Rwanda: Kagame Paul yemera ko gushyira abana mu gisilikare atari icyaha ngo ahubwo ni ukubakiza !
Mu gihe cyo kwizihiza umunsi mpuzamahanga wo kurengera umwana w’umukobwa taliki ya 11/10/2012, Umushinjacyaha mukuru w’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rw’i La Haye (CPI) Madame Fatou Bensouda yahamagariye ibihugu byose byo ku isi guta muri yombi abanyabyaha ruharwa bashakishwa n’urwo rukiko mu guhohotera abagore n’abakobwa babasambanya ku ngufu. Abo bashakishwa ni urwo rukiko ni : Joseph Kony (Uganda) Bosco Ntaganda (RD Congo) na Omar al-Bachir (perezida wa Sudani).
Ibyaha byo gusambanya abagore ku ngufu mu gihe cy’intambara no gushyira abana mu gisilikare ntibisaza, akaba ariyo mpamvu Paul Kagame atangiye kwikanga ko nawe ashobora kujya ku rutonde rw’abagomba kuburanishwa na ruriya rukiko kubera ko yashinze kandi akanashyigikira imitwe irwanira mu gihugu cya Congo nka M23 ishinjwa gukora ibyo byaha. Mu kiganiro yagiranye n’abanyeshuri bo muri kaminuza kuwa gatanu taliki ya 19/10/2012 Paul Kagame yababajwe ni uko ngo Thomas Rubanga RD Congo) ngo yaba yarahaniwe ko yashyize abana mu gilikare ! Kuri we ngo gushyira abana mu gisilikare si icyaha ngo ahubwo ni ukubakiza abashaka ku bica !
Igitangaje ni uko Paul Kagame asubira inyuma akavuga ko urwo rukiko ruhana abirabura gusa ! Ariko nta rugero na rumwe rw’umuzungu washyize abana mu gisilikare Paul Kagame yatanze, maze urwo rukiko rukanga kumukurikirana ngo kuko ari umuzungu! Ngiyo imyumvire ya Kagame mubushobozi bwe bwo kumva amategeko kandi akaba yizera ko kwemera ko ashyira abana mu gisilikare atazabikurikiranwaho ngo kuko ari umwirabura !
Umushinjacyaha mukuru wa CPI yavuze ko ikihutirwa kuriwe ari uguhana abantu bashinjwa ibyaha byo guhohotera abana b’abakobwa, ibi byaha kandi bikaba bishinjwa umutwe wa shinzwe na Kagame Paul wa M23 kandi Ambasaderi Rapp akaba yaribukije Kagame ko biriya byaha ashobora kuzabiryozwa n’inkiko nk’uko byagendeye Charles Taylor wayoboraga Sierra Léonne.
Uretse gufatirwa ibihano by’ubukungu n’ibihugu byahagaritse inkunga yabyo ku Rwanda, akanama gashinzwe gutanga ibihano ku mu muryango w’abibumbye karemeza ko hari abayobozi b’u Rwanda ndetse na M23 bazafatirwa ibihano ku giti cyabo kubera ibyaha byo guhohotera ikiremwa muntu muri Congo nkuko byagaragajwe muri raporo ya nyuma impuguke z’uwo muryango zashyikirije ako kanama kuwa gatanu taliki ya 19/10/2012.
Ngoga Jean
0 Comments:
Post a Comment
Subscribe to Post Comments [Atom]
<< Home