Wednesday, February 8, 2012

Rwanda: Urubanza rwa Kagame na Ingabire byifashe bite?

Inkuru ya Majyambere Yuvenali
Democracy Human Rights
Tariki ya 8 Gashyantare 2012.

Mu mpera z'umwaka ushize wa 2011, mu mateka y'ubucamanza bw'u Rwanda hakunze kuvugwa urubanza abantu bavuzeho byinshi ariko icyo bahurizagaho ni uko ari urubanza Kagame ubwe yifatiye mu biganza ku buryo batanatinya kwemeza ko ariwe uzarurangiza kandi ko yamaze no kuruca nk'uko asanzwe arucira abo batavugarumwe.

Nyamara ariko iyo witegereje imigendekere y'uru rubanza rwabaye agatereranzamba usanga Kagame na we yarahuye n'ihurizo ritamworoheye na mba mu miburanishirize y'uru rubanza kugeza n'aho yaje kubeshya itangazamakuru ko uwo baburana yemeye ibyaha kandi ko ngo arimo gushaka uburyo yabisohokamo ku buryo yemezaga ko n'abamwunganira ngo bamutaye ariko byaje kugaragara ko atari byo kuko nyuma y'aho nyine Kagame abitangarije abamwunganira bongeye kugaragara mu rukiko uretse ko urubanza rwahise rwongera rusubikwa biturutse ku bushinjacyaha bwavugaga ko butaramara guhindura mu ndimi ibimenyetso byavuye mu Buholandi.

Mu gihe kandi uru rubanza ruteganyijwe gusubukurwa kuwa mbere taliki 13 Gashyantare 2012, amakuru aturuka mu nzego zizewe aremeza ko ubushinjacyaha ngo bwaba bukiruka ku bategetsi b'iguhugu cy'Ubuholandi ngo bubahe ibindi bimenyetso bikavugwa ko umushinjabinyoma mukuru Maritini Ngoga yaba yarandikiye abategetsi ibaruwa isaba ibindi bimenyetso. Ibi bituma umuntu yibaza ukuntu ubutegetsi bwa Kigali bwabanje kubeshya ko bufite ibimenyetso bihagije ngo n'iyo ibyo mu Buholandi bitaza bakoresha ibyo bafite ukibaza igituma bakomeza kwirukanka inyuma y'icyo gihugu bikakuyobera. Nyamara ukuri kurazwi kuko na Maritini Ngoga ngo yaba yaribwiriye nyir'ubwite ko iyo batamufunga abatarage batari kubashobora.

Ikindi nanone gitera kwibaza byinshi kuri uru rubanza ni uburyo abategetsi b'u Rwanda bagenda bavuga ibinyoma ngo Ingabire afite ibyaha bimuhama nk'aho urubanza rwarangiye bikakuyobera. Ese iyo bavuga ibyo baba bumva nta soni bafite? Ese iyo ubeshya ngo ufite ubutabera warangiza ukavuga ngo umuntu ibyaha biramuhama urubanza rutaracibwa ntuba wiyambitse ubusa? Ese ko Kagame abeshya ko Ingabire yemeye ibyaha arakiruka inyuma y'abaholandi ashaka iki? Impamvu se si uko ingirwabimenyetso bavuga ko bakuye mu Buholandi basanze nta kirimo ari nka bya bipapuro bahimbahimbye bakabijyana mu rukiko ngo ni ibimenyetso byo gushinja Ingabire? Ese ubundi ko numvise ngo kwa Ingabire havuye impapuro zitageze kuri 20, impapuro 600 ubushinjacyaha bwakuye mu Buholandi zavuye he? Ese none aho Ubuholandi ntibwaba bwaragushijwe mu mutego bugakora amakosa bushowemo na FPR ugasanga nta nyungu bigiriye ubutabera uretse kwitesha agaciro kw'igihugu cyubatsemo icyicaro cy'urukiko mpuzamahanga byaba bisigaye ku izina gusa?

Nkiri kuri ibi bimenyetso byahimbwe kandi sinabura no kuvuga ukuntu abatangabuhamya b'ubushinjacyaha bivuguruje bigatinda ku buryo ibyo bavuze (ndibaza ko amajwi yabo yaboneka) bigaragarira n'abatarize amategeko ndetse n'abatarize muri rusange ko ari ibyo bapakiwemo atari ibyabayeho. Nk'urugero rufatika ni kuri Capitaine Karuta JMV wari waratahutse aturutse muri FDLR agasubizwa mu buzima busanzwe, nyamara igisirikari cya Kagame kikaza kumushaka ngo asubire mu ngabo ariko akanga. babanje kumutumaho general Paul Rwarakabije amusanga iwabo i Cyangugu aramwinginga ngo asubire mu ngabo ariko aramuhakanira. Bwarakeye batuma uwari wungirije umugaba mukuru w'ingabo na we aramuhakanira. Bukeye nibwo bigiraga inama yo kumufata bakamushinja guhungabanya umudendezo w'igihugu maze hagati ya taliki 8 na 13/10/2010 nibwo bamutaga muri yombi bamwerekeza mu kigo cya gisirikari i Kami afungirwayo ahavanwa yerekezwa 1930.

Mu ifatwa ry'uyu musirikari yafatanwe na mubyara we wakoraga mu ruganda rwa sima mu Bugarama na we ngo ashinjwa ibikorwa byo kwinjiza ibisasu mu gihugu ariko umukoresha we aza kubikurikirana arafungurwa kuko ngo nta bimenyetso byari bihari mu kwinjiza ibyo bisasu. Kuba ibi bikorwa byo gushakisha abashinja Ingabire guhungabanya umutekano w'igihugu byaravuzwemo Rwarakabije ko ariwe ubiri ku isonga si ibinyoma kuko no kwa capitaine Karuta yigereyeyo ariko abampaye aya makuru ngo bakeka ko yari yazanywe na twinshi n'ubwo uyu capitaine Karuta yari yarabangiye kuzashinja Ingabire ibinyoma ndetse ngo agahitamo kuba yakwihungira aho kuba igikoresho cyo gushinja ibinyoma ariko akaba yarafashwe ataragera kuri uwo mugambi wo guhunga abasirikari bari bamwibasiye barimo na Rwarakabije baziranye neza babanye muri FDLR.

Uyu Rwarakabije ariko ni Rwarakabije koko! Rwarakabije wabanje kujya mu bikorwa byo gushakisha aba FDLR bazashinja Ingabire ntiyarekeye aho kuko mu bihe bishize yaje guhabwa kuyobora amagereza aho agomba gukurikirana uwo yashakiye abamushinja maze agakomeza kumwibasira muri gereza. Ibi byo kumukurikirana no kumwibasira akaba yarabihawe yakira umwungirije Mary Gahonzire kuko ari we watangiye kwibasira abajyaga gusura Ingabire afatanyije n'uwari ukuriye iyo gereza Michel Kamugisha waje gushyirwa mu majwi ko yica urubozo imfungwa za politiki maze ku by'urwiyerurutso aza gusimburwa ajya gukomereza ibikorwa bye muri gereza ya Kimironko nayo igwa mu ntege iyi ya 1930.

Uku guhinduranya abategetsi b'amagereza ariko ni urwiyerurutso kuko ubu amagereza yitwa ko ayobowe na Rwarakabije ariko birazwi ko ari agakingirizo ibyemezo bikaze bifatwa na Mary Gahonzire naho Rwarakabije akaba ari ndiyo Bwana dore ko idosiye y'abana b'i Nyange imuri ku mutwe ku buryo kuyitura bidashoboka agahitamo gukora icyo asabwe harimo no kwibasira abatavugarumwe n'ubutegetsi bwa Kagame. Uku kwibasirwa kandi ngo agufatanyije n'uyoboye iyi gereza ya 1930 wasimbuye Michel Kamugisha, akaba ari Rusa Gahima ngo waje na we ari gica mu gutera ubwoba abajya kureba imfungwa za politiki aho ababwira ko agomba kubafatira ibyemezo. Ese uyu yaba ariwe woherejwe kurangiza ibyo Kamugisha atarangije? Nta gitangaza cyaba kirimo ku ngoma twese tuzi y'abicanyi ruharwa bishe abanyarwanda bakica abanyamahanga, bakica abo bakuye ku butegetsi bakica n'abo bafatanyije kubufata, bakicaaaaaaaaa, bakongera bakica!!!

Dutegereze iby'iriya kinamico ngo ni urubanza ariko amateka y'u Rwanda ni maremare. Rizabarande ni umwana w'umunyarwanda.

Izindi nkuru bijyanye:
Mu rubanza rwa Ingabire umucamanza ngo ibikorwa bya Vital ni bizzare. 

Mu rubanza rwa Ingabire ikinyoma kiragenda gikubitwa Inzega. 

Mu rubanza rwa Ingabire na Kagame ibintu byahinduye isura. 

1 Comments:

At July 4, 2012 at 3:18 AM , Anonymous Anonymous said...

What's up, I log on to your blog daily. Your writing style is awesome, keep it up!
Here is my web-site cheap strollers

 

Post a Comment

Subscribe to Post Comments [Atom]

<< Home