Saturday, March 15, 2014

Rwanda: Kagame yahamagariye abanyarwanda gusenya imbuga za Internet zitamwamamaza

Inyenyeri News
Kuwa 14 Werurwe 2014

 
Inkuru dukesha ikinyamakuru rushyashya gikorera leta ya Kigali yerekana uko Perezida Kagame Yiyandarikiye mu rusengero, avuga amagambo agayitse ndetse yerekana ukuntu azakomeza kuboha abanyarwanda, nokumena amaraso cyakola kandi abatabizi bo bakibaza ko arimo avuga ukuri.
 
Dore ijambo rya nyakubahwa nibaza ko Buri wese ashobora gukuramo impanuro zamufasha kwemera Kagame akamuboha cyangwa ku muhakanira akemera tukemera guhagarara ku burenganzira bwa muntu.
 
Ngaho nimwisomere amagambo avugwa nu mukuru w’igihugu.
 
1.Umuhemu azazira ubuhemu bwe.

 2.Imbaraga zo gukumira abagambanira u Rwanda zirahari.

 3.Abanyarwanda tugomba guhora twicisha bugufi,tuzirikana aho Imana yadukuye.

 4.Abanyarwanda ubwabo ni bo bagomba kwihesha agaciro no kwirengera.

 5.Ntawe ukwiriye guha isomo cyangwa gukumira umunyarwanda urinda umutekano w’Igihugu cye.Ntidushobora kwemera ko ibyabaye byongera kuba.
 
Muri iyi nyandiko tugiye kuzirikana kuri iyi ngingo ari na yo ya nyuma ariko nibiba ngombwa tuzongera tugaruke kuri ririya jambo ritanga umurongo ngenderwaho :

 *ukwemera abantu bagira kugomba kubaha imbaraga zo guhangana kuko ururimi rubi, amagambo mabi, ibitekerezo bibi byica : Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yagize, ati “kandi tunazi ko icyica atari amasasu gusa, atari imipanga, amagambo arica, amagambo ubwayo arica, ururimi rubi rurica.
 
Ururimi rubi, amagambo mabi, ibitekerezo bibi, ni byo bituma abantu bafata imbunda bakarasa,bafata imihoro bagatema.

atira igihango cy’u Rwanda urabizira,utenguha Igihugu,kwifuriza abantu nabi birakugaruka…ukwemera mugira cyangwa abantu bagira kujye kubaha imbaraga, kujye kubaha imbaraga zo gukorera no kurinda ibyiza biva mu bikorwa byanyu…
Uwagira isoni zo kurinda ibyiza by’ u Rwanda tugenda tugeraho Imana itwifuriza ni nde ? Isoni ni iz’iki ?
 
Nta soni buri wese akwiriye kuba agira. Niba ari uguhangana mu magambo munahangane,niba ari uguhangana mu bundi buryo,mukwiye guhangana…Njye nasinyiye guhangana…buriya mwandahizaga ngo mpangane, mbahanganire ; n’ubwo bivuze ngo buri wese afite uruhare rwe,buri wese afite inshingano ye kuri ibyo ngibyo, mu buryo butandukanye ubwo ari bwo bwose, bwaba ubw’ inyigisho abantu batanga, bwaba ubwo gusubizanya n’ abakuvuga uko utari… u Rwanda ni u Rwanda rw’ abanyarwanda,ni u Rwanda rw’ Imana.”
 
Hari umuhanga wigeze kuvuga ngo ibitekerezo ni byo biyobora isi. Ni ukuvuga ko iyo ibitekerezo by’ abayobozi ari byiza, isi bayiganisha aheza. Iyo ibitekerezo ari bibi, isi bayiganisha ahabi. U Rwanda rurahirwa kuko rufite Umuyobozi utekereza naza,akaba atumye ruba igitego mu mahanga.
 
Igihugu cyacu cyagize amateka mabi yabayemo jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994. Kugira ngo iyo jenoside ishoboke hari ibitangazamakuru nka KANGURA, Radiyo RTLM byabigizemo uruhare rudashidikanywaho. Hari abayobozi basaritswe n’ urwango mu mitima,batanze inyigisho mbi zihamagarira abanyarwanda kwanga bagenzi babo, zishishikariza abanyarwanda kwica abandi. Ururimi rubi ,itangazamakuru ribi ririca. Ni isomo dukura mu mateka.
 
Kagame yavuze zimwe mu Imbuga za internet yemeza ko ngo zaminuje mu kwigisha urwango n’amacakubiri
 
www.leprophete.fr,www.veritasinfo.fr 
 www.ikazeiwacu.unblog.fr
www.umuvugizi.com
www.inyenyerinews.org
 
abafite impano yo kwandika no kuvuga bagomba guhangana na zo,bakazirwanya bivuye inyuma kugeza zihagaze. Inyigisho mbi zikwirakwiza ni nk’ uburozi ziha abanyarwanda. Ntakurebera uvuga ngo ntibikureba kandi hari icyo wakora. Imbaraga Abakirisito bakura mu gusenga zigomba kubafasha kwamagana ziriya mbuga.
 
Ba nyiri ziriya mbuga ni abanyarwanda babitanye igihango n’ u Rwanda kandi abenshi muri bo, icyo bari cyo ubu ngubu ni u Rwanda rwakibagize. N’uwakwibwira ko u Rwanda ntacyo rwamumariye,ajye yibuka ko ari u Rwanda rwatumye yitwa umunyarwanda. Kandi agaciro ahabwa mu mahanga agakesha aho Perezida Kagame yagejeje u Rwanda. Gusa ni uko abantu bamara kurengwa bakibagirwa aho bavuye.


Muri Serena Hotel.
Abiyemeje kwigisha inyigisho mbi baba bari gutatira igihango. Kandi ntawatatira igihango ngo abikire. Ntibashobora gucengeza inyigisho mbi, kubiba amacakubiri n’ inzangano ngo byoye kuzabagaruka. Ibitekerezo byabo bibi bibarimo, bagendana, birabakurikirana aho bari hose kandi umunsi umwe bizabata mu rwabayanga.Niba ururimi rwabo n’ ibinyamakuru byabo bigamije kugira nabi, bigomba kotswa igitutu kugeza bihagaze.


Umuhango wari witabiriwe n’ abantu benshi.
 
Ibitekerezo by’ abagambanira u Rwanda biba bigamije gusenya ibyiza twagezeho no kugirira nabi inzirakarengane. Ufite iyo migambi mibi wese Imana ntishobora kumwumva cyangwa kumushyigikira, ntacyo azageraho. Imana ikunda u Rwanda n’ Abanyarwanda kandi ihora ihoze.
 
Aho u Rwanda rugeze ubu ni ku bushake bw’ Imana si ku bw’abantu. Abakoze jenoside n’ababafashije kugera ku mugambi wabo mubisha bashatse kurusenya birabananira.Imana yarinze u Rwanda, izakomeza irurinde ; abashaka kugirira abanyarwanda nabi nibazeyuke, ntabazabishobora. Ikibazo ni uko baburirwa ntibumve.
 
Abakirisito, abantu b’ Imana, abanyarwanda bazima, bagomba gufata iya mbere mu kurinda no kurengera imbuto z’ inyigisho nziza batanga, kandi bakajya ku isonga ry’ abarwanya ibitekerezo bisenya ibyiza u Rwanda rwagezeho.
 
Ibyo dukora byose bigomba kugaragaza uburemere bw’ ibyo twemera, bw’ ibyo tubwiriza abandi cyangwa tubwirizwa, uburemere bw’ibyo twigisha cyangwa twigishwa. Urumuri ntirubangikana n’ umwijima.


Umukuru w’ igihugu aganira na Musenyeri Rwaje.
 
Abafite ibitekerezo bizima ntibagomba kurebera abasakaza inyigisho mbi, bagomba kugira icyo bakora. Bagomba guhora barengera u Rwanda rw’ abanyarwanda, bagomba gukoresha ubwenge Imana yabahaye mu kubungabunga u Rwanda rw’ Imana. Amabi yaranze u Rwanda agomba gucika burundu.


Abanyamadini bafashe umwanya wo gusengera igihugu.

0 Comments:

Post a Comment

Subscribe to Post Comments [Atom]

<< Home