Saturday, December 3, 2011

UBANZA INTUMBI YA KADAFI ITANGIYE GUHAHAMURA ABATEGETSI BATARI BAKE MURI AFURIKA

Inkuru ya Aloys Kaberuka
Rwandanet

Kigali, tariki ya 3 Ukuboza, 2011

Nanjye reka ngire inama Perezida Kagame, ariko reka mbanze nsubire inyuma mu mateka y’u Rwanda, nka wa mugani wa wundi ati: “utunga urutoki wereka, kazubwenge akirebera kw' izuru rye”.

Ndahera ku Mwami Musinga n’ubwo we atigeze acudika n'abazungu ayo bamukoreye, nkurikize ho umuhungu we Umwami Rudahigwa wari winjiye n'idini ryabo nkaswe ubucuti icyo bamukoreye, nkurikizeho murumuna we Umwami Kigeli ayo yagowe.

Maze Perezida Kayibanda we ntibamurebeye izuba, Habyarimana bamwivugana habona. Aha ndagirango nibutse ubucuti bw'abazungu uko buteye, kuko nzi neza kandi mbyumvana Abanyarwanda benshi bahiga ko Perezida Kagame akunzwe cyane n'abazungu. Yemwe bene wacu nta rukundo rw'abazungu ahubwo ni inyungu.

Umugabo yakundanaga n'impyisi abantu bagahora bamubwira ko izamurya. Bukeye wa mugabo aza kubaza impyisi ati: “uriko ko abantu bahora bambwira ko uzandya nibyo”? Impyisi iti: “ujye utinya ikivuzwe n'abantu benshi”.

None rero Perezida Kagame abazungu bazakurya. Dore mwiganje uko mwiganje muri ibyo bihugu uko ari bitatu mwese muri abicanyi; mwategetse mwarishe imbaga yabo ngo muraharanira amajyambere n'ubukungu n'umutekano. Ubwo se warasa abantu ukabica warangiza uti: “ninjye ugiye kubaha umutekano”? Kabila na we ni kimwe yamaze abanyecongo, Nkurunziza na we yaje arasa Abarundi.

Kandi nk’uko ubizi umuntu wese icyo arwanira cyangwa aharanira cya mbere ni amahoro,  ubukungu n'imibereho by'imiryango ye kimwe nawe perezida. Haba ku bari mu gihugu imbere cyangwa se inyuma yacyo ndetse no mu mashyamba. Abazungu barakugabiye uti: “noneho njye ngiye no kubihenuraho”. Waba se waramenye ubucuti bwabo ko ari nk’ubwa bihehe? Cyangwa se umeze nka wa mututsi uvura amaso bwacya akayagukanurira?

Njye rero inama nakugira ni ukwegura bidatinze ukivira ku butegetsi kuko utabushoboye ejo utoreka igihugu nk’uko na wa mutegarugoli yabikugiriyeho inama ngo umurambo wawe udakururwa mu mihanda ya Kigali nka Kadafi. Kandi uzirikane umuryango wawe, dore n'umuhungu wawe numvise ko ishuri rya gisirikare yaritorotse. kandi ubundi nta mubyeyi uraga umwana icyamunaniye.

Ubwo ubihenuye ho bagiye kukwibutsa ba Banyarwanda n'Abanyecongo wishe bahereye ku ndege ya Kinani wahanuye, bagumure Abanyarwanda bakubuze gusinzira induru bayikuvugirize n'imbere y'iwawe maze ubarase sinakubwira. Hanyuma????? 


Kandi nabwo niwigira inama ngo uhamagaye abo mutavuga rumwe ngo nabo baze bakorere mu Rwanda urumva ko ubutegetsi buzaba bugucitse. Bazakurwanya mpaka bagukuyeho ndetse bakujyane mu nkiko ejo tuzakumve i La Haye nka mucuti wawe wo muri Ivory cost.

Shaka umuhanga w'inkoko cyangwa imbuto w'Umunyarwanda uzi ubwenge akugire inama y’uko wabigenza kuko njye mbona nta gihe kinini usigaranye. Njye simpanura ndegena. Usuzugure ibyo nkubwira ni akazi kawe. Simpamya ko ari wowe unsoma. Nzi neza ko hano i Kigali Abanyarwanda batagikora n’akazi kabo uretse gusoma bakoresheje computers z’ababahemba ngo bagusomere ibyandikwa kuri internet zose kuko bimaze kuba byinshi kandi Abanyarwanda batagushaka wabujije urwinyagamburiro nabo bakaba bakubanye ishyano.

Inama yanjye nkugira Perezida Kagame si uko ngukunze kurusha abandi. Ahubwo ni uko ntashaka ko mu Rwanda amaraso yongera kumeneka amenwe n'abo bahotozi wamaze gutega Abanyarwanda ngo nugira icyo uba bazamare abanyarwanda. Nyamuneka abo twapfushije ni benshi. Ramira u Rwanda.  Nibura nuba utagihari Cyomoro na bashiki be bazajye baca mu bantu batabateye amabuye, cyangwa ngo babatunge intoki.

Urwo rugendo rwawe rwo muri Korea ntiwibwire ko kugira intwaro nyinshi aribwo bugabo kuko uzabura n’abazirwanisha umunsi nugera.

Nongere mbisubiremo Intsinzi siyo mahoro ahubwo, amahoro niyo ntsinzi.

Inkuru bijyanye:


0 Comments:

Post a Comment

Subscribe to Post Comments [Atom]

<< Home