Monday, April 16, 2012

Ijambo rya Bwana Joseph Bukeye mu muhango wo kwibuka abantu bose bahitanywe n’ubwicanyi ndengakamere bwibasiye inyoko muntu mu Rwanda


Umuhango wo Kwibuka
FDU INKINGI-RNC
Buruseli, mu Bubiligi,
Tariki ya 14 Mata 2012.
Ndagirango mbanze mpumurize  kandi nsubize bamwe bafite impungenge  kuri iki gikorwa cyacu cyangwa se babikora ku bwende.
Kutibuka abacu bapfuye kw’italiki itari ya 7 Mata ntabwo ari ugushaka kuzimya « génocide ». Ari FDU-INKINGI, ari RNC, twemera génocide, uko yemejwe n’umuryango w’abibumbye (ONU), ntacyo duhinduyeho.
Ntabwo kandi ari « ukugabanya imbaraga z’abacice kw’icumu », cyangwa kubashinyagurira. Abo bacice ku icumu bumve ko akababaro kabo tugasangiye. Icyo tutemera ni uko ubutegetsi bwitwaza ako kababaro kabo kubera inyungu za politique.
Hari abandi bakeka ko kuba twibuka abacu bapfuye kuli iyi taliki ari ugushaka gusibanganya itariki ya 6 Mata  ihura no kwibuka urupfu rwa président Habyarimana. Waba waremeraga ubutegetsi bwe cyangwa utarabwemeraga, twamagana uburyo yicwe  kuko uwamwishe yabonaga neza ingaruka biri butere. Nta mugambi dufite rero wo gusibanganya urwo rupfu kuko ari igikorwa cy’iterabwoba kidahuye n’inzira ya democratie twiyemeje. Imiryango ya habyarimana n’abo batikiriye hamwe tuzifatanya nayo mu kababaro igihe cyose bizaba ngombwa.
Abashaka kwibuka  iyo taliki ya 6 Mata, kimwe n’abashaka kwibuka iya 7 Mata, tuzabibubahira kuko tudashobora guhatira abantu bose gutekereza nkatwe. Nabo ariko turabasaba kutwubahira ibitekerezo byacu  bidahuye n’ibyabo.
Twe twahisemo italiki itari imwe muli izo zombi, kugirango duhuze abanyarwanda bo mu bwoko bwose. Muzi neza ko italiki ya 6 mata yitabirwa cyane cyane n’abahutu, abatutsi bakayibonamo gupfobya  génocide cyangwa kubashinyagurira. Italiki ya 7 Mata yitabirwa cyane cyane n’abatutsi . Mu Bubiligi ho hari n’akarusho kuko abahutu bagerageje kuyitabira bashushubikanijwe nk’abanzi.
Ibyo bintu se murabona ari byo byazatugeza ku bwiyunge ? Twe turashaka  guhuza abantu, kabone niyo baba bake. Abandi bazaboneraho.
Ngo iyi taliki ya 14 niyo yahiswemo n’ubutegetsi bwa kagame mu kurangiza icyunamo. Ngo ubwo tukaba twaraguye mu mutego wa kagame. Italiki ya 14 Mata si kamara. Niba ari cyo kibazo abafite ingingimira bazaze twemeze indi taliki mu kwezi kwa Mata, nta miryango dufunze. Aba politiciens ni nk’aba diplomates. Mbivuge mu gifransa. Ils doivent construire des ponts. Ni byo turi mukugerageza gukora. Niba hari abafite inzira iruseho nibayigaragaze aho kwivovota gusa. Twahisemo ibikorwa, abashaka intambara y’amagambo gusa ntituzayibafashamo.
Nkaba narangiza ngira nti twitondere amagambo tuvuga.  Genocide ntiyakozwe n’ubwoko bw’abahutu, yakozwe na bamwe mu bahutu ku giti cyabo.
Abahutu bishwe haba mbere ya génocide, haba nyuma ya genocide, cyane cyane mu nkambi, ntibishwe n’ubwoko bw’abatutsi. Bishwe na bamwe mu ngabo z’ubutegetsi bwa FPR. Icyaha nikibe gatozi, kireke kuryozwa ubwoko bwose.
Turi mukwandika  amateka . Intego nuko twabeshyuza abari mukudutega iminsi, tukabereka  ko dushobora guha abanyarwanda indi nzira yo gusana imitima, kubahana, no kubaka u Rwanda rushya. 


Izindi nkuru bijyanye:
IKIGANIROJOSEPH BUKEYE YAGIRANYE NA RADIO IJWI RY’AMERIKA



0 Comments:

Post a Comment

Subscribe to Post Comments [Atom]

<< Home