Sunday, January 12, 2014

RWANDA: IHURIRO FCLR – UBUMWE, RYIYEMEJE KWERURA RIKORERA KU MUGARAGARO

1377133_1452225431669495_1903400681_n-Ashingiye ku mvugo z’ikinyoma n’ibikorwa byiterabwoba  bigamije gucecekesha abatavugarumwe na Leta ya Kigali aho uwo ariwe wese ugize icyo akora cyangwa avuga ahindurwa umugenosideri, umwanzi w’igihugu n’ibindi ;
 
-Agarutse ku bikorwa byo gushora ku bwinshi urubyiruko mu gisirikari mu rwego rwo kongerera ingufu ingabo zahoze zirwanira M23 zahungiye mu Rwanda kandi amakuru menshi akaba agaragaza ko Leta ya Kigali ishyize imbere kongera gutera muri Kongo yitwaje FDLR nk’uko byakomeje kubaho cyane cyane kuva muri  2000 ;
 
-Agarutse kandi kw’ihohoterwa ry’uburenganzira bwa muntu aho nta shyaka ritavuga rumwe na Leta cyangwa imiryango yigenga y’ikiremwa muntu ndetse n’itangazamakuru ryigenga byemerewe gukora kugeza aho abayobozi bakuru bose b’amashyaka atavuga rumwe na Leta ari mu gihugu bafunze ndetse n’abandi bayobozi  bakaba barishwe, bafunzwe cyanga bahigwa bukware ;
 
-Agarutse kandi ku karengane gakomeje kwibasira abaturage kugera aho hashyirwaho ku mugaragaro gahunda z’ivangura no kwicisha abaturage inzara n’ubukene (guhinga igihingwa kimwe, kwimura abaturage ku ngufu nta ngurane bahahwe, imisoro ikabije, gukona abaturage, kwima abana b’abakene ubushobozi bwo kwiga mu mashuri makuru na Kaminuza, kuburabuza ba rwiyemezamirimo, n’ibindi). Ibi kandi bikaba bikorwa bigamije kugwiza umutungo n’ibyiza by’igihugu ku gatsiko kayobora igihugu;
 
-Agarutse cyane cyane kuri gahunda y’ivangura ishingiye ku bwicanyi na genoside byabaye mu Rwanda muri 1994 aho kugeza ubu abatutsi bonyine aribo bemerewe kuririra ababo naho abahutu bose bakaba baragizwe abagenosideri kugeza aho Leta ya Kigali itangiza ku mugaragaro gahunda y’ivangura yise « Ndi Umunyarwanda » igamije kumvisha umuhutu wese ko agomba guhorana ipfunwe, agahora apfukamye asaba umututsi imbabazi, nyamara ari nako ihigika umututsi utari mu gatsiko ahubwo igatutsura umuhutu wiyemeje kuba umumotsi w’agatsiko ; 
 
-Agarutse kandi ku bikorwa by’iterabwoba no guhohotera uburenganzira bwa muntu ndetse n’ibyaha nyokomuntu byatangiriye mu Rwanda ubu bikaba byibasiye n’uburenganzira bwa Kongo aho Leta ya Kigali ikomeje gutera inkunga imitwe yitwaje ibirwanisho yitwaje guhiga FDLR ari nako iyo mitwe yashyizweho cyangwa ifashwa na Leta ya Kigali yica urw’agashinyaguro impunzi z’abanyarwanda ziri muri Kongo, udasize n’abanyekongo;
 
Amashyaka FDLR na PS-IMBERAKURI yishyize hamwe ashinga IHURIRO FCLR – UBUMWE (ihuriro rigamije kubohoza u Rwanda n’abanyarwanda) ku wa 01 Nyakanga 2012, ritangazwa ku wa 04 Gashyantare 2013 i Musanze. Ihuriro FCLR – Ubumwe, rigamije impinduka mu mahoro y’ubutegetsi buriho mu Rwanda (Reba itangazo N° 001/13/COORD/FCLR-UBUMWE ryo ku wa 04 Gashyantare 2013).
 
 
 
Kubera impamvu zivuzwe haruguru ndetse ukongeraho ko kuva ryatangazwa muri Gashyantare 2013, Abaryankuna b’igihugu, INDATSIMBURWA (abagize ihuriro FCLR – UBUMWE), bihatiye kugira ibiganiro n’imibonano hirya no hino, kwiga no gutegura neza uko IHURIRO rizakora n’aho gukorera. Ibyo byose byasabaga kubyitondamo no kwigengesera. IHURIRO FCLR – UBUMWE, rimaze gusuzuma ibimaze gukorwa hagakubitiraho akaga gakabije ingoma ngome ya FPR idakozwa demokarasi iyobowe na Jenerali Paul KAGAME n’agatsiko ke, ikomeje guteza abanyarwanda, risanze ari igihe gikwiye cyo gutera indi ntambwe, rikerura rigakorera ku mugaragaro kuko ari yo  nzira nyayo yo kumara ubwoba abanyarwanda kugira ngo impinduka y’amahoro yihuse izabe ari bo iturutseho ubwabo.
 
Ni muri urwo rwego Ihuriro FCLR UBUMWE risaba:
 
1. Abanyarwanda n’Inshuti z’u Rwanda cyane cyane Umuryango Mpuzamahanga wa Loni, Inama y’Umutekano y’Umuryango w’Abibumbye wa Loni, Umuryango w’ubumwe bw’u Burayi, Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika (UA), Umuryango SADEC, Inama CIRGL kotsa igitutu Leta ya Kigali kugirango yemere nta yandi mananiza gufungura urubuga rwa Politiki no kwemera Ubwisanzure mu Rwanda. Ibyo bizagaragazwa no gufungura nta yandi mananiza abanyapolitiki n’abanyamakuru bafungiwe impamvu za politiki maze hagategurwa ibiganiro hagati ya leta n’abatavugarumwe nayo bigamije kurebera hamwe uburyo buboneye bwo kuyobora u Rwanda muri Demukarasi, Ubucamanza n’Ubwisanzure.
 
Abanyarwanda bakeneye kuganira ku mateka yabo cyane cyane kubwizanya UKURI ku bwicanyi bwabaye hagati y’ABAHUTU n’ABATUTSI kugirango hafatwe ingamba zihamye zo kubaka u Rwanda rugendera k’UBUTABERA n’UBWISANZURE. Kurwanya politiki yo kudahana nibyo bizatuma twubaka u Rwanda rufite ejo hazaza. Abanyarwanda dukeneye igihugu buri wese yibonamo, igihugu kibungabunga umutekano wa buri wese, igihugu kigendera ku butegetsi bwa Demukarasi, igihugu kibana neza n’abaturanyi bacyo; 
 
2. Buri wese, cyane cyane abanyarwanda kumva ko nk’uko byagaragaye, iyi mikorere ya Leta ya FPR i Kigali nta kindi igamije uretse guhindura abanyarwanda abacakara imaze kubagerekaho icyaha ndengakamere cya genoside, kwibuka ko FDLR yabayeho, ifata intwaro kugirango itabare kandi irinde impunzi z’abanyarwanda zari zikomeje gutsematsemberwa muri Kongo n’ingabo za FPR/APR/RDF, nk’uko bigaragara muri raporo nyinshi nka  “DRC Mapping Exercise Report 1993 – 2003”. Ntawe ugomba kwirengagiza kandi ko agahenge gake abanyarwanda bafite ubu, ari uko FPR izi neza ko FDLR ishobora kubatabara bibaye ngombwa;
 
3. Abanyapolitiki b’abanyarwanda gushyira hamwe ingufu kugirango dutabare abanyarwanda baba abari mu gihugu imbere cyangwa se impunzi . Kuba abatavugarumwe na Leta ya Kigali bakomeza gutatanya imbaraga zabo, kuba bakomeza kwigira ba nyamwigendaho, nibyo bikomeje guha imbaraga agatsiko gakomeje kubyina ku mubyimba abanyarwanda, kabashengura, kanabasonga. Gukomeza gutatanya imbaraga ntaho bitaniye no gukorera umwanzi kuko bimutiza umurindi muri gahunda ze zo guhonyora Abanyarwanda;
 
4. Abanyarwanda bose, abari mu gihugu imbere n’abari hanze yacyo kwiyumvisha neza akaga u Rwanda n’Abanyarwanda barimo, maze bagatsinda ubwoba, bakagira umutima ukunda, umutima utabara, maze twese hamwe tukifatanya mu bikorwa by’ubwunamuzi bw’u RWANDA n’Abanyarwanda.
 
Muri make, ihuriro FCLR – UBUMWE rishyize imbere inzira y’amahoro mu gukemura ibibazo by’ u Rwanda n’ibyo muri aka karere. Ni muri urwo rwego, FDLR yiyemeje gushyira hasi intwaro. Ariko Umuryango Mpuzamahanga nukomeza kwirengagiza akababaro kabo, bazahagurukira icyarimwe bitabare bakoresheje uburyo bwose bushoboka ku buryo nta wabura gutinya ko haba n’ibikomeye. Dukurikije ko ari ngombwa ko uburenganzira bwa muntu ari ubwo gusigasirwa n’ubutegetsi bugendera ku mategeko kugira ngo umuntu atagera aho afata ibyemezo bya kiyahuzi ari mbuze uko ngira yivumbura ku ngoyi mbi n’itsikamirwa bimurembeje » [Reba igaragazampamvu rya 3 y'iriburiro ry'itangazo mpuzamahanga ku burenganzira bwa muntu ryo mu wa 1948 nk'uko ryemejwe n'inteko rusange mu mwanzuro wayo wa 217A (III) wo ku wa 10 Ukuboza 1948].
 
Iyo bibaye ngombwa, uburenganzira bwa muntu buraharanirwa, natwe rero, twese hamwe, mu BWISANZURE, duharanire AMAHORO n’ UBUMWE bw’ u Rwanda n’abarutuye.
 
Bikorerwe  i Kigali n’i Walikale kuwa 12 Mutarama 2014. 
 
BAKUNZIBAKE Alexis
Visi Perezida wa mbere wa PS-IMBERAKURI. 
Kigali-Rwanda
 
Generali Majoro BYIRINGIRO Victor
Perezida ai wa FDLR 
Walikale-RD CONGO
 
fichier pdf Itangazo – FCLR  fichier pdf Communiqué – FCLR  fichier pdf Press Release – FCLR

Source: IKAZE IWACU

0 Comments:

Post a Comment

Subscribe to Post Comments [Atom]

<< Home