Wednesday, January 25, 2012

Raporo nshya y'uwahanuye indege yari itwaye perezida Habyarimana iravugisha benshi amangambure

avion.jpg
















Amiel Nkuliza, Sweden

Rwandatekaiteka
Tariki ya 24 Mutarama, 2012.

Mu mwaka w'1996, umucamanza w'umufaransa, Jean-Louis Bruguière, yatangaje ko perezida Kagame ari we watanze uburenganzira bwo guhanura indege yari itwaye Perezida w'u Rwanda, Yuvenali Habyarimana, ku wa 06 mata 1994. Iyi raporo y'uyu mucamanza yanasabaga ko abasirikari bakuru icyenda ba Leta y'u Rwanda, bafatwa kuko na bo bashyirwaga mu majwi mu bagize uruhare rwo kurasa iyo ndege. Ni muri urwo rwego Colonel Roza Kabuye yafatiwe mu gihugu cy'Ubudage, ashyikirizwa umucamanza w'Ubufaransa kugirango amwumve. Ibyavuye muri audition hagati ya Kabuye n'umucamanza, byahindutsemo dipolomasi yo kudakoma rutenderi hagati y'umubano w'u Rwanda n'Ubufaransa.
Nyuma y'uko Jean-Louis Bruguière ashyize ahagaragara iyi raporo, Leta ya Kigali yahise icana umubano ushingiye kuri dipolomasi na Leta y'Ubufaransa, ndetse kugirango Leta ya Kagame na yo yihimure, ishyira ahagaragara indi raporo yayo «bidon» yiswe «Raporo Mucyo», yemezaga ko igihugu cy'Ubufaransa na cyo cyagize uruhare mu gukongeza umuriro wa jenoside yabaye mu Rwanda, muri nyakanga 1994.
Izi Leta zombi zakomeje kurebana ay'ingwe kugeza ubwo zishakishije uburyo zasanasana amakimbirane zari zifitanye. Byaje kujya mu buryo ubwo Perezida w'Ubufaransa, Nicolas Sarkozy, yagiriraga uruzinduko mu Rwanda muri gashyantare 2010, ndetse yemerera Kagame ko madamu Habyarimana azashyikirizwa inkiko. Paul Kagame, wahise abyinira ku rukoma ko muka Habyarimana ashobora koherezwa mu Rwanda akamushyira ku ngoyi, na we yahise agirira uruzinduko mu Bufaransa, no mu rwego rwo gushyira mu bikorwa umubano w'ibihugu byombi, wari umaze igihe cy'imyaka itatu, warajemo agatotsi.
Kubera ko dosiye y'indege yahitanye Perezida Habyarimana itigeze ishyingurwa mu kabati ngo yibagirane, umucamanza wasimbuye Jean-Louis Bruguière, Marc Trévidic, yiyemeje kohereza abagenzacyaha mu Rwanda kugirango barebe aho ukuri kwari guherereye ku iraswa rya «Falcon 50» yahitanye abakuru b'ibihugu by'u Rwanda n'Uburundi, abari babaherekeje, ndetse n'abaderevu b'abafaransa batatu, bari batwaye iyi ndege.
Nyuma y'imyaka 18 jenoside ibaye, na nyuma y'imyaka 14 hafunguwe amaperereza ku iraswa ry'iyi ndege, indi raporo yari imaze igihe cy'amezi 24 ikorwa, yakubise hasi igihwereye taliki ya 10 mutarama uyu mwaka, ku bakekaga ko izemeza ko ari Perezida Kagame n'abasirikare be bahanuye iyo ndege, ariko na none iyi raporo ya kabiri ituma Perezida Kagame n'abasirikare be uko ari icyenda, bari barashyizwe mu majwi n'umucamanza Jean-Louis Bruguière, bongera gukira inkomanga yari ibari ku mutima kuva barasa iyi ndege.
N'ubwo iyi raporo yatangarijwe umucamanza ikiri iy'agateganyo, yemeza ko ibisasu byarashe indege ya Habyarimana byaturutse mu gace ka Kanombe karimo ikigo cya gisirikari cyari kiganjemo abasirikare bakuru b'ubutegetsi bwatsinzwe. Ngibi ibyahaye agatotsi Kagame n'abambari be kuko iyi raporo isa n'iyemeza ko igisasu cyahanuye iyi ndege cyaturutse mu kigo cya gisirikare i Kanombe, aho kuba i Masaka nk'uko Jean-Louis Bruguière yari yemeje ko abasirikare ba FPR-Inkotanyi ari ho bayirasiye. 
Raporo nshya ishingiye ku mpamvu za politiki.
N'ubwo abagenzacyaha bo mu Bufaransa bigenga mu kazi kabo, ntibivuze ko na bo atari abantu bakunda igihugu cyabo. Ntabwo bari kongera kwemeza ko indege yahanuwe n'abasirikare ba FPR na Kagame kandi u Rwanda rwari rumaze igihe mu nzira nziza y'umubano mwiza hagati y'Ubufaransa n'u Rwanda. Iyo iyi raporo iza kongera kwemeza ko ari Kagame warashe indege, ibyari umubano hagati y'ibihugu byombi, byari kongera gusubira i rudubi, cyane cyane ko n'Ubufaransa bugifite inyungu kuri Kagame, inyungu zishingiye mu gutanga icyambu cyo kugenzura akarere kose k'ibiyaga bigari.
Ibi ariko na none ntibivuze ko, n'iyo umucamanza Marc Trévidic yakwemeza ibikubiye muri raporo nshya, idosiye y'abarashe indege ya Habyarimana, yaba ihambwe burundu. Abatangabuhamya bizewe bakomeje kwemeza ko indege yahanuwe n'abasirikare ba Kagame, ubu buhamya bwabo bukaba budashobora gupfukiranwa gutyo gusa. Ni ubuhamya buzagira akamaro ubwo urubanza ku barashe indege y'umukuru w'igihugu, ruzaba rutangiye mu mizi yarwo.
Impamvu za politiki hari igihe zigira akamaro mu gihe runaka, ariko hari n'ubwo ziba zitagifite agaciro. Mbere y'uko ubutegetsi bwa Mouammar Kadhafi abafaransa babuhirika, nta gihe kinini cyari gishize Perezida wa Libiya yakiriwe mu Bufaransa n'umukuru w'iki gihugu, Nicolas Sarkozy. Ibyakurikiyeho byerekanye ko abafaransa bateye imbere mu mikino ya dipolomasi. Kagame n'abo bafatanyije guhanura indege ya Perezida Habyarimana na bo ntibari bakwiye guterera agati mu ryinyo.
Twibutse ko ihanurwa ry'indege yari itwaye umukuru w'igihugu cy'u Rwanda, ari yo yabaye intandaro ya jenoside yakorewe abatutsi n'abahutu batavugaga rumwe n'ubutegetsi bwa Perezida Habyarimana. Ubutegetsi bwa Kagame bwakomeje kurwanya uku kuri, kubera ko jenoside yabaye mu Rwanda buyifitemo inyungu kuva mu myaka 18 ishize. 

0 Comments:

Post a Comment

Subscribe to Post Comments [Atom]

<< Home