Friday, April 20, 2012
Nyuma y’uko umuyobozi w’ishyaka FDU Inkingi Mme Victoire INGABIRE UMUHOZA afashe icyemezo cyoguhagarika kuburana urubanza rwa politiki leta ya FPR Inkotanyi yamushyizemo, ishyaka ry’IMBERAKURI riharanira imibereho myiza ritangarije abanyarwanda inshuti z’u Rwanda ibi bikurikira:
Ishyaka ry’IMBERAKURI riharanira imibereho myiza rirashima byimazeyo umuyobozi wa FDU Inkingi ku gikorwa cy’ubutwari yafashe kuwa 16/04/2012 cyo kuva burundu mu rubanza ubutegetsi buyobowe na FPR bwamushyizemo.
Nkuko ishyaka ry’IMBERAKURI ritahwemye kunenga ubutabera bw’u Rwanda, rikaba kandi kugeza magingo aya ubwo butabera ntacyo bukora ngo bwerekane ko bwigenga, ishyaka ry’IMBERAKURI ryongeye gusaba abarwanashyaka ba FDU Inkingi ndetse n’abandi bose dufatikanyije urugamba rw’amahoro guhaguruka tukarengera imfungwa zacu zikomeje gucurwa bufuni na buhoro.
Icyemezo umuyobozi wa FDU Inkingi yafashe cyagombye kubera abandi urugero, twese tugahaguruka tukamagana imikorere y’ubutabera bwakomeje kuba ikiraro n’umuhango wo kwikiza abo leta idashaka.
Ishyaka ry’IMBERAKURI riboneyeho umwanya wo gushimira abayobozi kimwe n’abarwanashyaka ba FDU Inkingi, amashyaka atandukanye ndetse n’imiryango mpuzamahanga uburyo bitwaye kuva urubanza rwatangira kugeza aho umuyobozi wa FDU Inkingi afashe icyemezo cyo kuruhagarika,bityo tukaba dusaba abifuriza ineza abanyarwanda kimwe naba bose tuvuze haruguru gukomeza tugashyira hamwe maze tugaca burundu aka karengane tugirirwa n’abakadukijije.
Iyi ni intagiriro yo kugera ku byiza twifuza.
Bikorewe i Kigali kuwa 19/04/2012
Alexis BAKUNZIBAKE
Visi prezida wa mbere
0 Comments:
Post a Comment
Subscribe to Post Comments [Atom]
<< Home