Saturday, October 20, 2012

Rwanda: Impamvu perezida Kagame ahora yikoma ubutabera mpuzamahanga !


Gen Paul Kagame ahora yikanga Ubutabera mpuzamahanga kubera ibyaha by'intambara yakoze .
Amajambo perezida Kagame agenda avugira hirya no hino mu gihugu, mu manama rusange ya Loni cyangwa mu mihango yo kurahiza abanyacyubahiro batandukanye, cyane cyane yikoma ubutabera mpuzampahanga, yatumye dukora amaperereza kugirango tumenye neza ikibimutera.

Iperereza twakoze ryerekana ko ibihugu by’amahanga byamaze gutahura ko perezida Kagame na bamwe mu basirikare be bakuru, bakoze ibyaha by’intambara, bityo bikababera imbogamizi kugirango bishyire bizane hirya no hino mu ngendo baba bashaka gukorera mu mahanga.
Mu baza kw’isonga mu kwimwa uburenganzira bwo kwishyira ukizana ni Gen Karenzi Karake uherutse no kunanirwa kujya mu nama ya Loni muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kubera ibyaha by’intambara acyekwaho yaba yarakoze ubwo yari umuyobozi w’urwego rw’iperereza rwa gisirikare (DMI).
Undi ni Gen Joseph Nzabamwita akaba ari n’umuvugizi w’igisirikare, uyu na we akaba yarashatse kenshi kujya mu bihugu by’Uburayi nk’Ububiligi, bakamwima visa kubera ubwicanyi yakoze akiri umwe mu bari bayoboye DMI.
Gen Ntaganda Bosco na we ari mu basirikare bakoreshejwe ubwicanyi butandukanye na perezida Kagame muri Kongo, bityo perezida Kagame akaba asanga nta yandi mahitamo afite uretse kumukingira ikibaba kubera gutinya ko ashobora kuzamutamaza aramutse ashyikirijwe ubutabera mpuzamahanga.
 
Undi ni Gen Kayonga Charles na mugenziwe Gen Kabarebe bari ku rutonde rw’abashakishwa n’ubutabera mpuzamahanga kubera ubwicanyi bagiye bakora, bityo aba nabo bakaba batagifite uburyo bidegembya hirya no hino mu bihugu by’amahanga.  
Muri 2009 Leta ya Afurika y’epfo yafatiye Gen Kabarebe ku butaka bwayo kubera manda z’umucamanza wa Espagne, aza gukizwa n’uko perezida Kagame yahamagaye mugenzi we Jacob Zuma amutabariza, bituma Gen Kabarebe arekurwa, ariko na none yihanangirizwa kutazongera guhirahira akandagiza ikirenge muri icyo gihugu.
Aba bose kimwe na mugenzi wabo perezida Kagame, baregwa ibyaha by’intambara bikomeye, kubera ubwicanyi bagiye bakorera mu bice bitandukanye by’u Rwanda, bigatuma bahora bikanga baringa y’ubutabera mpuzamahanga, batinya ko bitinde bitebuke bazashyira bakabazwa ubwo bwicanyi, bagakanirwa n’urubakwiye.
Gasasira, Sweden.
Umuvugizi

0 Comments:

Post a Comment

Subscribe to Post Comments [Atom]

<< Home