Sunday, July 29, 2012

RWANDA: UBWIGENGE NI IKI?



Ijambo Umuyobozi wa Komite Mpuzabikorwa ya FDU-Inkingi yagejeje ku banyarwanda bitabiye ikiganiro mbwirwaruhame kw’isabukuru y’imyaka mirongo itanu u Rwanda rumaze rwigenze, cyabereye i Montreal muri Canada, tariki ya  28 Nyakanga 2012.

Banyarwanda, Banyarwandakazi, Nshuti z’u Rwanda,
Mbashimiye akanya mumpaye ko kubaganirira uko ishyaka ryacu FDU-Inkingi ribona ubwigenge. Ndabivuga mu bika bibiri : ubwigenge bureba igihugu cy’u Rwanda, n’ubwigenge bureba umunyarwanda ku giti cye.
Ubwigenge bw’u Rwanda nk’igihugu
Ejo bundi kw’itariki ya 1 Nyakanga 2012 u Rwanda rwijihije isabukuru y’imyaka 50 rumaze rwigenze. Muribuka y’uko uRwandarwari ruragiwe n’u Bubirigi, ku nshingano bwari bwarahawe n’Umuryango w’Abibumye. Amashyaka ya politiki yari ahanganye n’icyo gihugu, tuvuge PARMEHUTU na UNAR, ntabwo yabonaga ubwigenge kimwe. Kuri UNAR, yari ishyigikiwe cyane n’ibihugu bya gikomunisti, ubwigenge bwavugaga kwigobotora igikoroni, ubuyobozi bw’igihugu bugasubizwa ubwami. Kuri PARMEHUTU, yari ishyigikiwe n’ibihugu bya gikapitaristi, kwari ukwigobotora igikoroni n’ubwami, hakajyaho ubuyobozi bwa Repubulika. Hagati aho buri shyaka ryaciye umuvuno waryo, uko byagenze murabizi. U Rwanda rwahawe ubwigenge, kw’itariki ya 1 Nyakanga 1962, ubutegetsi bw’ubwami burasezererwa, uRwandaruba Republika kugeza magingo aya. Ku byerekeye ukwigenga ku bihugu by’amahanga, n’ubwo imicungire y’igihugu ya buri munsi yeguriwe abenegihugu, politiki ireba imibanire n’amahanga no kwigenga ku bukungu, yagumye mu maboko ya mpatsibihugu, kugeza magingo aya. Mu gihe cya Repubulika ya mbere, ku ngoma ya Kayibanda Gregori, Leta y’u Bubirigi niyo yari ihatse uRwanda. Muri Repubulika ya kabiri, ku ngoma ya Habyarimana Yuvenari ni Leta y’Ubufaransa yari iruhatse. Naho kuri ubu, ku ngoma ya Kagame Pahulo ni Leta y’u Bwongereza. Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zakomeje kugira uruhare rukomeye, cyane cyane kuri Republika ya mbere n’iyi ya gatatu.
Muri make, inzira y’ubwigenge kuri mpatsibihugu iracyarikure. Iyo ubona amaraso y’abanyarwanda yamenetse kugeza magingo aya, ngo sosiyeti z’ibihugu by’amahanga zigere ku birombe by’amabuye y’agaciro ya Kongo, nta n’inyungu z’abanyarwanda cyangwa iz’uRwandazigaragara, niho ubona ko inzira yo kwigenga kuri mpatsibihugu ikiri ndende. Politiki y’u Rwanda ku byerekeye ububanyi n’amahanga igomba guhinduka kugira ngo ibere abanyarwanda.
Ubwigenge bw’umunyarwanda ku giti cye.
Kwigenga ni ugushobora kugena ubuzima bwawe uko ubishaka, ukavuga igitekerezo cyawe nta nkomyi, ukishyira ukizana uzi ko uburenganzira bwawe bugarukira aho ubw’undi butangirira, ukagira uruhare mu buyobozi bw’igihugu. Ubwigenge ariko na none ni ukumenya kirazira, ukamenya ko kizira gutatira ubuzima n’ubusugire bw’undi, ukamenya ko igihe ukuriye abandi kizira guhindura ibya rubanda akarima kawe. Ubwigenge kandi ni ukwishyura utwo wariye, ukemera kuryozwa ibikorwa bidahwitse uba wakoze nkana kandi wabigambiriye.
Ubwigenge kandi ni ukuva ku muco wa gihake ukomeje kuranga abanyarwanda. Umuntu akumva ko akwiye guhakwa n’amategeko akanarengerwa nayo, ko atarengerwa n’umuntu runaka, kabone n’ubwo yaba akomeye ate. Akamenya ko ubutabera ari uburenganzira bwe atari ubw’umucamanza. Akamenya ko ukwishyira ukizana ari uburenganzira bwe, atari impuhwe z’umutegetsi runaka, ko kuvuga icyo utekereza rikijyana ari uburenganzira bwawe, atari umutima mwiza w’umutegetsi. Akamenya ko afite uburenganzira bwo kwaka Leta ko abona uburyo bwo kwibeshaho, akiga, akabona akazi, akavurwa. Akamenya ko areshya n’undi imbere y’amategeko, ko ubutegetsi atari imbuto ivukanwa, ko ari ububabasha umutegetsi ahabwa n’abaturage, bo mbuto nyayo.
Iyo musubije amaso inyuma, mubona tugeze he mu kubona ubwigenge bwacu ? Amasomo twavanye mu mahano y’itsembabwoko n’itsembatsemba ni ayahe ?
  • Mu gihe hakiri abatemera ko mu Rwanda habaye itsembabwoko ry’abatutsi ?
  • Mu gihe hakiri abatemera ko mu Rwanda ndetse no muri Kongo habaye itsembatsemba, anketi za Loni zivuga ko ibikorwa bimwe by’itsembatsemba bishobora kuba ari itsembabwoko ry’impunzi z’abahutu ?
  • Mu gihe hari abagikomeje kuzinzikwa n’ubutegetsi mu rupfu rw’ababo, batazi iyo baguye, batanafitiye uburenganzira bwo kwibuka?
  • Mu gihe hakiri abagihonda agatoki ku kandi ngo baribeshya na bariya barokotse ni ikosa bagombaga gushira ?
  • Mu gihe hari abahonda agatoki ku kandi ngo miriyoni yarabacitse ?
Ubwigenge buri he igihe abanyapolitiki n’abanyamakuru bicwa kubera ibitekerezo byabo nka Seth Sendashonga, Assiel Kabera, Augustin Cyiza, André Kagwa Rwisereka, Jean-Léonard Rugambage, Charles Ingabire. Tutibagiwe na Kayumba Nyamwasa bari bivuganye muri Afurika y’epfo Imana igakinga ukuboko. Ukwishyira ukizana kuri he, mu gihe ubutegetsi bufunga urubuga rwa politiki n’itangamakuru ryigenga, bugafunga Madame Victoire Ingabire Umuhoza, umuyobozi wa FDU-Inkingi, hamwe n’abandi bayobozi b’amashyaka atavuga rumwe nabwo nka Maître Bernard Ntaganda na Deo Mushayidi n’abayobozi b’ibinyamakuru byigenga nka Mme Saidati Mukakibibi na Mme Agnes Nkusi Uwimana ?

Ubwigenge buri he mu gihe abanyarwanda badafite ubwisanzure mu gutora abategetsi bibonamo, ntibagire n’urwego ruhamye rwabafasha gukuraho umutegetsi runaka mu mahoro mu gihe cyose bigaragaye ko uwo mutegetsi yatatiye inshingano ze ku buryo budasubirwaho ?
Ubwigenge buri he igihe umuturage bamuhatira gutema urutoki rwe, rwo nka y’umukene, bakamuhatira gutera imbuto imwe y’ibigori nabyo adashobora kurya atabiherewe uruhusa ? Ubwigenge buri he mu gihe ubutegetsi buhatira umuturage kujya muri mutuelle, ariko ntabone imiti ubutegetsi bwamwijeje ko azigamiye ? Ukwishyira ukizana kuri he mu gihe ubutegetsi bwizeza abaturage inka, ariko kugira ngo bayibone bukabaka ruswa ngo ni inkuyo kandi n’inka atari iyo bubagabiye, barayiguze ? Ubwigenge buri he igihe mirongo inani kw’ijana (80%) by’urubyiruko batagera mu mashuri makuru ngo bige imyuga n’ubundi bumenyi ? Ukwishyira  kwizana kuri he igihe icumi kw’ijana (10%) by’abanyarwanda bikubira mirongo itanu kw’ijana (50%) by’ubukungu bw’igihugu, akenshi bavana muri ruswa no mu gusahura igihugu na Kongo ? Ubutegetsi bwarangiza ngo abanyarwanda nibaceceke, bubabyina ku mubyimba ngo bwabagejeje kw’iterambere.
Muri make, murabona ko inzira yo kwigenga ku banyarwanda ikiri kure nk’ukwezi, nako nka Nyamuhiribona kuko ukwezi bakugezeho. Biragaragara ko atari ubutegetsi buriho ubu buzatugeza ku bwigenge nyakuri kuko ari bwo bwa mbere bubuhonyora.
None se banyarwanda turi impunzi, ko twabuze uburenganzira bwacu tukaba turi i Shyanga, dukomeze turebere ngo biragoye, bizapfe uko byagapfuye, abanyarwanda bakomeze bajye icuraburindi turebera ? Ejo abana n’abuzukuru bacu nibatubaza impamvu twarebeye, tuzabasubiza ngo iki ? Ngo ibibera muRwandantibitureba, nta muntu kandi nta n’ikintu twibagiriweyo ? Duti muzirwarize, twagize ubutwari buhagije tubavana mu gihugu, namwe muzagire ubundi mwisubize mu gihugu ? Koko ? None ejo twazitwa imbwa n’abagome kubera ko twarebeye ibibazo tubibona, ntitugire icyo tubikoraho ? Ubutwari buri he ? Ni uwo murage dushaka gusigira abacu ?

Bikorewe i Lausanne mu Busuwisi tariki ya 28 Nyakanga 2012.
Dr. Nkiko Nsengimana,
Umuyobozi wa Komite Mpuzabikorwa ya FDU-Inkingi
Source: FDU-INKINGI

0 Comments:

Post a Comment

Subscribe to Post Comments [Atom]

<< Home