Saturday, October 20, 2012

U Rwanda ruri mu bihugu bibarirwamo ubutegetsi bukataje mugukubagura abaturage babyo

torture.jpg
Amakuru ari mu binyamakuru mpuzamahanga n’amaradiyo yigenga avugira mu Rwanda ni ajyanye n’ihohoterwa rikorerwa abanyarwanda rikorwa n’inzego za polisi n’iza gisirikali. Iri hohoterwa ryagaragajwe muri raporo iherutse gushyirwa ahagaragara n’umuryango mpuzamahanga uharanira uburenganzira bwa muntu Amnesty International aho urega leta ya Kagame kuzimiza abantu, gufunga abantu binyuranyije n’amategeko igihe kirekire mu magereza yihishe atazwi, uwo muryango ukaba uvuga ko bene ubu buryo ngo busa n’ubwakoreshejwe muri Amerika ukavuga ko Kagame na we yakoze gahunda isa n’iyo mu gihugu ategeka bityo ibidasanzwe bikaba byaragizwe nk’ibisanzwe. Ibi bikaba byanditswe n’umunyamakuru Simon Allison wo mu kinyamakuru Daily Maverick cyo muri Afrika y’Epfo.

Uyu munyamakuru akomeza avuga byinshi mu bikubiye muri iriya raporo Amnesty irega u Rwanda nako leta ya Kagame ndetse akanavuga uburyo iri yicarubozo yarifashijwemo n’ibihugu by’ibihangange nka Leta Zunze ubumwe za Amerika n’Ubwongereza aho Tony Blair wahoze ari minisitiri w’intebe w’Ubwongereza ari mu bakoze akantu ndetse za George W. Bush wategetse Amerika akaba yarabigizemo uruhare runini.
N’ubwo ariko iyo raporo yatunze agatoki cyane cyane ibigo bya gisirikari bya Kami na Mukamira, yanakomoje ku mazu atazwi yavumbuwe akorerwamo ubwicanyi n’iyicarubozo. Nyamara izi nkuru si impanuka kuko nk’i Kigali iyo uvuze i Gikondo kwa Kabuga no kwa Gacinya abantu bose bumva iyicarubozo rikorerwa mu mazu aria ho i Gikondo cyane cyane rikorerwa urubyiruko leta yita ko ari inzererezi ariko n’abakuru barimo n’abadamu bacuruza imboga n’imbuto mu buryo bwitwa agataro nabo ntibabarebera izuba. Bikaba bibabaje kubona leta yica urubozo abaturage bayo yarangiza ikabeshya ko ifite iterambere. Iterambere ryo kwica ni iterambere ryo mu buhe bwoko?
Iyo raporo ivuga ko abenshi mu bakorewe iyicarubozo bafashwe mu mwaka wa 2010 igihe habagaho ibikorwa byo gutera ibisasu, abandi bafashwe nyuma y’ihunga rya generali Kayumba Nyamwasa, abandi bafatwa mu bihe byari byegereje amatora ya 2010. N’ubwo abategetsi ba FPR bahakana ibi bikorwa by’urukozasoni nyamara ntawe utazi uburyo ibi bikorwa byamaze abaturage kugeza n’aho byibasira bamwe mu basirikari bagaragaje ko hari uko babona ibintu gutandukanaye n’uko Kagame abibona. Ese koko uku guhakana kwa leta ya generali Kagame kudafite aho gushingiye kuba kugamije iki mu gihe rubanda yose izi ibikorerwa muri ariya mazu. Kuba Amnesty itarongeyeho na gereza iri ku kirwa cya Iwawa mu hakorerwa iyicarubozo bishoboka ko yaba itarashoboye kuhagera cyangwa ngo iganire na bamwe mu bahonotse ubwicanyi bukorerwa ku Iwawa bityo imenye ukuri kose ku bikorerwa muri iyo Guantanamo yo mu kiyaga cya Kivu.
Leta ya generali Kagame rero igeze mu mazi abira ku buryo yari ikwiye kuva ku butegetsi mu maguru mashya igasimburwa n’iharanira uburenganzira bw’abanyagihugu inabarengera aho kubica urubozo nk’uko leta ya FPR iyobowe na generali Kagame ibigenza. Bikaba biteye isoni n’agahinda kubona abaturage b’abanyagihugu baba mu gihugu cyabo nk’abacakara.

0 Comments:

Post a Comment

Subscribe to Post Comments [Atom]

<< Home