Saturday, October 20, 2012

Amnesty International iramagana ibikorwa by’iyicarubozo bikomeje guhabwa intebe mu Rwanda

Gen Karenzi Karake,maneko mukuru .
Muri raporo nshya y’umuryango uharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu, Amnesty International, uyu muryango uremeza ko inzego z’ubutasi za gisirikare z’u Rwanda zikunze kwitwa J2, zafunze ku buryo bunyuranyije n’amategeko abantu barenga icumi, zitabuze no kubakoreraho ibikorwa by’iyicarubozo.

Iyi raporo, yiswe mu rurimi rw’igifaransa, Rwanda : Dans le plus grand secret. Détention illégale et torture aux mains du service de renseignement militaire, ari byo bivuze mu rurimi rw’ikinyarwanga ngo, Rwanda: Mu ibanga rikomeye. Ifungwa rinyuranije n’amategeko n’iyicarubozo mu maboko y’urwego rushinzwe iperereza rwa gisirikare, yashyizwe ahagaragara ishingiye nyine kuri iri fungwa rinyuranije n’amategeko mu Rwanda, abafashwe ntibabonerwe irengero ukundi, cyangwa bagakorerwa n’abakozi bo muri J2, ibikorwa by’iyicarubozo.
Iyi raporo kandi irashyira ahagaragara amakuru arambuye ku bantu bavuga ko bakubiswe, bagatwikishwa ibyuma by’amashanyarazi kugirango bemere ibyaha, ubwo babaga barimo kubazwa n’izi nzego za gisirikare zishinzwe iperereza.
Uwitwa Sarah Jackson, umuyobozi wungirije ushinzwe Afurika muri Amnesty International, yatangaje ko «ibyo ingabo z’u Rwanda zagezeho mu rwego rw’uburenganzira bw’ikiremwamuntu, bikurikiranirwa hafi n’amahanga, nyamara ibijyanye n’ifungwa rinyuranije n’amategeko cyangwa n’ibikorwa by’iyicarubozo, bigikorerwa abantu mu ibanga rikomeye».
Abantu bagera ku icumi bafunzwe n’inzego za J2 ku buryo bw’ibanga, badashobora kuboneka mu gihe cy’amezi, aba bari bafunzwe bakaba baratangarije Amnesty International ko banakorewe ibikorwa by’iyicarubozo.
Hagati ya werurwe, umwaka wa 2010 na kamena 2012, Amnesty International yakusanyije amakuru ku bantu 45 bari bafunzwe mu buryo bunyuranije n’amategeko, n’abandi 18 bakoreweho ibikorwa by’iyicarubozo mu kigo cya gisirikare cya Kami, mu kigo cya gisirikare cya Mukamira, n’ahandi bafungirwaga h’ibanga, mu murwa mukuru wa Kigali.
Aba bantu bafunzwe n’inzego z’ubutasi za J2 mu gihe cy’iminsi 10 kugeza ku mezi icyenda, badafite uburenganzira bwo kubonana n’ubunganira mu mategeko, batabonana n’abavuzi, cyangwa n’imiryango yabo.
Abenshi bagiye bafatwa n’abasirikare kuva muri werurwe 2010, ubwo mu mugi wa Kigali haterwaga ibisasu byo mu bwoko bwa grenade, ari na bwo uwahoze ari umugaba mukuru w’ingabo, Kayumba Nyamwasa, yahungaga, ari na bwo na none hari hegereje amatora y’umukuru w’igihugu muri kanama 2010. Abenshi muri aba bagiye bafungwa, bakanakorerwaho ibikorwa by’iyicarubozo, baregwaga guhungabanya umudendezo w’igihugu.
Abashoboye kugezwa imbere y’umucamanza bavuze ko bagiye bakorerwa ibi bikorwa by’iyicarubozo, ubwo babahatiraga kwemera ibyaha mu gihe cyo kubazwa. Aho kugirango hakorwe amaperereza y’ibyo byaha bikomeye aba bagiye bakorerwa, umucamanza yabasabaga ahubwo kwerekana ibimenyetso by’uko ibi byaha babikorewe. Kuba abacamanza batarashatse gusuzuma neza ibyo ababuraniraga aba bantu bemezaga, bigaragara neza ko ubucamanza bwo mu Rwanda butakoze akazi kabwo, butubahirije amategeko ku baregwa.
Abantu babiri – Robert Ndengeye Urayeneza na Sheikh Iddy Abbasi –, ntibigeze babonerwa irengero kuva inzego za J2 zibafashe kiboko, muri werurwe 2010.
Muri gicurasi 2012, i Genève mu Busuwisi, abayobozi b’u Rwanda, imbere y’Akanama ka Loni gashinzwe kurwanya ibikorwa by’iyicarubozo, bahakanye bivuye inyuma ko nta ruhare bafite mu gufunga abantu mu buryo butemewe n’amategeko, n’ubwo hari ibimenyetso simusiga ko iri fungwa ridakurikije amategeko ari ryo ryibereyeho mu Rwanda.
Aka kanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe kurwanya ibikorwa by’iyicarubozo, kasabye guverinoma y’u Rwanda gukora amaperereza yerekeranye n’ubwihisho abantu bafungirwamo, no gutanga amakuru ajyanye n’uko abantu bagenda barigiswa, ntibongere kubonerwa irengero ukundi.
Icyagaragaye ni uko, ari abaturage basanzwe cyangwa ababuranira abantu mu nkiko (avocats), bose batinya gushyira ku mugaragaro ibi birego bijyanye n’ifungwa ridakurikije amategeko n’ibikorwa by’iyicarubozo biri mu Rwanda, kubera ko baba bafite impungenge z’umutekano wabo. Umuryango umwe wahisemo kujyana ikibazo cyawo imbere y’Urukiko rwa Afurika y’uburasirazuba, muri Tanzaniya. Uru rukiko rwemeje ko ifungwa ritemewe n’amategeko n’iburanishwa mu gihe cy’amezi atanu bya lieutenant-colonel Rugigana Ngabo, byagaragaje neza ko u Rwanda rutigeze rukurikiza amategeko, n’ubwo na rwo rwasinye ku masezerano ashyiraho uru rukiko.
Abayobozi b’u Rwanda bafashe ibyemezo byo kurwanya ibikorwa by’iyicarubozo, ubwo bemeraga guhindura itegeko rijyanye n’amasezerano yo kurwanya iyicarubozo, ari na bwo batumiraga mu Rwanda umukozi mukuru wa Loni ushinzwe kurwanya ibi bikorwa by’iyicarubozo. Nyamara n’ubwo ibi byose byakozwe, nta muyobozi wa guverinoma y’u Rwanda n’umwe wigeze agira icyo akora kugira ngo hakorwe amaperereza kuri ibi bikorwa bijyanye n’iyicarubozo byakorewe bariya bantu.
Kubera izi mpamvu, madamu Sarah Jackson akaba asaba ko «ibihugu bitanga inkunga ku ngabo z’u Rwanda bigomba guhagarika iyi nkunga ku nzego zishinzwe umutekano, zakataje mu kubangamira uburenganzira bw’ikiremwamuntu».
Umushinjacyaha mukuru wungirije w’u Rwanda yatangarije Amnesty International, muri aya magambo : «Nta bikorwa by’iyicarubozo birangwa mu gihugu cyacu, kubera iyo mpamvu ntidushobora gukora amaperereza ku birego bidafite ishingiro».
Umubare w’ibikorwa nk’ibi waragabanutse mu mwaka ushize, nyamara kubera ko abayobozi b’u Rwanda bagenda babumba amaha mu gukurikirana mu butabera abagiye babikorera abantu, bizatuma inzego z’iperereza za J2 zikaza umurego mu gukomeza guhohotera bundi bushya uburenganzira bw’ikiremwamuntu.
Iyi raporo ya Amnesty International ishingiye ku bushakashatsi bwakozwe ubwo abakozi bayo bajyaga mu Rwanda hagati ya nzeli 2010 na kamena 2012. Uyu muryango uharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu waganiriye n’abantu barenga 70, barebana n’ibyanditswe muri iyi raporo, aba bantu bakaba barigeze gufatwa, bakanafungwa n’abasirikare. Abakozi ba Amnesty International banabajije imiryango y’abantu barigishijwe n’inzego z’umutekano, ndetse banavugana n’abunganira abandi mu nkiko (avocats).
Amiel Nkuliza, Sweden.
Umuvugizi

0 Comments:

Post a Comment

Subscribe to Post Comments [Atom]

<< Home