Monday, February 7, 2011

Rwanda: Ingoma zisa ntacyo zipfana

By Initiative Victoire 2010
Tariki ya 7 Gashyantare 2011

Mu kanyamakuru ka FDU-Inkingi kasohotse ku ya 03-03-2007 harimo inyandiko yitwa "La paupérisation" yavugaga uko leta ya FPR ikenesha abaturage. Iyo nyandiko yatangiraga igira ngo: "La misère si criante de la population rwandaise a atteint un niveau que l'on n'avait, même pendant les périodes de disettes, jamais connu. Elle est la conséquence directe de la politique économique du gouvernement. On dirait que le pouvoir veut sciemment appauvrir les citoyens". Mu kinyarwanda twabivuga muri aya magambo: "Ubukene buteye agahinda bwageze aho no mu gihe cya Ruzagayura abanyarwanda batari barigeze babumenya. Ubwo bukene ni ingaruka y'ako kanya y'imikorere ya leta wagira ngo irashaka gukenesha abaturage ku bushake". Iyo nyandiko yakomezaga ivuga ko 64% y'abanyarwanda ari abatindi nyakujya mu gihe amafaranga leta igenera igisoda aruta inshuro zirenze 16 agenewe ibijyana no kubungabunga amagara y'abaturage.

Ibi biratwereka ko leta ifite uruhare runini mu guheza abaturarwanda benshi mu bukene. Ikibabaje ni uko aho iyo leta yakwikosoye, aho yateze amatwi abatavugarumwe nayo bayereka aho amakosa ari ahubwo ibamarira mu buroko. Ubu abo yagize abakene igiye kubahanira icyaha batakoze ishahura (FDU-Inkingi mu itangazo ryayo musanga hasi yo irakoresha ijambo "gukona" twe tuzi ko rikoreshwa ku matungo gusa) abagabo muri bo. Ugututse ngo "uragashahurwa" mu muco nyarwanda aba akwifuriza amagorwa akomeye. Ni agahomamunwa kuba biri muri gahunda ya leta ya FPR. Iyo leta iravuga ko abagabo bazishahuza ku bushake bwabo nyamara mu gitugu ikoresha tuzi ko uvuze ko atemeye ibyo ikora abifungirwa nka Ntaganda usabirwa imyaka 12 kuko atashyigikiye ubuhubutsi bwayo bwo guca igifaransa mu Rwanda hutihuti.

Nyuma y'aho gufasha abanyeshuli muri Kaminuza bihagarikiwe na leta , byaragaragaye ko abakene benshi ari badafite ikigega kindi kibafasha. Birumvikana ko ari na bo ndetse n'aho bakomoka bazaza mu bambere bo gushahura. Iyi ni politiki y'ivangura ihishe ubugome yagombye guhita ihagarara. Kwishahuza kuko wicishijwe inzara ntawavuga ko byabaye kubushake. Leta ikora iyo politiki yo gushahura niba itirengagiza amateka y'ibiranga ingoma zayibanjirije nkana ni uko isa nkazo ntacyo bipfana.
Kigali, ku wa 05 Gashyantare 2011.
Itangazo rigenewe abanyamakuru

LETA YA FPR YITEGUYE GUKONA ABAGABO 700.000 B'ABAKENE NGO BATAZABYARA KANDI BADAFITE IBITUNGA ABABO

Mu gihe igihugu gikomeje gushorwa mu ngirwamatora y'inzego z'ibanze arimo abayoboke b'ishyaka rimwe rukumbi FPR, Abanyarwanda baguye mu kantu bumvise ko Leta igiye gutangiza ibikorwa byo gukona abagabo 700,000 mu rwego rwo kuringaniza imbyaro.

Itsembabwoko ryahitanye hafi miliyoni y'Abanyarwanda; ubwicanyi bwibasiye inyokomuntu n'itsembatsemba byirengeje ibihumbi n'ibihumbagiza haba mu Rwanda cyangwa mw’ishyamba ry’inzitane rya Kongo; imirimo ya «shiku» bita «TIG» ikoresha uburetwa abagabo barenze ibihumbi magana atanu batagitaha iwabo; uburoko bulimo imbohe zisaga ibihumbi ijana; SIDA na Malaria birahitana ibihumbi buri mwaka. Biteye agahinda kwumva Dr. Richard Sezibera, Ministri w’ubuzima, atangariza Inteko y'Abasenateri ko Leta yafashe gahunda yo gukona (vasectomy) abagabo 700'000.

Aka ni agahomamunwa. Hafi y'abagabo 50% bubatse, «bazatozwa guhitamo» kuvutswa ibyara burundu. Iyo politiki yo gukona abantu igomba guhagarara nta zindi mpaka. Urwitwazo ngo ni uko ntabyo kurya bihari bihagije. Bityo bikaba byumvikana ko hazakonwa mbere na mbere abakene. Iyo ni politiki y'ivangura rishingiye ku mutungo. Kuringaniza imbyaro bigomba kuba icyemezo cya buri munyarwanda nta gahato. Byaragaragaye ku isi hirya no hino ko uko abantu bagenda batera imbere mu bukungu no mu majyambere, ikibazo cyo kuringaniza imbyaro kigenda gitungana gahoro. Dukwiye gushyira imbaraga mu gushakira Abanyarwanda ibibatunga aho gukora amahano nk'ayo ngo hazasigare abazabona ikibatunga. U Rwanda ruriho ruragura amarembo ku buryo Abanyarwanda bazahahira ku masoko manini cyane bakava mu mfunganwe.

Ishyaka FDU Inkingi ryamaganye bikomeye iyi politiki ya Leta ya FPR. Turahamagarira Abanyarwanda kugendera kure iyo gahunda mbisha. FDU Inkingi isabye imiryango iharanira uburenganzira bw'ikiremwamuntu n’indi yose idakorera mu kwaha k’ubutegetsi guhaguruka kugira ngo iyi gahunda yo kubuza Abanywarwanda ibyara bakoreshejwe gukona abagabo b'abakene iburiremo.

Sylvain Sibomana
FDU-INKINGI
Umunyamabanga mukuru w'agateganyo.
Twe tubohereje zino nyandiko turi bande?

Turi abanyarwanda biyemeje gukurikiranira hafi amatora y'umukuru w'igihugu mu mwaka 2010. Na nyuma y'uko amatora afifikwa, abatavuga rumwe n'abari ku butegetsi bayakumirwamo, ntitwacitse intege. Inzira yatangijwe n'intwari dushyigikiye muri 2010 tuzakomeza kuyikurikira. Umuntu wese wumvishije umugambi dushyigikiye ashobora kudufasha kuwugeza ku bandi kuko twese hamwe dufatanyije niho tuzabonera igihugu cyacu abayobozi bakunda amahoro kuri buri wese.
Murakoze

0 Comments:

Post a Comment

Subscribe to Post Comments [Atom]

<< Home