Monday, August 6, 2012

Rwanda: août Mu minsi y’imperuka umubyeyi azatanga umwana yibyariye ngo yicwe : Mgr Bimenyimana niho ageze !


Ukuri kuzabaha kwigenga.


Umuvandimwe azicisha umuvandimwe we, umubyeyi yicishe umwana we…Kandi muzangwa n’abantu bose, muzira izina ryanjye ; ariko uzakomera kugeza ku ndunduro, uwonguwo azarokorwa (Mariko 13,12-13). 

Nyuma yo kumwandikira ibaruwa imugezaho igitekerezo mfite cyo kudahagarika urubuga www.leprophete.fr, Musenyeri Bimenyimana yafashe icyemezo rurangizacyo kumbangamira mu butumwa bwa gisaseridoti nakoraga muri Diyosezi ya Le Havre ndetse agerekaho no gushaka kunsubiza mu Rwanda  « ku kingufu » !

Koko rero ejobundi taliki ya 25/7/2012, Musenyeri Jean-Luc Brunin, umushumba wa Diyosezi ya Le Havre, yanyandikiye urwandiko angezaho amabwiriza yeruye yahawe na Mgr Bimenyimana.  «J’ai reçu un courrier de votre Evêque, par lequel il me disait ne pas vouloir renouveler la convention vous concernant avec le diocèse. Votre mission arriverait à échéance le 31/08/2012. Il souhaite donc que je ne vous renouvelle pas dans votre mission au  Havre et attend que vous puissiez rejoindre votre diocèse…. ».
Ngo Musenyeri Bimenyimana yamwoherereje urwandiko rumusaba kutazavugurura amasezerano agena ubutumwa bwanjye bwa gisaserdoti muri Diyosezi ya Le Havre kandi akaba anasaba ko nakwihutira  gusubira muri Diyosezi ya Cyangugu !  Gutaha mu Rwanda byo ndabikeneye ariko se iyi niyo nzira ngomba kunyuramo mwo kabyara mwe !

1. Mgr Bimenyimana agambiriye iki ?

Muri make dore uko Mgr Bimenyimana n’umujyanama we Padiri Evariste Nambaje batekereza  mu buhanga bwabo buhanitse : FPR ntizaduha imfashanyo yo kurangiza Hoteli nitudahagarika leprophete.fr  nk’uko tubisabwa. Inzira yo kubigeraho dusigaranye ni iyi imwe rukumbi : nitudasinyira Padiri Thomas « Contrat » nshya  imwemerera gukorera muri diyosezi ya Le Havre, ubuzima buzaba buhagaze kuri we, azicwa n’inzara  kandi abure uko avugurura  ibyangombwa bimwemerera  gukomeza kuba mu Bufaransa. Reka na none tumutere ubwoba ko agomba kugaruka mu Rwanda, kandi ntayobewe ko aramutse yishoye akagaruka  FPR yamuterera ku munigo cyangwa ikamwica…. Nabura epfo na ruguru azafunga leprophete.fr, ibyo kuvugira abarengana abishingukemo ; azadupfukamira akoma amashyi ,abategetsi ba FPR bazatureba neza !

2. Uko mbifata

Hari ibyo mbona bigatera umutima wanjye kubabara, agahinda nako kakambana kenshi : FPR ya Paul Kagame izasiga yogeje Abanyarwanda benshi cyane mu bwonko , ibahindure ibishushungwe burundu! Gusana imitima y’Abanyarwanda nyuma ya Kagame bizafata imyaka irenga iyo azaba amaze ku butegetsi !


Musenyeri Yohani Damaseni Bimenyimana ni Umunyacyangugu uvuka hariya i Bumazi /Shangi. Yatangiye kumbera umurezi nkiri umwana muto, mu Seminari nto ya Nyundo (1987). Ntangiye Seminari nkuru i Kabgayi twarahahuriye, arakomeza arandera (1993-1994). Ngeze i Nyakibanda twari kumwe, nanone ambera umurezi mwiza (1994-1997). N’ubwo hari abatari bake batsindaga amasomo yigishaga bitaboroheye, sinigeze mbona amanota mabi mu masomo ye. Yewe no mu byerekeye disipuline, ndibuka ko padiri Bimenyimana atigeze akenera kumpa igihano ! Aho ndangirije kwiga, Bimenyimana  ni we wampaye ubupadiri, dukorana muri Diyosezi ya Cyangugu, ambereye umwepiskopi. Mu bibazo byinshi yagiye agirana na bamwe mu bapadiri batamukundaga nabaye umwe mubatarazuyazaga kwamagana ku mugaragaro abashakaga kumuhohotera . Namufataga nk’umubyeyi wanjye kandi koko yari abikwiye, na n’ubu kandi, ndemeza ko ntacyo dupfa!  Icyo tutumvikanyeho ni kimwe gusa ariko kirakomeye: ni ugukomeza kurebera akarengane Agatsiko kayoboye ishyaka FPR-Inkotanyi  gakomeje kugirira abanyarwanda!

(1)Mu mwaka wa 2001, namaganiye ku mugaragaro igitugu cyashyizwe ku barimu, ubwo bahatirwaga gutanga umusanzu uhwanye n’umushahara w’ukwezi kose ngo ukoreshwe mu kugura amasasu yo kujya kurasa Abahutu bari barahungiye Kongo kimwe no kurimbagura  Abanyekongo b’inzirakarengane ! Nabivugiye mu Kiliziya za Nyamasheke, Hanika, na Muganza. FPR yahise itera hejuru, induru iravuga , inama y’umutekano y’Intara ya Cyangugu iterana igitaraganya, yemeza ko ikibazo cyanjye kigomba gukemurwa na Perezidansi ! Hatangiye gukwirakwizwa ibihuha hirya no hino ngo Padiri Thomas yafunzwe, yishwe….nyamara dore ndacyariho ! Nanone  ariko natumiwe mu biro bya Perefe w’icyo gihe , ngirwa inama yo kuba IKIRAGI, ngo kubera nyine ko igihugu“CYABOHOJWE”, kikaba kirimo benecyo ! Ushaka kumenya ukuri kw’iyi nkuru azabaze Faustin Munyakabera.


(2)Taliki ya 10/8/2003, amatora ya perezida wa repubulika yaraye abaye, nafungiwe mu mugi wa Kamembe rwagati, mfungirwa mu modoka ya Seminari nto y’i Cyangugu amasaha arenga atatu! Icyari kigambiriwe ngo kwariUKUNCECEKESHA kugira ngo ntohereza i ROMA raporo y’uko amatora yagenze ! Kandi rero nta mugayo, Faustin Twagiramungu yari yatsinze amatora yo kuba perezida wa repubulika, nyamara hatangazwa ko ari Paul Kagame watsinze, byahe byo kajya ! Muri icyo gihe nari mfunze, Generali Gumisiriza yagabye igitero kwa  Musenyeri Bimenyimana, ngo agiye kumubaza impamvu umupadiri we yivanga muri politiki ! Nyamara ayo matora nayakurikiranaga nk’imwe mu ndorerezi za Kiliziya Gatolika, kandi nari mfite ibyangombwa byatanzwe na Leta y’u Rwanda, binyuze kuri Komisiyo y’igihugu y’amatora ! Ushaka kumenya neza ukuri kw’iyo nkuru azegere Elisée Bisengimana wahoze ari Perefe wa Cyangugu cyangwa bwana Kayumba Sebastien, dore ko ari nawe wanshumuriye abo basirikari banyihereranye ngo ngaha n’inshuti zikeneye ko tuganira ! Ibiganiro biragwira ra!


(3)Mu kwezi kwa Kamena 2004 natumiwe i Paris gutanga ikiganiro mu rwego rwa “ 1er Salon International des Initiatives de Paix “. Nsubiye mu gihugu, nasanze  ibyo navugiye i Paris byantanze kugera i Kigali, nuko mpatwa ibibazo byerekeranye n’uko naba narasebeje Abamalayika ba FPR-Inkotanyi, ngo nkavuga ko nabo bishe Abanyarwanda ! Ushaka kumenya neza iby’iyi nkuru azegere Padiri Ubald Rugirangonga kuko ari we usa n’ushinzwe ibivugirwa hanze y’u Rwanda bidashimisha abategetsi ba FPR !

(4)Mu kwezi kwa Werurwe 2005? Mukotanyi yanyambuye urupapuro rw’inzira(Passeport), mera nk’ufungiwe mu gihugu  ari nabwo bwa mbere nahumutse amaso nkabona ko igihugu cyose bagihinduye nka GEREZA Abanyarwanda bafungiyemo ! Pasiporo yanjye nayisubijwe mu kwezi kwa 11/2005, ari uko Musenyeri Bimenyimana agombye kujya mu nzego zo hejuru ! Ibyo byo gufungirwa mu gihugu sinashoboye kubyihanganira, niyo mpamvu taliki ya 17 /12/2005 nahisemo gusohoka mu gihugu nkigira mu Bufaransa.

None dore Musenyeri Bimenyimana ageze aho yiyemeza gufata icyemezogikomeye cyane (kandi kizagira ingaruka ! )  cyo kumbuza amahwemo n’aho nari nibereye ; anziza ko ntinyuka KUVUGA akarengane FPR ikorera rubanda , ngashishikariza n’abandi Banyarwanda kuvuga icyo batekereza ! Ageze n’aho ampatira gusubira mu Rwanda kandi n’ubundi atayobewe uko nahavuye, mpunga FPR  yica, igafunga, igatorongeza abenegihugu!!! Kuba akoresheje ububasha bwe bw’umwepiskopi kugira ngo ambuze gukorera Kiliziya ya Le Havre, bishatse kuvuga ko akeneye koko ko ntaha ngasubira mu Rwanda ! Ubwo kandi uretse we wenyine, nta wundi munyarwanda uyobewe uko nakwakirwa n’Agatsiko kigaruriye u Rwanda ! Muri make « GUFUNGWA » cyangwa « KWICWA » kwanjye ni igisubizo kuri Musenyeri Bimenyimana! Urujijo ruvuyeho !

Ngaha aho ijambo ry’Imana ryuzuzwa, ngo mu minsi y’imperuka, umubyeyi azatanga umwana yibyariye  ngo yicwe… ! 
  
3. Isomo nkuye muri iyi mikorere ya Musenyeri Bimenyimana
 

Hari ukundi u Rwanda rwayoborwa, rukagira amahoro, Abanyarwanda bagasubiza umutima mu gitereko.


AGATSIKO K’INDOBANURE Z’ABASSAJYA kagejeje Abanyarwanda iyo umwana arira nyina ntiyumve!


(1)Kubera itarabwoba n’inkeke gahoza ku baturage, nta we ukigira umutima mu gitereko, abaturage bahindutse ibikange, bagenda bareba hasi ngo badakoma Rutenderi !

(2)Kubera Politiki yako yubakiye ku kinyoma n’amacakubiri , Agatsiko kateranyije Abanyarwanda bitavugwa , gatuma urwikekwa rushinga imizi mu baturanyi, imiryango ikarebana ay’ingwe, abavandimwe bakagambanirana, abana n’ababyeyi bagasubiranamo . Nta muntu ukizera  undi, nta muturage wizera Leta (la sûreté).


(3)Kubera ko Agatsiko gasazanye uburambe mu bugizi bwa nabi no kwica inzirakarengane, Abanyarwanda bahisemo gusezera burundu ku bwigenge(liberté), umuturage agakora icyo ategetswe n’ubutegetsi kabone n’iyo  yaba asabwa kwikora mu nda!


(4)Kubera kwikubira imitungo yose y’igihugu, Agatsiko kagomba gupfukamirwa, kagasengwa, kagasingizwa, ni ko kahindutse Imana mu Rwanda! Nta wagira icyo atunga (propriété) katamugabiye.

(5) Abanyarwanda basubiye mu BUJA, nta we ukigira uburenganzira : nta wemerewe gutekereza, nta we ushobora kuvuga, habe n’uwihayimana wasezeranye kuvuganira abakene !

(6) Agatsiko kigize indakoreka, karica uwo gashatse, igihe gashakiye, ntihabeho indi nkurikizi. Nta butabera buri mu gihugu, Abenegihugu bahinduwe nk’ibikinisho cyangwa amatungo umushumba abaga igihe ashakiye !

FPR ntikiri ishyaka rya politiki ahubwo ni UMUTWE W’ITERABWOBA : Le but de toute association politique est la conservation des droits naturels et imprescriptibles de l'homme. Ces droits sont la liberté, la propriété, la sûreté, et la résistance à l'oppression. (DDHC 1789).

(7) Imikorere y’umuntu nka Bimenyimana Yohani Damaseni wo mu rwego rw’abepiskopi ba Kiliziya gatolika, wiyemeje ku mugaragaro gufata ibyemezo byuje ubutindi ategetswe n’Agatsiko ka FPR, yongeye kwerekana ko igihugu cyageze i Wandabaga. Niba Musenyeri ari uku abayeho, umuturage usanzwe ntiyishwe burundu ? Kugira ngo u Rwanda ruve ku ngoyi ya kariya Gatsiko kirimbuzi, rukeneye abagabo n’abagore, abasore n’ikumi, Abihayimana n’Abalayiki bashishoza kandi bafite ubushake bwo kwitangira Urwababyaye. 

Imana nemera ntiyigeze isaba Benemuntu kuyumvira no kuyikurikira ariABACAKARA !

4. ICYEMEZO

Kwemera kugirwa IKIRAGI ngo nkunde ndamuke, njye ndabona bitanshobokera! Ubwo rero nta kundi byagenda, urubuga leprophete.fr ntiruzafunga, ruzakomeza kuvugira AbanyarwandaNa none kandi aka karengane ngiriwe ntabwo nakanyweraho amazi ngo ndekere aho. Ubu ngiye kwicara mfate umwanya uhagije wo gutekereza no kuganira n’abandi batihanganira akarengane , kugira ngo turebere hamwe icyo twakora n’inzira twanyuramo ngo dufatanye n’Abanyarwanda b’umutima mwiza basanzwe ku rugerero bahanganye n’igitugu cy’Agatsiko k’Abahezanguni bigaruriye u Rwanda bakaba bararuhinduye nk’indiri y’Abagizibanabi ! Hari ukundi u Rwanda rwayoborwa rukagira Amahoro, Abanyarwanda bagasubiza umutima mu gitereko, bagasubirana ishema ryo kuba abenegihugu bishyira bakizana mu Rwababyaye aho gufatwa nk’abagaragu n’ingaruzwamuheto !


Tubaye benshi tukabyiyemeza, twabigeraho bidatinze: Ukwemera niko gukiza ! Ndaritse abo tubyumva kimwe, muzanyicire ijisho gusa!


Mbaye kandi nshimiye Musenyeri Bimenyimana umugisha ahaye iyi gahunda y’ingirakamaro!

Padiri Thomas Nahimana.
leprophete.fr

Indi Nkuru bijyanye:



0 Comments:

Post a Comment

Subscribe to Post Comments [Atom]

<< Home