Saturday, March 15, 2014

Rwanda: Imyigaragambyo y'abanyeshuri i Gatsibo

Inkuru ya N.DidierKumugaragaro
Tariki ya 14 Werurwe
 
 
Nyuma y’igihe gisaga ukwezi batiga, kuri uyu wa gatanu ahagana mu ma saa tatu za mugitondo abanyeshuri biga mu ishuri ry’imyuga Gatsibo technical secondary school riherereye mu ntara y’iburasirazuba, akarere ka Gatsibo baramukiye mu myigaragambyo basaba ko bahabwa abarimu n’ ibikoresho, byaba bidashobotse bakabareka bagasubira imuhira.
 
Ubuzima abanyeshuri biga muri iki kigo babayeho kandi bamazemo igihe kitari gito, nibwo bwatumye ahagana mu ma saa tatu za mugitondo, bafata umuhanda berekeza ku biro bw’ ubuyobozi bw’akarere ngo bagaragarize rubanda ibibazo bafite.
 
Umwe muri abo banyeshuri twaganiriye yagize ati “Twe twari tugiye kwereka abantu ibibazo byacu nuko polisi idutangirira mu nzira idusubizayo, kuva twatangira ntabwo twari twiga, mu masomo 15 tugomba kwiga tumaze kwigamo isomo rimwe gusa, nta bikoresho ishuri rifite, nta bayobozi ,turara dukumbagara hasi, ibi byose nibyo twifuzaga ko abantu bamenya”.
 
Ubuyobozi bw’ akarere iki kigo giherereyemo bwemera ko iki kibazo gihari kandi bukaba bukizi, ariko ko bufatanyije n’ikigo cyigisha amasomo y’ ubumenyi ngiro WDA, bari gushaka ibi bikoresho kugira ngo aba bana basubire kwiga.
 
Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho y’abaturage Uwimpuhwe Esperance yadutangarije ko bamaze kuganira n’aba banyeshuri bakabasobanurira uko iki kibazo giteye ndetse n’ igiteganywa mu kugikemura.
 
Abo bari mu myigaragambyo basaba kwiga, mu gihe leta y’ u Rwanda ishyize imbere amasomo y’ubumenyi ngiro, ikaba inateganya ko uyanyuzemo atatega amaso ku kazi ka leta.
 

0 Comments:

Post a Comment

Subscribe to Post Comments [Atom]

<< Home