Friday, December 4, 2020

Urupfu rwa Felisiyani Gatabazi Ruzabazwe Tito Rutaremara


Ubuhamya bwa John Kalisa  
Tariki ya 16 Kanama, 2008

Iby'urupfu rwa GATABAZI muzabibaze Umwidishyi Tito RUTAREMARA. Ndakeka NKURIYINGOMA abizi. Mu gihe abanyapolitiki bo muri opposition interne barimo TWAGIRAMUNGU Faustin, NDASINGWA Lanouard, NZAMURAMBAHO Frédéric n'abandi bari mu nama  kuri Hôtel Méridien na délégation ya FPR yari icumbikiwe muri CND irindiriye ishyirwaho ry'inzego z'inzibacyuho zateganywaga n'amasezerano ya Arusha, byageze aho badashobora kumvikana. Gatabazi amaze kuvumbura sur place plan B ya FPR yarivumbuye, aritahira.

Akigera i muhira mu ma saa tatu z'ijoro nibwo RUTAREMARA Tito yamuhamagaye kuri téléphone ngo nagaruke hari point bagomba kurara barangije. Ngirango muzi ko nta mobile zariho icyo gihe, nijye witabye telephone (Gatabazi yari ataragera mu rugo akiri mu nzira ava kuri Hotel Méridien). Tito yavuze mu gifaransa muri aya magambo kuri telephone, ariko byumvikane ko yabanje kumbaza uwo ndi we, nkamubwira ko ndi neveu wa Gatabazi (icyo gihe natahaga iwe  nari nkiga muri Kaminuza y'u Rwanda mu ishami ry'amategeko i Mburabuturo mwese murahazi). Ubwo  yarambwiye  ngo nahagera mubwire ko Tito Rutaremara amushaka d'urgence akore uko ashoboye barare bavuganye. Ubwo mu gihe tukivugana imodoka ya Gatabazi ivuza ihoni inyuma ya portail, umujandarume wabaga mu rugo (icyo gihe Gatabazi yari afite abajandarme babiri, uwo bagendana n'uwirirwa mu rugo) abwira umuzamu ngo akingure nibwo nabwiraga Rutaremara nti guma kuri ligne ndabona aje. Ubwo Gatabazi yafashe téléphone baravugana numva aravuze ngo « finalement vous veniez de renoncer à votre position? C'est moi qui ai raison alors !» ahita abwira son épouse ngo asubiyeyo, kuko ntiyanicaye, ngo hari point batumvikanagaho ngo ariko arumva abantu ba RPF bisubiyeho.

Ubwo yarasohotse ahita asubira mu modoka afata umujandarume wari wiriwe i muhira aba ariwe basubiranayo, uwo bari biriranywe aza kurya, asigara mu rugo. Ubwo hashize iminota nka 45 vers 22h, twumva na none imodoka ya Gatabazi iravuza amahoni kuri portail agarutse, ni nabwo twahise twumva urufaya rw'amasasu umuzamu ahungira mu nzu; wa mujandarume wasigaye mu rugo yurira clôture kuri côté y'inyuma asohoka hanze nibwo yegereye imodoka asanga ni Gatabazi barasiye kuri portail yaguye mu modoka.















Nta point yo kumvikanaho rero. RUTAREMARA yahamagaye Gatabazi ngo abone uko yongera gusohoka maze ararike ses criminels bajye kumutegereza ku muryango kuko Tito yari arimo gukoresha Radio Motorola, buri kanya ahaguruka ajya kuvugana n'abantu byumvikana ko bari abo bo muri escadron de la mort ya FPR. Ngibyo iby'urupfu rwa Gatabazi. Uwaba aziranye na Rukokoma (Faustin Twagiramungu) azamubaze kubera ko ari umwe muri bake bakiriho bari muri iyo nama yo kuri Hotel Méridien.

Kagame yavuze ko FPR nta muntu wayicira urubanza ariko igihe kizagera Imana ice urubanza rutabera. Turacecetse ariko tuzi byinshi. Rutaremara niyibere Umuvunyi, Gatabazi nawe tuziko Imana yamwakiriye mu zindi nzirakarengane zayo.

0 Comments:

Post a Comment

Subscribe to Post Comments [Atom]

<< Home