Sunday, February 6, 2011

Rwanda : Ntakigenda mu Rwanda Rwa Kagame

Inkuru ya Béatrice Uwamahoro
Tariki ya 5 Gashyantare 2011

Mu kinyamakuru UMUSESO N°401 higeze gusohokamo inkuru ifite umutwe witwa “FPR iritaka igakabya n’Umuseso ukanenga ugakabya” yanditswe n’umusomyi KAYIRANGA Innocent. Muri iyi nkuru, KAYIRANGA yagaragaje ko ku butegetsi bwa KAGAME ibintu ari byiza ndetse bikaba biruta kure ibyo ku butegetsi bwa HABYARIMANA. Maze gusoma iyi nkuru nifuje kwerekana ko ubutegetsi bwa KAGAME bwashubije ibintu inyuma ndetse n’intambwe yari yaratewe k’ubwa HABYARIMANA ikaba yarasubiye inyuma, hakurikijwe ingingo zose KAYIRANGA Innocent yari yashingiyeho.

Burya akenshi biragora gufata ibintu bibiri bibonwa n’amaso, ukabigereranya iyo kimwe wagihagazeho ikindi ntugihagarareho. Icyo gihe uvuga neza ibyo wabonye n’amaso yawe, naho ibyo utabonye nta kundi wabivuga uretse kubinenga, kuko uba utarabibonye. Sinzi niba KAYIRANGA yarabaye mu Rwanda kuva ku ubutegetsi bwa HABYARIMANA. Njyewe nabaye mu Rwanda kuva 1963 kugeza ubu. Ubutegetsi bwombi narabubonye cyane, nabaye mu migi itandukanye y’igihugu, ndetse nabaye no mu giturage k’uburyo hose mpazi neza.


Ndagirango musubize nk’umuntu wabaye muri iki gihugu nkagikuriramo, ndetse ubutegetsi bwa HABYARIMANA bukaba bwarampohoteye mu buryo bunyuranye kuko bwanyiciye abantu ndetse bari banakomeye. Ubutegetsi bwa KAGAME kuba mbukoramo ubu, ntibivuga ko ngomba kubeshya abanyarwanda n’isi yose ngo nenge ubutegetsi bwa HABYARIMANA nk’aho ntacyo bwakoze, cyangwa ngo ngendere ku bibi bwankoreye ngo mfate ako kababaro bwanteye, ngo ngashyire muri rusange, mbunenge nirengagiza ibyiza bwakoze, ngo mvuge neza ubwa KAGAME kuko mfite uko mbuhagazemo. Byaba ari ukubogama, byaba ari no gukomeza kuyobya abanyarwanda n’isi yose. Iyo urebye usanga ahubwo ubutegetsi bwa KAGAME ntacyo bwakoze ugereranije n’ubwa HABYARIMANA.

Imibanire hagati y’abaturage:

Mu Kinyarwanda baravuga ngo « nta byera ngo de » kandi ngo « ibibi birarutanwa ». Umugani wa mbere ushaka kuvuga ko ukora ibintu bikaba byiza, ariko burya ntihaburamo akantu gatuma byose bitaba byiza ngo bibe ijana ku ijana. Ubutegetsi bwa HABYARIMANA niko nabuvuga. Bwari bwiza n’ubwo hataburagamo igitotsi kibwanduza bigatuma butaba bwiza ijana ku ijana. Ariko muri rusange bwari bwiza. Uyu mugani sinabona uko nywuvuga kuri ubu butegetsi bwa KAGAME, kuko ibibi byabwo aribyo byinshi kurusha ibyiza byabwo.

Umugani wa kabiri rero “Ibibi birarutanwa” ni mu gihe habaye amahitamo yo guhitamo mu bintu bibiri. Icyo gihe aho guhitamo ibibi cyane wahitamo ibibi gahoro. Nanjye amahitamo yaje nahitamo ubutegetsi bwa HABYARIMANA n’ubwo butazagaruka. Nsigaye numva na bamwe mu batutsi bahoze mu Rwanda ndetse n’abacikacumu bamwe bavuga bati, HABYARA wundi azava he? Ngayo nguko. Ubwo ni uko bashobewe, basanze aho bahoze harutwa n’aho bari ubu.

Muri uru rwego rw’imibanire hagati y’abanyarwanda, ku butegetsi bwa KAGAME byasubiye inyuma cyane ugereranije no ku butegetsi bwa HABYARIMANA. Ku butegetsi bwa HABYARIMANA, ndibuka neza ko nta muntu wishishaga undi. Umuntu yabonaga undi akamubonamo ubumuntu ntamubonemo ubugome. Nyamara kuva FPR yajya ku butegetsi buyobowe na KAGAME, ng’urwo urwikekwe mu banyarwanda, nta munyarwanda ukizera undi, kabone n’ubwo yaba ari umwana wibyariye, cyangwa umuvandimwe wawe. Iyo umuntu aguhagaze iruhande, uba wumva ko akuneka, uwo muganiye wese, uba wigengesera kuko utazi aho aza gutanga raporo, kabone n’ubwo yaba atari na maneko. Icyo cyoba kiba kikurimo, n’uwo muganira nawe aba yigengesera kuko atazi nawe icyo uricyo, cyangwa icyo uzagukora nyuma. Icyo kintu cyo kutizerana cyabibwe mu banyarwanda, ntigisobanura ubumwe ahubwo cyarabumunze.

Iki kintu cyabibwe mu banyarwanda (ubwoba), kugeza kuri uru rwego, kizatuma nta muntu uzongera kujya agera aho abandi bari, kubera cya cyoba cyabibwe mu banyarwanda. Hari abantu benshi ubu bava ku kazi bagahita bataha mu ngo zabo, agacupa bakagafatira iwabo, kubera gutinya kugera mu kabari bitewe na cya cyoba cyo kutizerana, ngo hato batazavuga ngo yari yicaranye na kanaka, ngo bavuze ibi n’ibi kandi nabyo ari ibinyoma gusa za maneko zirundanya ngo zibone uko ziharabika abantu gusa. Umuntu asaba undi lift ku muhanda, agatinya kumutwara mu modoka ngo ntiwamenya icyo amushakaho, niyo uyimuhaye, umunwa uwushyiraho ubujeni ngo hato utavuga kandi utazi uwo utwaye. Uwo utwaye nawe agafunga umunwa ngo hato ataba yasabye lift nk’iya NTARYAMIRA Cyprien.

Kuri ubu butegetsi bwa KAGAME, ikintu cy’ubwoko n’ubwo bavuga ko nta bwoko bukiriho mu Rwanda, ndahamya ko kuri ubu butegetsi bwa FPR/KAGAME, aribwo ikintu cy’amoko gikabije kurusha mbere, ndetse hakaba hariyongeyeho no kureba aho waturutse. Kuba wari usanzwe mu Rwanda byo nta gaciro na mba bihabwa, waba Umuhutu cyangwa Umututsi. Ntagiye kure n’abacitse ku icumu nta gaciro bahabwa. Umututsi wari usanzwe mu Rwanda nta gaciro ahabwa ugereranije n’uwaturutse hanze, kuko nabo ubwabo hagati yabo, badahabwa agaciro kimwe urebye abavuye UGANDA, BURUNDI, TANZANIYA na CONGO. Umututsi wibutswe wari usanzwe mu Rwanda, ni uwagakingirizo, ni kimwe n’Umuhutu. Abo bombi bakaba bari aho gusa ngo bakoreshwe, bakorera inyungu za ba nyakubahwa baturutse hanze, nyuma batoragure utuvungukira tw’umugati, kuko imigati minini iribwa na ba nyakubahwa bafite aho baturutse. Kuvuga ko nta bwoko bukiriho, bikaba ahubwo ari amayeri yo kubona uko batekinika, bakabeshya abanyarwanda n’isi yose, ngo ubumwe mu banyarwanda bwagezweho naho byahe biragatabwa.

Natanga urugero mu gutanga akazi, kubona bourses nziza, kugira za avantages z’indi mu bucuruzi, kurihirwa na FARGE, guhabwa inka muri ya projet ya gira inka, cyangwa ahandi, guhabwa amasoko, ibi byose ntiwatinyuka kuvuga ngo byahawe Umututsi, kuko imbere ya FPR/KAGAME nta bwoko buriho mu mvugo, ariko mu ngiro buriho ndetse nibwo buriho cyane, kuko ubivuze waba ugaragaje ingengabitekerezo, ukaba wakwisanga mu gihome, ugahitamo guceceka bikaguma mu mutima wawe.

Urundi rugero natanga ndetse rwigaragaza ubwarwo, ni igikorwa cyo kunamira abanyarwanda bishwe yaba Abatutsi cyangwa Abahutu. Abanyarwanda barapfuye kandi hapfuye Abatutsi, Abahutu n’Abatwa, kandi bose barishwe bicwa n’impande zombi! Niba bose ari abanyarwanda, byumvikane ko ababo bagombye kubunamira no mu buryo bumwe. Umuhutu wapfuye kubera intambara, numva umuvundimwe we warokotse intambara, yagombye kumushyingura mu cyubahiro. Iki kintu kiragaragaza ko abanyarwanda batitabwaho kimwe, ko bamwe bafite uburenganzira kurusha abandi. Iki kintu kibangamiye imibanire n’abandi, kuko Umututsi afite uburenganzira bwo gushyingura abe mu cyubahiro mu gihe Umuhutu ntabwo afite. Icyo gihe mu rwego rw’imibanire n’abandi hari ikintu gihinduka ku muntu kikagera mu mutima bitewe nibyo abonye bimukorewe, kandi adashobora kuvuga cyangwa kugira icyo akoraho. Ibi bizongera ubumwe cyangwa bizabumunga? Niho hazava na cya kintu cyo gutinyana rero, umuntu ubona ko nta burenganzira afite, mu gihe uwo baturanye abufite, azajya ahora anamwikanga anahitemo kwicecekera. Bityo gutumirana, kurahurana umuriro, gusabana amazi, guhana inka, gushyingirana akaba ariyo mpamvu bitakibaho nka mbere.

Noneho twibaze abantu babona ibikorwa nk’ibi muri ziriya ngero navuze. Ni benshi cyane mpereye mu gihe cyanjye kuko mfite imyaka 47. Nize amashuri yanjye mu mugi ndetse no mu giturage kandi narangije na Kaminuza. Hose ndahazi cyane. Ntabwo nigeze numva ikintu cy’amoko nkaho ari ikibazo, cyangwa ngo usange umuntu abitindaho yikanga undi, cyangwa amufitiye urwango. Yego hari amakosa yakozwe nanjye nemera yabayeho, nanjye ndetse yankorewe, ariko ntibiri mu rwego rumwe n’ubu butegetsi bwa FPR/KAGAME, bumaze gushyira abanyarwanda mu cyoba no kwikanga uwo ariwe wese. Ibibi birarutanwa nk’uko navuze.

Ndibuka ko Abahutu n’abatutsi bashyingiranye cyane, bahanye inka ku butegetsi bwa HABYARIMANA, basangiye akabisi n’agahiye, baratabaranaga, bagatwererana, bagakundana. Ibi mbivuze kubera ko aribwo nkibibona, ngereranije ibyo mbona kuri ubu butegetsi bwa FPR/KAGAME n’ibyo nabonaga k’ubutegetsi bwa HABYARIMANA.

Dufashe nk’urugero mu rwego rw’ubucurzi, wasanga k’ubwa HABYARIMANA ariho hahoze Abatutsi bameze neza kurusha Abahutu, kandi abo Batutsi babonaga amasoko muri Leta. Abo Batutsi kandi ndemeza ko batarebanaga nabi n’Abahutu. Uwaronkaga yasangiraga n’undi atitaye k’ubwoko bwe. Ubu se kuri iyi ngoma wambwira ko ariko bimeze? Umuhutu cyangwa Umututsi wari usanzwe mu gihugu ucuruza, cyangwa ubona isoko, ntashobora kuyarya wenyine adasaguriye na Nyakubahwa cyangwa ngo atange icya cumi muri FPR. Iyo bitameze bityo, aba yarashyize hejuru y’ibikorwa bye agakingirizo k’Umututsi wavuye hanze, ukomeye, bikaba ariwe byitirirwa, ngo akunde abone uko affaires ze zigenda, akazamuha icya cumi iyo amugiriye neza ntabimutware byose burundu. Nyamara k’ubwa HABYARIMANA, nabanza nkaguha urugero rwa ba KAJEGUHAKWA, KARAMIRA, KAREKEZI Imprikaf, LANDO, n’abandi benshi. Affaires zabo zagendaga zijyana nta gakingirizo bashyizeho.

Nkomeje muri uru rwego rw’imibanire n’abandi, ndibuka ko hari umunsi witwaga UMUGANURA wabaga taliki ya mbere Kanama buri mwaka. Uyu munsi wasangaga igihugu cyose abantu bavamvagaye, bishimye, basabanye, basangiye, bamerewe neza, aho ugeze hose bakumenya batakumenya waricaraga ukanywa, ukarya, uri umuvumbyi ugafatwa nk’uwatumiwe. Nyamara kuri ubu butegetsi, nko ku minsi mikuru ya bonne année, dore ko umuganura wo utakibaho, usanga ari udutsiko dufite aho duhuriye (nko mu kazi) twahuye. Kuri ubu nta nzoga zikigira umuvumba kubera ko nta muntu wagenda ngo yinjire mu rugo rwabayemo ibirori batamuzi. Ntawatinyuka. Tutabogamye cyangwa ngo tugire amarangamutima, ibintu ntawe utabazi yarabonye izi ngoma zombi. Hari igitabo ndetse na raporo ya association y’uburenganzira bwa muntu ntibuka neza nasomye bemeza ko k’ubutegetsi bwa HABYARIMANA abantu bari babanye neza kurusha ubu, ndetse n’umusenateri w’umunyamerika witwa Cynthia Mckinney akaba nawe yarabivuze, kandi ko aribwo Abahutu n’Abatutsi bashyingiranye cyane kurusha izindi ngoma. Undi wabishimangiye ni SEBARENZI Joseph mu kiganiro yagiriye kuri VOA tariki ya 8/8/2010, aho yemeje ko kuva muri 1974 kugera 1990 u Rwanda rwari urwa mbere mu karere, ko abanyarwanda bari batuje babanye neza. Ibintu by’amoko byakomeye muri 1990 ubwo FPR yateraga u Rwanda, kandi nabwo byakoreshejwe nk’intwaro ku mpande zombi. Nibwo abantu batangiye kuvuga iby’amoko ubundi wagirango ntayabagaho. Uhubwo ubu bavuga ko nta moko ariho, nibwo ibintu by’amakomo biriho ndetse cyane, ahubwo akaba ari uburyo bwo kujijisha abanyarwanda n’isi ngo berekane ko bakataje, ko ibyateranyaga abanyarwanda byashize kandi ahubwo ubu aribwo biriho cyane.

Muri uru rwego rw’imibanire n’abandi, k’ubutegetsi bwa HABYARIMANA nta nduru zigeze zivuga aho abaturage babeshyeraga bagenzi babo ibinyoma mu butabera kugirango babacishe imitwe, cyangwa ngo babateshe agaciro babafungishiriza ubusa. Kuri ubu butegetsi bwa FPR/KAGAME, umuturage arabyuka yaba yaraye atekereje kanaka gato gusa, akamubeshyera kugirango amucishe umutwe, amufungishe, ateshe agaciro abana be n’umuryango we, amukeneshe.

Ibi kandi byahawe intebe kuko Leta ya KAGAME ibirebera, aho kubirwanya ahubwo ikabiha umugisha, ikanabyongerera n’umuvuduko.Nta giye kure, muzi byinshi kundusha haba mbere y’uko inkinko Gacaca zitangira, abantu barafunzwe kandi bafungishwa na bagenzi babo babifashijwemo n’ubutegetsi. Noneho aho Gacaca zitangiriye, byoroheye umuturage maze kubeshyerana biriyongera kandi bihabwa intebe. Ubumwe koko bw’abaturage buri he? Ngaha rero ahaza gushimangira cya cyoba nakomeje kugenda nerekana. Abanyarwanda barashize mu mitima yabo, ubwoba butuma batavuga, naho ubundi bavuze bavuga byinshi. Hejuru y’aya mahano koko yo kubeshyerana, abantu bakaba bagiye kuzashirira mu buroko no mu buhungiro, umuntu yakwihandagaza akavuga ngo abanyarwanda bunze ubumwe kurusha uko byari bimeze ku butegetsi bwa HABYARIMANA? Keteretse utarabonye ubutegetsi bwe. Simvuze ko bwari shyashya ariko nibura nimbe nabwo.

Muri uru rwego kandi rw’ubumwe bw’abanyarwanda, ku ngoma ya HABYARIMANA ntabwo higeze habaho impunzi nk’izo kuri ubu butegetsi bwa KAGAME. Ku butegetsi bwa HABYARIMANA abantu barahunze koko, kandi njya gutangira navuze nti: ”nta byera ngo de”. Hari ibibazo by’ubuhunzi byabayeho, ariko abantu bahunze bashobora kubarirwa ku mitwe y’intoki, ndetse abenshi mu bahunze bari abantu bari bakomeye bagahunga kubera gupfa ubwo butegetsi cyangwa kutumvikana hagati yabo. Umuntu yavuga nka KANYARENGWE Alexis cyangwa BIZIMUNGU Pasteur, KAJEGUHAKWA Valens. Nta muturage wigeze ahunga u Rwanda ku butegetsi bwa HABYARIMANA. Nyamara kuri ubu butegetsi bwa KAGAME mu Rwanda nibwo habonetse abantu benshi bahunga kandi mu ngeri zose. Abategetsi bo hejuru n’abo hasi, abasirikare bo hejuru n’abo hasi, abacuruzi, abahinzi, aborozi, abakene, abatindi. Aba bose bahunga igihugu kubera ubutegetsi bubi, ahanini bituruka kuri bimwe navuze hejuru bijyanye no kubiba urwango hagati y’abantu, bamwe bagafungisha abandi babarega ibinyoma kuko Leta ishyikigiye ubwo bugome, iteza urwangano mu banyarwanda, bigatuma abantu benshi bahunga igihugu buri munsi. Iyo abaturage bo hasi cyane bahunze, ni ikimenyetso cy’ubutegetsi bubi bidasubirwaho. Ntabwo HABYARIMANA yigeze yirukanka inyuma ya BIZIMUNGU cyangwa KANYARENGWE ngo ajye kubatsinda mu buhungiro, nyamara kuri ubu butegetsi bwa KAGAME abamaze gupfira mu buhungiro bishwe na KAGAME ni benshi cyane, uwabandika ntiyabarangiza. Niba ibintu bimeze gutya se mu bategetsi, abasirikare, abacuruzi, bahunga umusubizo kugera ku muturage wo hasi, ni ikigaragaza ko abaturage bashize ahubwo abataragenda babuze aho banyura cyangwa bakavuga bati byose ni urupfu aho kugwa hanze nzapfira aha. Mbabwije ukuri ko abantu bashize mu mitima, abantu barumiwe barengwa n’akaga babamo, abantu babuze epfo na ruguru.

Ingero ni nyinshi zigaragaza ko mu Rwanda nta bumwe buri hagati y’abanyarwanda kandi byose biterwa na Leta iteza urwangano mu baturage ibabeshya ngo irabunga, ikoresha abaturage mu gutotezanya.

Imibereho myiza y’abaturage:

Keretse kwirengangiza cyangwa gushaka kutabona ibintu uko biri, n’uko byahoze, naho rwose ndemeza ko imibereho myiza y’abaturage yari myiza cyane ku butegetsi bwa HABYARIMANA kurusha ubwa KAGAME. Tutagiye kure duhere kuri rapports zakozwe n’imiryango mpuzamahanga nka FAO, bavuga ko mu Rwanda abantu bakuze, batangiye kurwara za bwaki muri iki gihe tugezemo, ko inzara ica ibintu n’ibindi. Inzara k’ubwa HABYARIMANA zabayeho ariko ntizabayeho ku rwego rumwe n’ibiba k’ubwa KAGAME, kuko ntaho umuntu ukuze yigeze arwara bwaki. Abana barwaraga bwaki nabo, habayeho uburyo bwo kubirwanya, kuko ndibuka neza ko icyo gihe habagaho za Centres Nutritionnels mu makomini yose, zigishaga ababyeyi ibijyanye n’indryo ishyitse, icyo gihe ababyeyi bafite abana barwaye bwaki, babajyanagayo rimwe mu cyumweru bagahabwa, ibiribwa nk’ifu y’amata, iy’ibigori, amavuta yo guteka, n’ibindi, kugeza umwana afashe ubuzima bwiza, ariko ntaho umuntu mukuru yarwaye bwaki.

Inzara nazo zibanze ahanini muri Gikongoro na Bugesera bitewe n’ikirere cyangwa ubutaka bwaho bwari bubi, ariko habayeho ingamba zo kubirwanya, kuko icyo gihe Leta yoherezaga ibiribwa muri utwo turere, abaturage bagahabwa ibiribwa ndetse n’imbuto zijyanye n’uko ibihe byabaga bimeze cyangwa ubutaka. Ndibuka ko abaminisitiri bamanukaga rwose baherekeje amakamyo yabaga atwaye amatoni n’amatoni y’ibiribwa. Ngako akamaro ka za GRENARWA, TRAFIPRO wajyaga wumva kuko zagobokaga mu bihe bikomeye nk’ibyo. Ndibuka amaprojet menshi yakoreraga mu byaro, tuvuge nka Projet Gisaka-Migongo, n’izindi zari mu Bugesera kandi zakoze akazi kazo kuko hatigeze hongera kubonekayo inzara. Za Projets nka PDAG, DANK, CRETE ZAIRE NIL, zakoreraga za Gikongoro, DRB BYUMBA, Projet KAGITUMBA MUVUMBA, Projet RAMBA GASEKE, n’izindi. Mu ma prefecture yose y’igihugu hari amaprojet. Izi zose zabaga zigamije guteza imbere umuturage mu turere zakoreragamo.

Nyamara iyo ugeze aho zakoreraga agahinda karakwica. Amazu zakoreragamo amwe yabaye ibigo bya gisirikare, andi ni za cachot, andi yarenzweho n’ibihuru. Uretse amazu ya DRB BYMBA arimo Université y’i Byumba. Imihanda izo projet zari zaragejeje mu byaro yarasibamye, imirima y’intangarugero yararaye, ibigega by’imbuto z’indobanure bimwe byaraguye. Niyo mpamvu ubu inzara zigaragara henshi mu gihugu, iyo zije zica ibintu kuko nta ngamba Leta yateganije yo kuba yayirwanya. Uwavuga rero ko umuturage atitaweho mu bibazo ashobora guhura nabyo muri uru rwego, ntiyaba yibeshye. Nyamara ubutegetsi bukirwa bubeshya ngo abaturage barenda kwicwa n’ibiryo byinshi, kubera ko bejeje cyane mu gihugu cyose. Ibi ni uguhemukira abanyarwanda. Iyo Nyakubahwa yaraye yujuje inkoko mu nda ye, kuri we abanyarwanda bose baba barariye inkoko.

Muri uru rwego tuvuze nko kubyerekeye ubuzima bw’abaturage muri rusange, ku butegetsi bwa HABYARIMANA, buri Komini yari ifite Centres de Santé ebyiri ndetse n’imodoka ya ambulance, nibura imwe kuri izo centres zombi, kuko hari nahabaga ambulance kuri buri Centre de Santé. Izo Centres de Santé zabaga zifite abaganga babimenyeye kandi zifite ibikoresho. Buri Centre de Santé yari ifite icumbi rya Responsible wa Centre de Santé. Iyo byasabaga ubushobozi burenze, umurwayi yajyanwaga kuri Hopital iri hafi hakoreshejwe ya ambulance. Ubu se bimeze bite ra? Mutuelle de Santé? Mutuelle si mbi ahubwo uburyo ikorwamo, nta bushobozi umuturage anafite bwo kwiyishyurira ya mafaranga ya mutuelle nibyo bimwica. Amavuriro make akora, ubushobozi bwabayakoramo, n’agasuzuguro ko kutita k’umurwayi ni ibibazo bikomereye umuturage. Nyamara se muri ayo mavuriro yose navuze yo ku bwa HABYARIMANA akora ubu ni angahe? Muzambwire.

Ubu Akarere kamwe kagizwe na Komini nibura enye za kera. Ni ukuvuga ko, ako Karere kagombye kuba gafite kuri ubu Centres de Santé umunani zose. Ariko nyamara ugiye kureba wasanga muri izo Centres de Sante hakora izitarenze ebyiri izindi zararenzeho ibihuru, izindi ari abasirikare babamo. Bityo, ugasanga urugendo k’umuturage rwo kujya kwivuza rwarabaye rurerure cyane bitewe naho Centre de Santé ikora iherereye, nta bikoresho, nta bakozi babifitiye ubushobozi, nta ambulance. Ubwo agapfa atyo. Cyokora nabonye ba Responsables bamwe bafite za moto Yamaha niba arizo batwaraho abarwayi simbizi. Mu by’ukuri ibintu bikorwa muri uru rwego rw’ubuzima ni agahomamunwa gusa. Ntabwo umuturage yitaweho na mba. Umuturage ubashije kugera kwa Muganga, iyo amaze kwivuza ntabone icyo yishyura bafatira indangamuntu, yaba ari umubyeyi wabyaye akamera nk’imfungwa kwa Muganga kugeza umugabo we azanye amafaranga yo kwishyura. Niba mbeshya muzabaze induru zigeze kuvuzwa ku bitaro byo ku Muhima aho ababyeyi babyarira. Umuntu utarabaga mu Rwanda icyo gihe niwe utarabyumvise. Nyamara k’ubwa HABYARIMANA ntabwo umuturage yigeze ananirwa kwiyishyurira ibitaro. Iki ni ikimetso kikwereka ko kuri iyi ngoma ya KAGAME umuturage akennye ugereranije n’ingoma ya HABYARIMANA.

Muri uru rwego tuvuze ku kintu cyo kubona amazi meza, ku butegetsi bwa HABYARIMANA hafi mu Rwanda hose (ndavuga ahenshi), abaturage ntibari bakimanuka imisozi bajya gushaka amazi ku mariba mu mibande. Muri uru rwego abaturage batuye mu mpinga, aheshi amazi yari yarabagezeho harakozwe imiyoboro izana amazi hafi yabo mu mpinga, harubatswe ibigega by’amazi. Ibi ndibuka ko byakozwe ahanini mu rwego rwa cooperation n’abadage bo mu intara ya Renani Palatina. Abatuye mu mibande nabo, hakozwe imigezi isukuye, yitabwaho kandi y’amazi meza bakavoma hafi aho. Nyamara abatuye mu mpinga ubu basubiye ku kabo, kuko ya miyoboro, bya bigega byose ntibigikora kuko bititaweho kubera ko nta ngamba Leta yigeze ifatira umuturage muri uru rwego. Ibi bikaba bigaragaza na none ko imibereho myiza y’abaturage yasubiye inyuma ugereranije n’uko byari bimeze ku gihe cy’ubutegetsi bwa HABYARIMANA.

Ubuhinzi n’ubworozi:

Gutekinika ni ibyo FPR izobereyemo. Uru rwego ntabwo ndutindaho, ariko uko ku bwa HABYARIMANA byari bimeze biriteye. Reka mbibarize: wasanga umuntu yarapfuye ijisho rimwe, aho kugirango urimukize cyangwa urimuvure, ugakuramo n’irindi ryari risigaye koko? Niba kujya kurandura ibihingwa mu mirima y’abantu, aribwo buryo bwo kwihaza no kongera umusaruro uwaba abyumva neza yazansobanurira. Niba guha abantu imbuto, ukabaha imbuto z’intagarasoryo n’intobo nk’uko UMUSESO wabigaragaje, niba aribwo buryo bwiza buzatanga ibiribwa byiza, ndumva kubyumva bigoye, niba abanyarwanda basigaye barya intobo. Ku bwa HABYARIMANA nta muturage wigeze yinubira uko ubuhinzi bwe bumeze cyangwa uko bwitaweho na Leta mu rwego rwo kumugira inama. Niyo mpamvu amaprojet yabayeho ari menshi. Ariko ubu igihugu hafi ya cyose abantu bararira ayo kwarika kubera politiki mbi y’ubuhinzi ikorwa mu kavuyo no gushaka gukenesha abaturage kurushaho. Amakuru yahise kuri Radio Rwanda taliki ya 3/1/2010 mu kiganiro IBIVUGWA IWACU arabihamya.

Ubworozi nabwo ni kimwe ntabwo mbutindaho, nagirango niba atari ukwirengagiza twibuke uko ibyo kubaka ibiraro by’inka, kubaka inzuri, guhinga ubwatsi bw’amatungo byagenze ku ngoma ya FPR/KAGAME. Narabikurikiye neza. Byarabanje bikorwa mu ibanga, maze abari bazi ibizakurikiraho, ndavuga ba nyirububasha cyangwa abigerera hejuru cyangwa bene wabo, bafata ibikingi vuba, barabizitira, batera ubwatsi, umuturage yabibona, akabona ko ari ubushobozi bwabo, atazi ibizaba nyuma, atazi urumutegereje. Nyuma ubwatsi bwa ba bandi bumaze gufata bweze bwarakuze, igihe kiba kirageze biba bibaye itegeko.

Umuturage atungurwa nta mikoro afite yo kubikora ako kanya mu gihe cyategetswe, nta bikingi afite by’ubwatsi, mu gihe abandi bari barafashe mbere imisozi ikikije uwo muturage, biramuyobera. Murumva ko atari no gutera ubwatsi mu gitondo, ngo ejo buzabe bwakuze, agaburire amatungo ye. Yaba agize ngo ajyanye inka mu bwatsi ku gasozi bakazijyana ku Karere bakamuca amande, yagira Imana zavayo agahitamo kujya aziragira mu gicuku nijoro, ku manywa zikirwa mu rugo zabira, yaba abonye agafaranga akagura ubwatsi na wa wundi umukikije amuhenze nabwo, kugeza ubwo byose bimushoboye agahitamo kuzigurisha, zikagurwa na wa wundi cyangwa ba bandi bamuzengurukije ibikingi (ba nyakubahwa), nabwo bamuhenze kubera ko nta kundi yagira. Agafata utwo bamuhaye. Ubundi akajiginywa gusa ntacyo anashoboye gukora. Gusanga umuturage aragiye inka nijoro mu gisambu, yihisha ubuyobozi ni agahinda gakomeye cyane, kuko njyewe nababonye kenshi cyane kandi n’ubu baracyahari baragira inka zabo mu gicuku. Uyu muturage azaruhuka imigogoro aterwa n’ubutegetsi bubi ryari? Azaryama ryari niba arara aragiye kandi mu gitondo azindukira mu murima? Birababaje.

Ibi bintu byo gutesha umutwe umuturage ntabyigeze bibaho ku butegetsi bwa HABYARIMANA. Ahubwo habagaho amarushanwa mu ma komini, noneho bigatuma buri muhinzi mworozi ashishikarira kugera ku ntego mu bushobozi bwe nta gahato ashyizweho. Abantu bagahembwa ibintu binyuranye birimo amafaranga, amatungo (inka, ihene..), ibitiyo, amasuka, mbese ibikoresho byo mu buhinzi n’ubworozi bizamufasha gukomeza gukora umwuga we neza. Icyo gihe n’abaturanyi be barabishishikariraga, bagirango bagere kucyo mugenzi wabo yagezeho igihe yahembwaga, kandi byagendaga neza ntawe bibangamiye nta n’agahato kabayeho. Nta muntu wigeze arara ijoro aragiye inka mu gisambu yihisha ubuyobozi ngo butazitwara kuzifungira ku biro by’Akarere. Kuri ubu butegetsi bwa KAGAME hari n’aho umuturage yananirwaga gutanga amande bamuciye inka bakazibaga. Ngirango mwibuka ibyabaye i Kibungo. Ibi birababaje gusa nta kindi nabivugaho.

Gutesha umutwe umuturage no kumuhoza ku nkeke cyangwa kumukenesha ni imwe mu ntego z’ubutegetsi bwa KAGAME. Ntagiye kure mwibuke uko MUSONI Protais yagize abanya Kibungo akiri Prefet, agasenya amazu y’abantu ku manywa y’ihangu, ngo arimo gusaranganya abantu amasambu. Gusanga koko abantu bariyubakiye inzu nziza zikomeye, ukazishyira hasi zose ngo mu rwego rwo gutuza mu midugudu no gusaranganya, hari ubugome burenze ubu?Ahandi byabaye ku isi ni hehe koko? Birababaje. Abanyakibungo n’ubu ntibazabyibagirwa nk’uko umuturage yigeze kubivugira kuri Radio Rwanda, agashinja ibyo byose MUSONI Protais.

Ndibuka ko ku bwa HABYARIMANA, umuturage yavaga guhinga mu murima we cyangwa gukora indi mirimo agakaraba akajya kuri centre y’ubucuruzi iri hafi ye, cyangwa ku kabutike kari hafi ye, akigurira byeri na brochettes, ndetse wenda n’abarimu cyangwa undi muyobozi nka Responsable ahari, ugasanga rwose ntacyo bamurushije, ndetse akaba yanabagurira nabo nk’abaturanyi. Yataha agatahana irindi cupa cyangwa abiri ashyiriye nk’umugore we. Ibi ndabivuga kuko nabibonye kenshi cyane ku baturage benshi kandi batandukanye. Nyamara ubu iyo ngeze mu giturage ndumirwa na mwarimu nta bubasha akigira na mba habe no kuba yakwigurira n’urwagwa. Ababishobora ni mbarwa cyangwa abafite ababo, no kubona iyo butike uguraho ikintu ni ukubonekerwa.

Iterambere muri rusange:

Nk’uko naberetse hejuru uburyo bwakoreshwaga mu gushishikariza umuhinzi kwiteza imbere mu buryo bw’amarushanwa, mu rwego rw’iterambere ry’igihugu muri rusange, ku ngoma ya HABYARIMANA habayeho iterambere ryihuse. Byakorwaga muri politike yo GUTANGIZA no KUMURIKA IMISHINGA. Iyi politike yari nziza cyane, kimwe na politike yo kwita amazina buri mwaka mushya wabaga utangiye. Keretse utarabaye mu Rwanda niwe utabizi.

Muri iyi politike yakorwaga mu byumweru bibiri bya mbere by’ukwezi kwa Nyakanga kwa buri mwaka, amasegiteri, amakomini na Prefectures zabaga zishishikaye, zishaka kuzagira igikorwa zigaragaza mu rwego rwo gutangiza umushinga cyangwa kuwumurika (kuwutaha). Aha niho hagaragariye akamaro k’umuganda, nyamara mu byo FPR yajyaga ivuga irwanya, n’uyu muganda warimo. N’ubwo yaje kuwusubizaho, usanga nta gaciro wabiha kuko bikorwa ntacyo bigamije uretse amanama no gutanga messages za gacaca, amatora, umutekano, kuvana ibimene by’amacupa ku bipangu, n’ibindi.

Icyo gihe muri iyi politike ya HABYARIMANA, nibwo mu gihe gito amakomini yose yahise yiyubakira ibiro (bureaux administratifs) byazo, amacumbi ya ba Bourgmestre, amasegiteri yose na za prefecture ziyuzuriza Batiments zubatse muri Etage, nibura Etage imwe. Za S/Prefectures hirya no hino, ku buryo nibura Komini esheshatu zabaga zifite S/Prefecture zihuriraho, ifite ibyangombwa byose, bureau, icumbi rya S/Prefet, imodoka nibura enye, hakaba na za services zose usanga kuri Prefecture cyangwa muri Ministère. Niyo mpamvu wahasangaga imashini zikora imihanda mu rwego rwa Ponts et Chaussés. Amakomini yose yari afite bureaux zubatse kuri plan imwe. Amasegiteri nayo ni uko. Muri uko kwezi kwa Nyakanga, wasangaga kuva kuri Prezida HABYARIMANA, ba Ministres, ba Secrétaires Généraux, ba Directeurs muri za Ministères nta muntu wasanga mu biro kuko bose babaga bagiye hirya no hino mu gihugu gutangiza cyangwa kumurika imishinga byabaga ari byinshi cyane mu gihugu cyose.

Nibwo wasangaga nka Komini yatashye nk’inzu yayo bayiha nk’ikamyo Benne, cyangwa indi modoka y’Akarere bitewe nibyo basabye umuyobozi waje aho muri icyo gikorwa.

Nibwo Komini wasangaga yiyubakiye Centre de Santé Leta bakayiha ambulance ndetse n’umukozi (responsable) w’iryo vuriro.

Nibwo wasangaga nka Komini runaka ihabwa amafaranga yo gukemura ikibazo runaka, byose bigaterwaga nicyo basabye mu rwego rwo kubatera inkunga no gufatanya guteza imbere igihugu.

Nibwo wasangaga Komini ifite amavomo y’amazi meza. Ndibuka ko muri 1984 buri prefecture yari ifite inzu yayo ya etage ikoreramo, icumbi rya prefet, amamodoka atari hasi y’ane nta birarane bya bakozi ifite, ndibuka ko buri Komini yari ifite inzu yayo nziza ikoreramo, icumbi rya bourgmestre, ifite nibura imodoka zayo zitari hasi y’eshatu harimo na Camion Benne, ifite Centre de Santé nibura ebyiri, ifite ambulance nibura imwe, ifite banque populaire, ifite ibigo by’amashuri byiza aho abanyeshuri baba badacucitse kandi bicara ku ntebe za pupitres, idafite ibirarane by’abakozi, buri Secteur yari ifite ibiro byayo ikoreramo ndetse hari na secteur zari zitangiye kwigurira amamodoka. Nka Secteur yo muri Bicumbi ntibuka neza, iyo muri Muvumba, n’izindi.

Izi ni ingero zifatika, zagaragariye buri wese kandi ibi byose muri 1983 byari bihari. Ku ngoma ya HABYARIMANA wavaga ahantu ujya ahandi ugasanga kuri centres z’ubucuruzi zo mu byaro (Centre de Négoce) harabaga nibura umucuruzi w’umuturage umwe cyangwa babiri bafite imodoka zabo za camionnettes nka Daihatsu cyangwa Toyota. Ntiwashoboraga kubura uko wica akanyota cyangwa ngo ubure icyo urya. Nyamara kuri ubu butegetsi bwa KAGAME ni iyihe Komini yigeze yubaka ibiro byayo, ni iyihe prefecture yubatswe,ni iyi Centre de Santé yubatswe, ni iyihe Ministere biyubakiye. Ibikorwa by’amajyambere byinshi biri mu Rwanda, ni ibyo ku ngoma ya HABYARIMANA, nibyo ingoma ya KAGAME igenderaho. Ibyinshi basanze bihari cyane cyane mu migi kuko mu byaro ho nta gishyashya ingoma ya KAGAME yahagejeje. Ahubwo n’ibyari bihari byarashenywe. Urugero ni nk’ayo mazu navugaga y’ibiro by’amakomini amenshi yarenzweho n’ibihuru. Ushaka guhinyuza azanyarukire ku bureau bya Shyorongi ya kera, andi mazu yahinduwe za cachots, hari n’aho nageze nsaga habamo abasirikare niba nibuka neza ni ahahoze ari komini Ramba. Ibindi byasenyutse ni za Centres de Santé, amazu za projets zahoze zikoreramo, imihanda yo mu byaro yakozwe n’ayo maprojets ya kera ndetse n’umuganda yose yarashize.

Kera k’ubwa HABYARIMANA mu rwego rwo korohereza abantu ingendo mu giturage, ndibuka ko habaga Bus za ONATRACOM ku buryo kuri buri Prefecture habaga Ishami rya ONATRACOM ryabaga rifite nibura Bus enye zose kandi zigenda zigana mu byaro muri iyo ntara, ku buryo Bus zavaga i Kigali zigana mu ma Prefectures, izo mu maprefectures zikazakira zijyana abantu hirya no hino. Nta muntu wajyaga arara nzira kuko yabuze uko agera iwabo, niyo Bus yabaga yagusize ntihaburaga za modoka navuze z’abacuruzi zagobokaga abantu. Nyamara ubu kuri ubu butegetsi bwa KAGAME hari abantu barara nzira kubera kubura uko bagenda, byaba biturutse kuri izo Bus zitakigera mu byaro, haba no kubera za modoka z’abacuruzi zitaboneka kubera ko za Centres de Negoce navuze harugu zasenyutse zigashira.

Mu mugi wa Kigali wavuga ko ariho urebera iterambere koko ry’u Rwanda? Nyarutarama, Kacyiru, Gisozi? Imitamenwa y’abayobozi gusa niyo upimiraho uvuga ngo genda Rwanda warakataje? Ku bwa HABYARIMANA intera yabaga hagati y’abakire n’abakene yari ntoya cyane ugereranije n’uko bimeze ubu k’ubwa KAGAME, kuko byaragaragaye ko kuri ubu butegetsi si abakene gusa bahari ahubwo hagaragaye n’abatindi ndetse n’abatindi nyakujya.

Kuri ubu butegetsi bwa KAGAME, ugeze mu giturage, Centre de Negoce wabonaho imodoka ni nke cyane ugereranije n’uko byahoze. Ahubwo imfashanyo zabonetse zose zijya he ko umuntu nacyo yakibaza? Kuko urebye imfashanyo zaje muri iki gihugu n’ibikorwa byakozwe mu rwego rwo guteza imbere igihugu ntaho bihuriye. Ndibuka ko ku bwa HABYARIMANA muri 1980, 1981,1982, habayeho excédent budgétaire. Ni ukuvuga ngo ibyari biteganijwe byose muri budget y’igihugu muri iriya myaka, byarakorwaga byose ahubwo amafaranga agasaguka. Nimushaka kureba ibyo mbabwira muzasohoke mu mugi wa Kigali mujye hirya mu biturage niho muzabona ukuri. Muzajye mugereranya mubaze uko hahoze nuko ubu hameze cyane ko muzajya mubona n’ibyo bikorwa nababwiye byo k’ubwa HABYARIMANA ibyinshi byabaye ibihuru, amazu ya za projets zabaga zaroherejwe mu byaro yabaye indiri z’ibihunyira n’inturo. Birababaje!

Tuvuge ku mihanda. K’ubwa HABYARIMANA imihanda yose ihuza u Rwanda n’ibindi bihugu yari ikoze. Mu migi imihanda yari ikoze. Tuvuze imihanda yakozwe k’ubwa KAGAME, twavuga umuhanda wa Kibuye. Nawo kandi inkunga zo kuwubaka zasinywe k’ubwa HABYARIMANA ni ukuvuga accord de financement, undi ni Kicukiro-Bugesera, ubundi hakorwa iriya mihanda ijya mu mitamenwa y’abo ya Nyarutarama na Gisozi. Ikindi bakoze ni ugukora aho abanyamaguru bagenda no kuhasiga irangi ry’umukara n’umweru. Mwambwira ikindi kintu ingoma ya KAGAME yakoze koko?

Ibyo HABYARIMANA yakoze, nibyo byinshi mu rwego rw’iterambere ry’igihugu n’abaturage bacyo. Naho FPR/KAGAME ntibakabeshye abantu ngo u Rwanda rwarakataje rwose. Ibikorwa bihari by’iterambere n’abanyarwanda, FPR/KAGAME yasanze byarakozwe cyangwa inkunga yo kubikora yarasinywe k’ubwa HABYARIMANA. Akaba ariyo mpamvu nibaza aho inkunga zaje mu Rwanda zagiye. Ibyasahuwe Congo byo aho biri turahazi, byubatse imitamenwa Nyarutarama, Gacuriro, andi ajyanwa kuri konti hanze no kugura amazu muri Etiyopiya, Afrika y’epfo, Eritreya.

Amajyambere ntabwo aba i Kigali gusa. Amajyambere y’u Rwanda n’Abanyarwanda si ubwiza bwa Century House, n’amagorofofa ya ba nyakubahwa arunze Nyarutarama na Gisozi, amamodoka ahenze, kandi umuturage yaburaye, yabuze uko yivuza, yategetswe kurandura imyaka ye mu mirima, n’ibindi byose bijyanye n’ibyo navuze haruguru.

Umutekano KAGAME yirwa abeshya abanyarwanda, ni nde koko uyobewe uko u Rwanda rwari rumeze mu rwego rw’umutekano k’ubwa HABYARIMANA? Kuba byonyine nta muntu wikangaga undi, ngo amwishishe, ni ikigaragaza ko umuntu yagendaga yemye, nta bwoba na mba. Ariko ubu niyo wicaye iwawe uba ufite ubwoba kubera cya kintu cyabibwe mu bantu cyo kwishishanya, kuryana, gutotezanya. Kuba nta ntambara ihari siko kuvuga ko abantu bari mu mutekano. Burya umutekano w’umutima niwo wa mbere. Abantu nta mutima bagira barashize ni ukubona bagenda.

Amajyambere yo mu Rwanda rwa KAGAME nayagereranya n’inzu yubatse ariko uruhande abantu babona cyane (abashyitsi cyangwa abahisi) ni ukuvuga ku irembo no muri salon, ukahasiga amarangi meza, muri salon sinakubwira ugashyiramo amakaro, amatara meza ahenze, imitako ihenze, plafonds yo mu biti bihenze cyane, intebe z’akataraboneka (nka zimwe zakanze Carle del Ponte kwa KAGAME, muzasome igitabo cye aherutse gusohora cyitwa “Hunt: Me and War Criminals), urugi rukoze muri zahabu, ugashyiramo za Televisions umuntu aho yicaye hose akareba adakebaguye igikanu. Ubwo hirya mu byumba ho ugasanga nta sima, haba hasi no kunkuta, nta plafond, nta matara arimo, amadirishya ari ibiti gusa nta birahure birimo. Ng’uko uko nagereranya iterambere ryo mu Rwanda rwa KAGAME. Ibaze uwo mubyeyi watunganya aho yicara n’abashyitsi be gusa, ibyumba abana be bararamo nta na ka sima kabarizwamo, baburaye, igihe abashyitsi yabagaburiye amakoko ngo bavuge ko yakize. Nta bukire nta n’amajyambere mbonye aha rwose. Ng’urwo urugero rw’amajyambere ya KAGAME.

Urwego rw’uburezi:

Amashuri na za universités zidatanga ubumenyi byo birahari ndetse byinshi cyane. Aha sinjya kure ahubwo ndagirango ubihakana azashake raporo y’abadepite iherutse gukorwa y’umwaka wa 2009, yerekana ko abantu barangiza nta kintu na mba baba bashoboye. Ese KAGAME iyo atifashisha abize ku gihe cya HABYARIMANA, mugirango yari kubivamo? Nawe arabizi rwose.

Igihugu kigifatwa, hafi ya hose bashyizeho abari basanzwe mu gihugu, umuntu bakamugira chef ariko uri munsi ye akaba uwo ku ngoma kugirango abashe gukopera uko ibintu bikorwa, nyuma bazamumusimbuze. Aha ndahera no ku mwanya wa Perezida wa Républika kuko KAGAME ntiyari kumenya ibyo akora iyo atabanza gukopera BIZIMUNGU Pasteur. Reba aba Ministres bose na ba Directeurs de cabinet babo. Uko byagenze kuri BIZIMUNGU na KAGAME niko nabo byagenze.

Bamaraga kubona uko bikorwa bakabananiza kuko igihe cyo kubasimbura cyabaga kigeze ngo imyanya ifatwe na beneyo. Mu rwego rw’ubutabera, za parquets zose, ba Substituts ba IPJ, babanje kubareka bakorana n’abaje gukopera nyuma abo ba kera bose, bahita bashyirwa muri za gereza ngo bakoze génocide. Imyanya ifatwa na beneyo bari bamaze gukopera uko akazi gakorwa, ndetse nan’ubu ntacyo barageraho muri uru rwego kuberako byabananiye. Abize bize kubwa HABYARIMANA,

Hari Akarere kamwe kayoborwaga n’umuntu wize UNR Butare kera, noneho Vice-Maire we hari ibaruwa yagomba gutegurira Maire yayirangiza akayimushyira ngo ayisome hanyuma ayisinye. Yarayimuhaye ayicishamo imirongo n’ikaramu y’umutuku yose arangije arayimujugunyira. Undi ati se ko utambwiye uko nyandika? Maire nawe aramusubiza ati ndi Licencié nawe uri Licencié kandi twize ibintu bimwe. Ati sinumva rero ukuntu wambaza ngo nkubwire uko wandika iyi baruwa kandi nta mashuri nkurusha. Ati keretse niba uvuga ko ntacyo wize cyangwa se iyo Licence yawe utayikwiye. Sibwo ibintu ngo byakomeye se ko Maire yasuzuguye Vice-Maire wavuye Uganda! Umenya biri mu byanatumye uwo Maire asabwa kwegura kandi ariwe KAGAME yajyaga ataka cyane ko ari umukozi kandi koko yari umukozi.

Nagize amahirwe yo kubona akazi kampaye umwanya wo kugera mu turere tumwe na tumwe mu gihe cyo gutegura plan d’action zabo ni ukuvuga gahunda z’ibikorwa. Birababaje ubonye ibintu abitwa ngo ni ba planificateurs na ba Vice-Maire bakoraga, ukibaza niba barageze no mu mashuri bikakuyobera. Niba nibuka neza mu Karere ka Muhanga higeze kwirukanwa umunsi umwe abakozi bo hejuru icumi icyarimwe kubera gahunda y’ibikorwa yari yabananiye kandi bitwa ko bafite za Licences.

Ngo nyiramaso yerekwa bike ibindi akirebera, reka ndekere aha. Nashatse gusa kubereka ko KAGAME na FPR ye bashingiye ku bikorwa by’iterambere bya HABYARIMANA. Ahubwo iyo intambara itaba, buri muturage ndemeza ko aba afite nibura igare rye. Muzambwire projets ifitiye abaturage akamaro iba mu giturage, ibureau by’akarere byubatswe, ibiro by’intara byubatswe, ikibuga cy’umupira w’amaguru cyubatswe, ikibuga cy’indege cyubatswe, batiment administratif yubatswe yaba iya ministere cyangwa iy'inteko nshinga mategeko.


Izindi nkuru bijyanye:

Ntakigenda mu Rwanda Rwa Kagame

0 Comments:

Post a Comment

Subscribe to Post Comments [Atom]

<< Home