Saturday, November 28, 2020

IMYANZURO Y’INAMA RWIHISHWA Y’ABAKADA BAKURU BA FPR BAGIFATA UBUTEGETSI 1994.

Ubukene n'agahinda mu baturage
Inkuru ya Rutagonya Hassa
Tariki ya 24 Ugushyingo 2020
Ikaze Iwacu. 

Mu mpera za 1994, chairman nyakuri wa FPR Paul Kagame yakoresheje inama mu biro bya visi perezida wa repubulika ibera mu muhezo. Yayitumiyemo inkoramutima ze zigizwe z’abakada barindwi bo mu bwoko bw’abatutsi gusa.Yahereye muma saa tatu za mu gitondo irangira mu masaha y’ijoro. Icyo gihe saa sita ntawasohotse ngo ajye kurya, amafunguro avuye mu kigo cy’abajepe yabasanze aho azanywe n’imodoka. Nyuma yo kurya baruhukiye isaha imwe muri iyo nyubako, nyuma inama irakomeza.

Imidugudu y’abari ku ngoma bikubiye byose

Nk’uko twabihishuriwe n’umwe mu bitandukanyije na FPR wari muri iyo nama wadusabye kudatangaza izina rye kubera umutekano we n’uw’umuryango we, dore ingamba 22 zayifatiwemo :

1)  Guha manda imwe Pasteur Bizimungu ngo rubanda ibanze yibone mu butegetsi bushya, hagati aho abatekinisiye bacu bagomba bagapanga ingamba zo kumunaniza akavaho, tukabona uko dushyira mu bikorwa gahunda yacu ntawe uturi hejuru. Icyo gihe umwanya wa Visi Perezida uzahita uvaho.

2)  Guteza umutekano muke mu ntara zombi za Kivu muri Zaïre no mu majyepfo ya Uganda kuko ari indiri z’abahutu impunzi zishobora kwisuganyirizamo zikaba zakora nk’ibyo twakoze mu buryo bworoshye.

3)  Gukomanyiriza impunzi mu nkambi z’ibihugu bidukikije, kuzibuza amahwemo, kuzigambanira zikicishwa inzara, guteza umutekano muke aho ziri, kuzirega jenoside abazakiriye bakazinuba, izinaniwe zigataha, izanze gutaha zikicwa aho bishoboka.

4)  Kwibasira amashyaka ubutegetsi bwa Repubulika bushingiyeho, abahutu bakayoboka umurongo wa FPR, byananirana tukayaca mu gihugu.

5)  Guhagarika umuvuduko w’ ubutegetsi bw’ abahutu mu Burundi, kubukoreramo mu mayeri, byananirana tugashaka uburyo bwo kubuhirika.

6)  Umutego wa Ndadaye na FRODEBU ye bigomba kutubera isomo. Kwirinda guhubukira amatora tutabanje gufata inzibacyuho ihagije no gupanga uko RPF izayatsinda bubi na bwiza.

7)  Tugomba kumvikanisha ko nta moko ari mu Rwanda, ko twese turi abanyarwanda kugira ngo nitwigarurira ibyo dushaka byose bititirirwa ubwoko bumwe.

8)  Tugomba gushyiraho amategeko yubatse neza yo gukinga amahanga mu maso.

9)  Tugomba kugarura gacaca ikatubera inzira yo kwambika icyasha, kwikiza abo tudashaka no kudufasha kwigarurira imitungo yabo bitatugoye.

10)  Nta mukada wacu tuzemerera ko aburanishwa n’inkiko z’amahanga kugira ngo ibanga ryacu ritazavaho rimeneka.

11)  Tugomba gushyiraho igihano kiremereye cyo gucubya abantu bose bafite ideology ibangamiye iyacu.

12)  Gushyiraho imiryango irengera inyungu z’abacu bacitse ku icumu. Bizadufasha gutera ubwoba abahutu twumvikanisha hose ko hapfuye abatutsi gusa. Nta muhutu ugomba kunamirwa cyangwa ngo yunamire abe.

13)  Amagufa yanamye ku misozi tuzayakusanyiriza mu nyubako z’urwibutso yose tuyite ay’abatutsi. Umuhutu uzavuga ko harimo amagufa y’abe tujye tumuhana twihanukiriye. Kwiga uko ayo magufa tuyabyaza umusaruro tukayakangisha n’abazungu ko twahagaritse jenocide barebera.

14)  Kubera uruhare bashiki bacu bagize mu kubohoza iki gihugu, tuzabagenera imyanya ihagije mu nzego z’ubuyobozi bizakomeze kudufasha gucengera no gukurura abo dushakaho inyungu.

15)  Inzego nkuru za politiki, umutekano, ubucamanza, ubukungu n’ubucuruzi bigomba kuba mu maboko yacu, abandi tuzajya twihanganira ni abo kutubera udukingirizo.

16)  Abana bacu tugomba kubashakira amashuri meza y’INDATWA mu gihugu no hanze, abandi tukabayobora muya giseseka.

17)    Politiki y’ubwiyunge tugomba kuyiha umurongo utuma ubutegetsi bwacu buramba.

18)  Tugomba gutuza abantu bacu mu migi tukanayiteza imbere, icyaro kigaturwa n’abagomba guhinga bakanadutunga.

19)  Amafranga ahagije yo gushyira mu bikorwa ingamba zacu nta handi ha mbere tugomba kuyakura atari muri rubanda binyuze mu bwoko bw’imisoro itandukanye.

20)  Tugomba kugarura uruhare n’agaciro k’inka mu mateka y’abakurambere bacu, tugatesha agaciro ingirwa revolution yo mu 1959 na za Repubulika zayikurikiye.

21)  Gufata ingamba zinyuranye zo kugabanya ubwinshi bw’abahutu kugira ngo batazongera kuduteza ibibazo.

22)  Gucecekesha za N.G.Os , amashyirahamwe arengera uburenganzira bw’ikiremwamuntu n’imiryango mpuzamahanga idukoraho amaperereza bidakozwa ibyo kutubera ibikoresho, abakomeje kubyanga tukabirukana mu gihugu igitaraganya.

Rubanda ugomba gupagasa ikagemurira bene ingoma!
Bivugwa ko kimwe mu byatumye Seth Sendashonga na Colonel Rizinde Theoneste bahunga, batorotse bamaze kumenerwa ibanga ry’iyo myanzuro, nyuma yo kureba akarengane gakorerwa rubanda basanga bihabanye n’ibyo bibwiraga ko barwaniye, barahunga.

Twakwibutsa ko FPR yabahigiye hasi no hejuru ibatsinda hanze y’igihugu ngo batazakwiza iryo banga hanze. Seth Sendashonga yishwe na DMI i Nairobi tariki ya 16 / 05 / 1998 amaze gushinga ishyaka yise FRD (FORCE DE RÉSISTANCE POUR LA DÉMOCRATIE ) rirwanya FPR.

Naho Colonel Theoneste Rizinde yiciwe i Nairobi tariki 06 / 10 / 1996 arashwe amasasu abiri mu mutwe nyuma yo gushimutwa na DMI mu rugo rw’umucuruzi Augustin Bugirimfura.

Nkimara kumenya iby’iriya myanzuro mitindi ya Afande mukuru, nasanze uriya munyagwa afite umutima usobetse ubugome ndengakamere. Ibyo azadukururira nibitatwicisha bizadukenya !!! Wagira ngo ntavuka mu mfura yo kanyagwa.

Indi nkuru bijyanye:
Dore Itandukaniro riri hagati y'u Rwanda rwa RPF Inkotanyi n'u Rwanda rw'abanyarwandaDore Itandukaniro riri hagati y'u Rwanda rwa RPF Inkotanyi n'u Rwanda rw'abanyarwanda

0 Comments:

Post a Comment

Subscribe to Post Comments [Atom]

<< Home