Monday, September 16, 2013

Sinemera Jenoside y'Abanyarwanda

Isangano Arrdc
Inkuru ya Jean-Marie Vianney Minani 
Tariki ya 14 Nzeli 2013.


Imvugo « Jenoside Nyarwanda » ikoreshwa na LONI ni iyo kwitonderwa kuko itera urujijo. Sinemera Jenoside yakorewe Abanyarwanda (genocide against Rwandans) ;  sinemera Jenoside Nyarwanda (Rwandan genocide) ; sinemera na Jenoside y'Abanyarwanda (genocide of Rwandans)!

Kuba ntemera bimwe Umuryango w'Abibumbye LONI uvuga cyangwa ukora ku kibazo cy'u Rwanda ndetse ntibagiwe na Kongo, ni uburenganzira bwanjye kandi biri mu burenganzira bw'ibanze mpabwa na kamere muntu bwo kuvuga icyo ntekereza.

Imvugo ngo « Jenoside Nyarwanda » cyangwa « Jenoside yakorewe Abanyarwanda » ikoreshwa na LONI ku mahano yagwiririye igihugu cyacu mbona irimo urujijo rwinshi ndetse sinatinya kuyita imvugo ntera-ntimba ku Banyarwanda.

Ndatanga ingero nkeya:

Iyo LONI iza kuba ifitiye urukundo Abanyarwanda mu moko yose iba yarahannye impande zombi zishe. Mu rukiko rwayo rwitwa ICTR ruri Arusha, LONI imaze imyaka 19 ifunga abo ku ruhande rumwe, naho abambari ba Kagame mu gatsiko ka FPR ye bigaramiye i Kigali. Iyi LONI yananiwe no gusobanura ihanurwa ry' indege ya Perezida Habyarimana na bagenze be (RIP), irabyitarutsa ivuga ko icyo icyaha kitari mu nshingano z'uru rukiko mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda. Ni akumiro! Urukiko rwahawe inshingano zo kureba ibyaha byakozwe mu mwaka wose wa 1994 none ngo indege ntibareba. Ubonye ngo ICTR inanirwe no guhumiriza ngo iburanishe byibura Inkotanyi zishe Abihayimana 9 bari i Gakurazo cyangwa ngo ikore iperereza ku mpfu z'Abanyapolitike nka Gatabazi na Bucyana (Févr. 1994). Birababaje! Dore kandi umwaka utaha ngo ICTR izafunga imiryango! Twizere ko izayifunga ariko ikayifungura ku bibazo bya Kongo. Gusa nabyo nzabibara mbibonye!
   
Ntiriwe njya mu ma « theories » menshi yo gusobanura Convention de  Génève 1948, Jenoside  cyangwa ibyaha mpuzamahanga ibyo aribyo byose, dore mu buryo bwumvikana uko nemera ibyabaye ku Banyarwanda uhereye 1990:

 
1. Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda (1994),
2. Jenoside yakorewe Abahutu ku butaka bwa Kongo (1996-1998),
3. Ibyaha byo mu ntambara (crimes de guerre) n'ibyaha byibasira inyoko muntu (crimes contre l'humanité)  byakorewe Abahutu, bikozwe na FPR-Inkotanyi kuva Byumba (1990), Ruhengeri (1992), mu Rwanda hose (1994), Kibeho (1995), na za Gisenyi-Ruhengeri-Gitarama mu ntambara yiswe iy'abacengezi (1997-1999).
4. Ibyaha byibasira inyoko muntu (crimes contre l'humanité) byakorewe Abatutsi, bikozwe n'impande zombi (1990-1994). Ingero : ibyabereye za Kibirira bikozwe n’Interahamwe, iyicwa ry'Abagogwe ryakozwe n’Inkotanyi 1992.
   
Nta Jenoside ntoya, nta Jenoside icagase, nta Jenoside ikwiye gusumba indi. Hari abo njya numva bavuga ngo imvugo « Jenoside yakorewe Abatutsi » ni imvugo ntera-ntimba.  Oya, imvugo ntera-ntimba ahubwo mbona yari ikwiye kuba iriya ya LONI ivangavanga ibintu, ikadutera urujijo.

Umwanzuro.

Ibyabaye ku Banyarwanda nibivugwe uko biri kabone n’ubwo twaba tutabivuga uko LONI ibishaka. Iyo LONI yagiye igaragaraho kudaha izina rikwiye ubwicanyi ku mpande zombi ntitwatinya kuvuga ko ibogamye kandi inakomeza gushyira urujijo mu Banyarwanda. Abenegihugu b'u Rwanda, cyane cyane Abanyapolitike n'Intiti zacu nibirinde kuvangavanga ibintu.

Kutemeranwa na LONI ku mvugo si icyaha cyaducisha umutwe cyangwa ngo kitwimishe ubutegetsi. Ku bwanjye, uwo muco wo kujya gusabiriza ubutegetsi abanyamahanga ugomba gucika. Ubutegetsi tubusabe Abenegihugu bacu kandi bazabuduha! Abanyarwanda nimuve mu bwoba muvuge ibyabakorewe uko biri. Ntacyo bazabatwara; sibo Mana!

Urukundo n'Amahoro kuri mwese!

0 Comments:

Post a Comment

Subscribe to Post Comments [Atom]

<< Home