana n'imbwa yabo mu ndege kuko nayo yari yabaherekeje.
Birazwi ko Perezida Clinton
ubuzima bwe butameza neza muri iki gihe kubera uburwayi bukomeye bushobora kuba
bwatuma iminsi ye ku isi ibarirwa ku ntoki. Ngira ngo ahari niyo mpamvu Clinton yahisemo kuza kwereka umwana we
w'ikinege ibikingi bye muri Afurika yo hagati. Byanyibukije wa mufaransa Jean
de Lafontaine wakundaga kwandika ku mibereho y'abantu. Wagize ati:
LE LABOUREUR ET SES ENFANTS
Travaillez, prenez de la peine:
C'est le fonds qui manque le moins.
Un riche Laboureur, sentant sa mort prochaine,
Fit venir ses enfants, leur parla sans témoins.
Gardez-vous, leur dit-il, de vendre l'héritage
Que nous ont laissé nos parents.
Un trésor est caché dedans.
Je ne sais pas l'endroit ; mais un peu de courage
Vous le fera trouver : vous en viendrez à bout.
Remuez votre champ dès qu'on aura fait l'août.
Creusez, fouillez, bêchez, ne laissez nulle place
Où la main ne passe et repasse.
Le Père mort, les fils vous retournent le champ
Deçà, delà, partout; si bien qu'au bout de l'an
Il en rapporta davantage.
D'argent, point de caché. Mais le Père fut sage
De leur montrer avant sa mort
Que le travail est un trésor.
Uwo mubyeyi we yaraze umwana we ubutaka yasigiwe n'abakurambere be naho undi we
asigiwe ibisahurano(zahabu na diyama)bivuye mu maraso y'abantu
b'inzirakarengane barenga miliyoni 9 bamaze kugwa muri kariya karere kubera
intambara zashojwe na Blair na Clinton bakoresheje Museveni na
Kagame.
Ntawe uyobewe ko amabuye yose asahurwa muri Kongo
amenshi anyura mu Rwanda kugira ngo ahabwe
impapuro za ngombwa (Certificats d'origine) zituma abona isoko mu rwego
mpuzamhanga. Amasosiyete azwi n'atazwi y'abongereza n'abanyamerika niyo ahanini
akora ako kazi. Nta gitangaza kirimo kuko umwana yeretswe ibikingi bya se n'abashinzwe
kubicunga. Biriya bitaro bya Butaro (reba hasi mu nkuru bijyanye) si ibitaro gusa ninaho inama zo gufata
ibikingi no kubibyaza umusaruro zikunze kubera. Nabonye ku mashusho hariho
n'abandi bazungu bashobora no kuba muri bamwe bashinzwe iriya mirimo. Umwana
rero agomba kumenyana nabo dore ko amaze no guca akenge kugira ngo azazungure
ibyo azi. Nizere ariko ko se azamubwiza ukuri kose ku mvano ya buriya bukire
budasanzwe kandi budakomoka ku bakurambere b'abo. Cyangwa se kuri ziriya nka
ise avuga ko yaragiraga akiri muto.
Ubwo Clinton yasuraga u Rwanda muri 1998 imfashanyo yatanze
yatumye nibaza niba yari yaje gufasha cyangwa gushinyagura no kwiyerurutsa.
Yatanze imfashanyo ingana na miliyoni 2 z'amadolari y'Amerika ngo yo gutangiza
ikigega cyo gufasha abacitse ku icumu. Ni ukuvuga $2 kuri buri victime kuko
havugwaga ko abapfuye bazize jenoside nyarwanda, yatangiye akanayisoza, bageraga
kuri miliyoni imwe. Ariko ari we ari n'abambari babo ntibakibagirwe ko
amaherezo amaraso asama.
Abahora baduhira nabo ngo amakiriro yacu
azaturuka muri State Department nabo bakwiye kwongera kwibaza niba nta bundi
buryo bwabaho uretse gusa guhora turirira na wa wundi uvuga ngo awa.
Igishishikaje bariya bagabo ni ifaranga si demokrasi, si uburenganzira
bw'abarengana, si umutekano. Ni ba Byinshi bashaka byinshi gusa nk’aho
bazajyana nabyo ikuzimu.
Birashoboka nanone ariko ko Clinton yaba yari aje kugira
Kagame inama yo kwirenza abantu bazi amabanga yabo kandi bashobora kuyamena
bageze imbere y'inkiko; cyangwa se gukomeza gutera akaduruvayo muri kariya
karere kugirango babe bihahira bakiriho, bacume iminsi.
President Clinton speaks on achievements of Rwanda across all sectors and commits to assisting Rwanda's health sector in becoming free from foreign aid through partnership between Ministry of Health, Clinton Initiative and 13 Top US schools.
I am an African-American who grew up in the African Great Lakes Region and Western Africa.
I am strongly committed to human rights across the African Great Lakes region and beyond.
I strongly believe that spreading the untold truth about the ongoing crisis in the African Great Lakes region, no matter how unpleasant it might sound to many people, will surely lead my people to a better future in a timely manner.
I am a rare voice of the voiceless people currently living in Rwanda and in DRC.
My crucial duties consist in raising awareness about current political deadlock in Rwanda and its tragic consequences to the Rwandan people and the Congolese people as well.
Please keep in mind that this is NOT a hate blog. I will not tolerate hate speech or ignorant comments of any kind. All comments are moderated prior to publication.
At Hungry for Truth, Peace and Justice (HTPJ) Blog, there is no room for ignorance or hatred.
0 Comments:
Post a Comment
Subscribe to Post Comments [Atom]
<< Home