1) Imyitwarire y'Abacamanza:
bameze nka ba "ntacyo bimbwiye" mu gihe ari "chicanes inter et
intra négrières", abanyafurika bacagagurana mu nyungu zacu,
abemeye kutubera ibikoresho, turabaha natwe ibyo bashaka byose;
2) Abashinja: nta mutangabuhamya ufatika numwe ushinja wabonetsemo, uwari wizewe ni Tinga tinga winjiye mu rukiko agahita arubwira ko ibyo baza gushinja, babanza kubitegurwamo na Leta na les Gauthiers.
3) Abatangabuhamya bashinja:
Benshi muri bo bavuga ko biboneye Rwamucyo amaso ku yandi, bari bafite imyaka
7, 8, 9, 11… namwe mwumve imiterere y’ubudasobwa bw'umwana w'iyo myaka icyo
gihe mu kumva neza ibyabaga.
4) Abatangabuhamya bashinja hafi ya
bose baza bashaka kuba abaregera indishyi: Bivuze ko 2/3 by'abitwa Abatangabuhamya mu
rubanza ahubwo ari ababuranyi mu rubanza, bikavuga ko bari mu bahanganye Dr.
Rwamucyo Eugène.
5) Abatangabuhamya bashinja batazwi: Abatangabuhamya
bashinja hafi ya bose, ni bashyashya, ntibazwi n'ubushinjacyaha, ntibigeze
babazwa n’Abafaransa bagiye gukora anketi mu Rwanda, ntibazwi no muri dosiye Juge
d'instruction yashyikirije Cour d'assises. Ni abatangabuhamya Gauthiers
yakusanyije urubanza rushigaje igihe gito ngo rutangire. Ni nayo mpamvu baza
bagahita bavuga ko bose bashaka kuba abaregera indishyi mu rubanza.
6) Imiburanishirize idasanzwe y’urubanza:
Ni urubanza rugizwe n'abatangabuhamya
bashinja mu mvugo zeruye zumvikanisha ko zahimbwe, zateguwe kandi zivuguruza
ubwazo, ariko bakaba abahanga mu kuvuga birĩza, bihogoza, bashengutse umutima,
ariko ako gahinda kagashirira mu cyumba cy'iburanisha, bagisohoka igitwenge
kikuzura ku minwa, bahoberana hagati yabo mu bwuzu, ubundi ukibaza aho ka
gahinda nshenguramutima karengeye, bikakuyobera!
Igihe kirageze ngo izi manza nkinamico
kandi ndimburabwoko zihagurukirwe kuko zamaze guhindurwa “ifatizo ntakuka mu
kwimakaza irondakoko, irimbura n’ivangura bikorerwa Abahutu hifashishijwe
inzego z’ubutabera za mpatsibihugu”.
Icyitonderwa:
Iyi nkuru iri mu Gifaransa no mu Cyongereza
No comments:
Post a Comment