Sunday, October 21, 2012

Rwanda: Ubushinjacyaha bw’Urukiko mpuzamahanga Mpanabyaha ngo rurimo gukora iperereza ku byaha Kagame aregwa by’ubwicanyi, ibyaha by’intambara n’ibyaha byibasiye inyoko muntu

icc1.jpg
Nyuma y’uko amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Kagame ariyo FDU-Inkingi n’Ihuriro Nyarwanda RNC afatanyije n’Ishyirahamwe mpuzamahanga ry’Abategarugori baharanira Amahoro na Demokarasi bifashishije umunyamategeko w’umunyekanada w’inzobere mu gukurikirana ibyaha by’intambara n’ibyaha byibasira inyoko muntu ariwe Christopher Black batangiye ikirego mu Rukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwa La Haye taliki 17 Kanama 2012 barega Kagame ku byaha akorera muri Kongo, ubu ngo urwo rukiko rwaba ruri mu iperereza kuri ibyo byaha.

Nk’uko tubikesha imbuga za internet z’ayo mashyaka (http://www.fdu-rwanda.com/en/english-rwanda-the-icc-confirms-drc-investigations-in-a-fresh-letter-to-counsel-of-fdu-inkingi-and-rnc#more-1851) Ubushinjacyaha bw’urwo rukiko bwamenyesheje mu ibaruwa abatanze ikirego ko burimo gukora iperereza kuri ibyo byaha. Ikitavuzwe ni igihe iryo perereza rishobora kuba rizarangirira. Amakuru akomeje kuvugwa hanze aha ni uko haba harimo gutegurwa mu buryo bukomeye ihirikwa ry’ubutegetsi bwa Kagame. Iryo hirikwa ngo ryaba ritegurwa n’ibihugu by’ibihangange bitakibona Kagame nk’umutegetsi wo mu kinyejana tugezemo. Hari n’amakuru yatangajwe ko Kagame mu gihe yari mu nama y’Umuryango w’Abibumbye i New York abapererezi be ngo baba baramubujije guhita ataha kuko ngo bari bagishakisha amakuru ngo bari bafite ko hari icyaba cyarimo gutegurwa mu ihirikwa rye. Ibi ngo Kagame akaba yarabyubahirije aza gutaha ari uko iyo baringa bari bikanze imaze gutambuka.
Kagame yakomeje kandi kwitotombera ubucamanza mpuzamahanga abutunga agatoki ko bwashyiriweho gukurikirana gusa abanyafrika kandi ko ngo bureba gusa inyungu za politiki bityo ngo bukaba ari intwaro ikoreshwa n’ibihugu bikize ngo byibasire ibihugu bikennye cyane cyane ibya Afrika. Ibi akaba yaranibuze mu nama ya 67 y’Umuryango w’Abibumbye ndetse no mu ngoro y’Inteko ishinga amategeko y’u Rwanda mu gihe yatangizaga umwaka w’ubucamanza 2012-2013.
Hari n’amakuru akomeje kuvugwa ko taliki 12 Ukwakira 2012 Kagame yaba yaratinye kujya mu nama yabereye muri Norvege yitwa  «Norwegian African Bussiness Summit 2012», yari igamije kwigirwamo ibibazo bijyanye no guteza imbere ubukungu bw’ibihugu byo muri Afrika, u Rwanda rukaba rwari muri ibyo bihugu byari byatumiwe. Kagame rero akaba yari umwe mu bashyitsi b’icyubahiro, nyamara kubera gutinya ko yashoboraga gufatwa akahafungirwa, yisubiyeho ku munota wa nyuma, ahitamo gukwepa iyo nama. Ibi bikaba bigaragaza ko Kagame afite ubwoba bwo guhirikwa ku butegetsi kandi ko abizi neza ko iryo hirikwa ritegurwa koko. Igitangaje ni uburyo akomeza kuvunira ibiti mu matwi ari nako agirira nabi abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwe kandi bigaragara ko ari yo nzira yonyine asigaranye yo kuba yarokoka uwo mugambi nyamara ntabikozwa. Burya koko ngo amatwi arimo urupfu ntiyumva! Kagame ashobora kurangiza nka Kadafi dore ko uhagarariye Leta ya Amerika muri Loni Suzan Rice yabikomojeho ubwo yasuraga u Rwanda muri Kanama umwaka ushize.
UbwanditsiR

wanda In Liberation Process

0 Comments:

Post a Comment

Subscribe to Post Comments [Atom]

<< Home