Monday, September 16, 2013
Chairman w'Isangano-ARRDC Abanegihugu
Tariki ya 14 Nzeli 2013.
Source: Fondationbanyarwanda
Imvugo
« Jenoside Nyarwanda » ikoreshwa na LONI ni iyo kwitonderwa kuko
itera urujijo. Sinemera Jenoside yakorewe Abanyarwanda (genocide against
Rwandans) ; sinemera Jenoside Nyarwanda (Rwandan genocide) ;
sinemera na Jenoside y'Abanyarwanda (genocide of Rwandans)!
Kuba
ntemera bimwe Umuryango w'Abibumbye LONI uvuga cyangwa ukora ku kibazo cy'u Rwanda ndetse ntibagiwe na Kongo, ni uburenganzira bwanjye kandi biri mu
burenganzira bw'ibanze mpabwa na kamere muntu bwo kuvuga icyo ntekereza.
Imvugo
ngo « Jenoside Nyarwanda » cyangwa « Jenoside yakorewe
Abanyarwanda » ikoreshwa na LONI ku mahano yagwiririye igihugu cyacu mbona
irimo urujijo rwinshi ndetse sinatinya kuyita imvugo ntera-ntimba ku
Banyarwanda.
Ndatanga
ingero nkeya:
Iyo
LONI iza kuba ifitiye urukundo Abanyarwanda mu moko yose iba yarahannye impande
zombi zishe. Mu rukiko rwayo rwitwa ICTR ruri Arusha, LONI imaze imyaka 19
ifunga abo ku ruhande rumwe, naho abambari ba Kagame mu gatsiko ka FPR ye
bigaramiye i Kigali . Iyi LONI yananiwe no gusobanura ihanurwa ry' indege ya Perezida
Habyarimana na bagenze be (RIP), irabyitarutsa ivuga ko icyo icyaha kitari mu
nshingano z'uru rukiko mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda . Ni akumiro! Urukiko rwahawe inshingano zo kureba ibyaha byakozwe
mu mwaka wose wa 1994 none ngo indege ntibareba. Ubonye ngo ICTR inanirwe no
guhumiriza ngo iburanishe byibura Inkotanyi zishe Abihayimana 9 bari i
Gakurazo cyangwa ngo ikore iperereza ku mpfu z'Abanyapolitike nka Gatabazi na
Bucyana (Févr. 1994). Birababaje! Dore kandi umwaka utaha ngo ICTR izafunga
imiryango! Twizere ko izayifunga ariko ikayifungura ku bibazo bya Kongo. Gusa
nabyo nzabibara mbibonye!
Ntiriwe
njya mu ma « theories » menshi yo gusobanura Convention de
Génève 1948, Jenoside cyangwa ibyaha
mpuzamahanga ibyo aribyo byose, dore mu buryo bwumvikana uko nemera ibyabaye ku
Banyarwanda uhereye 1990:
1.
Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda (1994),
2.
Jenoside yakorewe Abahutu ku butaka bwa Kongo (1996-1998),
3.
Ibyaha byo mu ntambara (crimes de guerre) n'ibyaha byibasira inyoko muntu
(crimes contre l'humanité) byakorewe Abahutu, bikozwe na FPR-Inkotanyi kuva
Byumba (1990), Ruhengeri (1992), mu Rwanda hose (1994), Kibeho (1995), na za
Gisenyi-Ruhengeri-Gitarama mu ntambara yiswe iy'abacengezi (1997-1999).
4. Ibyaha
byibasira inyoko muntu (crimes contre l'humanité) byakorewe Abatutsi, bikozwe
n'impande zombi (1990-1994). Ingero : ibyabereye za Kibirira bikozwe
n’Interahamwe, iyicwa ry'Abagogwe ryakozwe n’Inkotanyi 1992.
Nta Jenoside ntoya, nta Jenoside icagase, nta Jenoside
ikwiye gusumba indi. Hari abo njya numva bavuga ngo imvugo « Jenoside
yakorewe Abatutsi » ni imvugo ntera-ntimba. Oya, imvugo ntera-ntimba
ahubwo mbona yari ikwiye kuba iriya ya LONI ivangavanga ibintu, ikadutera
urujijo.
Umwanzuro.
Ibyabaye
ku Banyarwanda nibivugwe uko biri kabone n’ubwo twaba tutabivuga uko LONI
ibishaka. Iyo LONI yagiye igaragaraho kudaha izina rikwiye ubwicanyi ku mpande
zombi ntitwatinya kuvuga ko ibogamye kandi inakomeza gushyira urujijo mu Banyarwanda.
Abenegihugu b'u Rwanda , cyane cyane Abanyapolitike n'Intiti zacu nibirinde kuvangavanga
ibintu.
Kutemeranwa
na LONI ku mvugo si icyaha cyaducisha umutwe cyangwa ngo kitwimishe ubutegetsi.
Ku bwanjye, uwo muco wo kujya gusabiriza ubutegetsi abanyamahanga ugomba
gucika. Ubutegetsi tubusabe Abenegihugu bacu kandi bazabuduha! Abanyarwanda nimuve
mu bwoba muvuge ibyabakorewe uko biri. Ntacyo bazabatwara; sibo Mana!
Urukundo
n'Amahoro kuri mwese!
0 Comments:
Post a Comment
Subscribe to Post Comments [Atom]
<< Home