Monday, October 5, 2020

Rwanda: Indahiro ya FPR-Inkotanyi

Inkuru ya Mamadou Kouyate.

Njyewe, …

Ndahiriye hagati y'aba banyamuryango nemeza ko numvise neza imigabo n'imigambi

FPR/INKOTANYI yiyemeje guteza imbere kugira ngo buri munyarwanda wese, ari umuto, ari umusaza ndetse ari n'uzavuka mu bihe bizaza azagire agaciro mu gihugu cye cyangwa se n'ahandi azaba ari hose.

Ndahiye nemeza kandi nsezeranye ko ngomba kwifatanya na buri muntu wese uri muri FPR/INKOTANYI muri iki gihe no mu bihe bizaza.

Nemeje ko ngomba kwiyumvisha ko buri muntu wese uri muri FPR/INKOTANYI agomba KURINDA, KURINDWA, KUGIRA NO KUGIRWA inama kugira ngo twirinde ibyago byose byagwiriye igihugu cyacu n'abagituye bose.

Nemeye kandi ko nzafatanya n'abandi kurwanya abanzi b'u Rwanda aho bazaba bari hose.

Ndahiriye kandi mu maso y'aba banyamuryango ko nzakurikiza amategeko yose ya FPR/INKOTANYI ariho ari n'azashingwa. Nzirinda gukora amafuti, guhemuka, kuzarira n'andi makosa yatumye igihugu cyacu kigwa mw'icuraburindi.

Banyamuryango muri hano, nindamuka mpemutse, nkoze ibinyuranye n'imigabo, imigambi n'amategeko bigenga FPR/INKOTANYI, nzaba mpemukiye buri munyarwanda, nzabambwe nk'umugome wese.

Murakoze.

Source: MDR


0 Comments:

Post a Comment

Subscribe to Post Comments [Atom]

<< Home