Saturday, January 14, 2012

Rwanda: Indege ya Perezida Juvenal Habyarimana yarashwe urufaya n’abantu batandukanye


Indege ya Perezida Juvenal Habyarimana yarashwe ibisasu byinshi n’abantu bari ahantu hatandukanye mu cyahoze ari Komini Kanombe ariko igisasu kimwe gusa nicyo cyayihanuye. 
Abo bantu bose n'ubwo bari mu matsinda atandukanye bahabwaga amabwiriza n'umuntu umwe rukumbi wari ahantu hirengeye akoresheje ibyuma byo gutumanaho bya gisirikari.


Inkuru ya Ingrid Mahoro
Tariki ya 14 Mutarama, 2012


Ku wa Kabiri tariki ya 10 Mutarama, 2012, umutwe w'impuguke z'abafaransa wakoze iperereza kwihanurwa ry'indege yari itwaye Perezida Juvenal Habyarimana w'u Rwanda na Perezida Cyprien Ntaryamira w'u Burundi mu 1994, basohoye icyegeranyo kigaragaza uko iyo ndege yaba yarahanuwe.

Icyo cyegeranyo kivuga ko iyo ndege ishobora kuba yararashwe n'amasasu yaturutse ahantu hatandatu (6) hatandukanye harimo agace ka Masaka n’ahandi habiri (2) haherereye mu gace ka Kanombe.

Minisitiri w’ububanyi n'amahanga wa leta y'u Rwanda, Madamu Louise Mushikiwabo, yatangaje ko Kigali yishimiye imyanzuro y'iki cyegeranyo, avugako ko ibi bikuyeho urujijo rwari rumaze imyaka cumi n'irindwi (17) ruri mu bantu.

Cyokora, abasesengura neza imyanzuro ya kiriya cyegeranyo bavuga ko ntakirakorwa.  Raporo ya Trevidic ni agace gato ka raporo nini izasohoka mu minsi iri imbere iperereza nirirangira ikaba ariyo abashinjacyaha bazaheraho bashyikiriza inkiko umuntu wese uzaba yaragize uruhare mu ihanurwa ry’iriya ndege.

Byavuzwe kenshi ko RPA-Inkotanyi zari zifite ibisasu byo mu bwoko bwa misile byakorewe mu Burusiya zikaba zari zarabikuye mu bubiko bw’ingabo za Uganda (NRA). Ningombwa kandi twibuka ko inkotanyi zigeze gukoresha bene ibyo bisasu zihanura indege ya compagnie CIBE Zaire. RPA-Inkotanyi yigeze kandi no gukoresha bene ibyo bisasu ihanura indege ebyiri zo mu bwoko bwa kajugujugu z'ingabo z'u Rwanda z'icyo gihe.
  
Raporo ya Trevidic ivuga ko hakoreshejwe ibisasu bibiri mu guhanura iriya ndege. Ibi bakabivuga bahereye ku bimenyetso basanze ku bisigazwa by’indege mu Rwanda, bigaragaza ko indege yakozweho n’ibisasu bibiri. Ibi ariko ntibivuga ko ari ibisasu bibiri gusa byakoreshejwe mu kurasa iriya ndege kuberako bimwe mu bisasu byarashwe bishobora kuba bitarigeze bikora ku ndege.

Ibi kandi bizasobanuka neza nihashyirwa ahagaragara umubare w’ibisasu Abarusiya bagurishije ingabo za Uganda, tukanamenya ibisasu ingabo za Uganda zakoresheje kugeza ubu, n’ibisigaye mu bubiko bwa NRA. Ibisasu bizabura ku byo Uganda yaguze mu Burusiya, ingabo za Uganda zigomba kuzasobanura aho byagiye. Naho ubundi, ibyo bisasu bizaba byarakoreshejwe na RPA-Inkotanyi muri ariya mahano y’ihanurwa ry’indege ya Habyarimana. Icyo gihe tuzamenya niba koko muri aya mahano harakoreshejwe ibisasu bibiri gusa cyangwa niba harakoreshejwe ibirenze bibiri.
  
Iyo dusesenguye neza ubuhamya bwatanzwe kugeza ubu (Ruzibiza, Ruyenzi, Kalyegira, na Mugabe) dusanga ko RPF-Inkotanyi yari ifite abantu batojwe ibyerekeye kurashisha intwaro zo mu bwoko bwa misile. Dusanga kandi ko umuntu wakoze ariya mahano yahaye amabwiriza abantu benshi bari mu matsinda atandukanye kandi buri tsinda rikaba rishobora kuba ritari rizi ko hari abandi bantu bari bafite misiyo isa nk’iyo. Twakwibutsa kandi ko na n'ubu ari uko RPF-Inkotanyi ikora aho umuntu ahabwa umugambi mubisha runaka bakamukurikiza uruhererekane rw'abamuneka nabo banekwa n’urundi ruherekane kugirango uwo mugambi nupfuba cyangwa ugatahurwa bizaborohere kuwuburizamo vuba na bwangu hatagize umuntu usigara wo kubara inkuru.

Nk'uko byavuzwe muri raporo ya Trevidic, ahantu ibisasu bishobora kuba byararasiwe ni hatandatu (6) harimo agace ka Masaka n’ahandi habiri (2) haherereye mu gace ka Kanombe. Birashoboka rero ko habayeho amatsinda (amakipe) atandukanye, itsinda rimwe rikaba ryarashyizwe i Masaka, andi matsinda asigaye agashyirwa ahantu hatandukanye mu gace kari mu cyahoze ari segiteri ya Kanombe. (Reba ibisobanuro birambuye mu nyandiko ya Emmanuel Neretse kuri site ya Musabyimana Gaspard).

Abantu bose bari bagize ayo matsinda bahawe amabwiriza yo kurasa indege urufaya n'umuntu umwe wari ahandi hantu hirengeye avugana n’abayoboraga ayo makipe yose akoresheje ibyuma byo gutumanaho bya gisirikari. Ibi birumvikana kubera ko umuntu wari ufite icyo gisasu ku rutugu ategereje kurasa atari gushobora gusubirikanya n'uwo muntu kuri ibyo byuma byo gutumanaho. 
  
Icyo tuzi neza ni uko umwe muri abo bantu igisasu cye cyakoze ku ndege ho gato cyane, undi igisasu cye kikayihamya ku ibaba ry’ibumoso igahita ihanuka, nk’uko raporo ya Trevidic ibivuga.

Aba bantu barashe indege n'ubwo raporo ya Trevidic ivugako bari bafite ubuhanga buhanitse mu kurashisha biriya bisasu byo mu bwoko bwa misile dusanga ubwo buhanga bwabo butari buhanitse cyane kubera ko byabaye ngombwa ko barasa inshuro nyinshi. Ndetse biragaragara ko bariya bantu bagize amahirwe kubera ko iyo batinda gato indege yari kuba yageze ku kibuga cy’indege i Kanombe bityo umugambi wabo mubisha ukaba urapfubye. Birashoboka kandi ko muri ayo makipe yose abantu bashobora kuba bararashe inshuro nyinshi bungikanya.

Ikintu kitumvikana neza kugeza ubu ni uko kugeza ubu abantu bose batanze ubuhamya ku byerekeye ihanurwa ry’irya ndege (Ruzibiza, Ruyenzi, Kalyegira, Mugabe) bose bibanze gusa ku gace ka Masaka.

Nk'uko bigaragara muri raporo ya Trevidic, igisasu cyaturutse i Masaka iyo aba aricyo cyahanuye iriya ndege, kiba cyarafashe moteli y’indege.

Kubera ko Raporo ya Trevidic yemeza ko moteli zose z’indege zitigeze zihungabanywa n'igisasu, ibi birahamya ko ikipe y'i Masaka yahushije iriya ndege. Iyi kipe y’i Masaka bivugwa ko nyuma yo kurasa yahise ihunga huti huti ikibagirwa gutwara icyuma cyakoreshejwe mu kohereza kiriya gisasu (tube lanceur de missile/missile launcher) aricyo cyaje gutoragurwa n’ abaturage b’i Masaka bakagishyikiriza ingabo z’u Rwanda zariho icyo gihe. Icyo cyuma ninacyo cyatumye bamenya ko ibisasu byo mu bwoko wa misili (SAM-16) byakoreshejwe mu guhanura iriya ndege byakorewe mu Burusiya nk’uko raporo ya Trevidic yongeye kubishimangira kandi ibyo bisasu bikaba byaragurishijwe ingabo za Uganda bityo rero RPA-Inkotanyi zikaba zarakuye ibyo bisasu mu bubiko bw'ingabo za Uganda.

Kubera ko abandi bantu bagombaga kurasira mu gace ka Kanombe batigeze bamenyekana kandi akaba nta muntu n’umwe urajya ahagaragara ngo avuge irengero ry’abo bantu, bikavuga ko bashobora kuba barishwe rugikubita, nta buhamya bwigeze butangazwa kugeza ubu ku byabereye muri ako gace ka Kanombe ari nayo mpamvu Kigali yahise ibyinira ku rukoma ngo Kagame n’ibyegera bye bagizwe abere, kandi ntakirakorwa.

Nk’uko bigaragara rero, raporo ya Trevidic ije ikenewe kubera ko yuzuza kandi igashimangira izindi raporo zayibanjirije (Bruguiere, Mutsinzi) ku byerekeye aho ibisasu byahanuye iriya ndege byaba byaraturutse. Raporo ya Trevidic ntiyigeze inyomoza ubuhamya bwa Ruzibiza, Ruyenzi, Kalyegira, Mugabe na Rudasingwa. Bityo rero, abacamaza Trevidic na Poux bafite umurimo ukomeye cyane wo gukusanya izo raporo zose, ubwo buhamya bwose ndetse n’ubundi buhamya buzakurikira mu minsi iri imbere maze bagatangaza raporo yuzuye igomba kuzifashishwa mu gukurikirana mu nkinko umuntu wese wagize uruhare muri ariya mahono yabaye intandaro y’itsembabwoko ryakorewe abatutsi muri 1994, akanayogoza akarere k’ibiyaga bigari bya Afrika.

0 Comments:

Post a Comment

Subscribe to Post Comments [Atom]

<< Home