Monday, November 28, 2011

RWANDA: Paul Kagame Responds to US Ambassador Susan E. Rice

Urubuga rwa politiki no gutanga ibitekerezo rurahari mu Rwanda-Perezida Kagame

Na Jean Pierre Bucyensenge
igitondo.com
Sunday 27 November 2011

Perezida wa Repubulika Paul Kagame, asanga abavuga ko mu Rwanda nta rubuga rwa politiki n’urwo gutanga ibitekerezo mu bwisanzure bihari ari abashaka kurutwara uko bashaka batitaye ku byifuzo by’Abanyarwanda.

Ubwo yari mu gikorwa cy’umuganda ngarukakwezi kuri uyu wa gatandatu mu karere ka Gasabo mu mujyi wa Kigali, umukuru w’igihugu yavuze ko “mu Rwanda hari ubwisanzure bwo gutanga ibitekerezo kuri buri muntu”.
Perezida Kagame yari yitabiriye umuganda mu murenge wa Nduba, akagari ka Gatunga ahatewe ibiti bisaga ibihumbi icumi.

Ijambo rya Perezida Kagame ryumvikanye nk’irisubiza amagambo yari aherutse gutangazwa na ambasaderi Susan Rice uhagarariye Leta Zunze ubumwe za Amerika mu muryango w’abibumbye. Ambasaderi Rice uri mu Rwanda kuva ku wa gatatu w’iki cyumweru yatangaje ko igihugu cye gishima intambwe u Rwanda rwateye nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi, ariko ko rukiri inyuma mu bijyanye n’ubwisanzure bwo gutanga ibitekerezo n’urubuga rwa politiki we avuga ko rugifunze.

Umukuru w’igihugu ariko we siko abibona.

“Njye sindabasha kumva ikintu cyo kuvuga ngo dushyira abana mu mashuri, ubuzima bw’abanyarwanda bose tubwitayeho, tukagira iryo koranabuhanga rigera ku bana bose;... tugira uburyo mwebwe abaturage mwihitiramo ababayobora.....hanyuma wamara kubirondora byose...ukavuga uti ariko abantu ntabwo bafite aho kuvugira. "Aho badafite ni aho kuvugira ubusa cyangwa kuvuga ntihagire ubasubiza”.

“Twe icyo twakoze ni ugushyiraho uburyo buri muntu wese ashobora kuvuga ndetse akanasubizwa. Kuki wavuga ngo urateza imbere kuvuga ariko ntuteze imbere gusubizwa igihe wavuze ibitari byo?”, ni ko umukuru w’igihugu yakomeje abaza.

Perezida Paul Kagame yabwiye abaturage ko ahanini usanga abavuga ngo babujijwe uburenganzira bwo kuvuga ari “abavuga ibisenya”. Ati: “Muri miliyoni zirenze 11, buri wese ashobora kuvuga icyo ashaka, aho ashakiye, aho ari ho hose...ariko ntabwo nakwemera ngo urambwira ngo abakwiye kuba bavuga kandi batanasubizwa ni abantu bagera nko ku 100 cyanga 150...Abo se ni iki? Kubera iki? Muri bo ko harimo n’abavuga ubusa....ko harimo n’abavuga ibisenya.

Igihe turimo twubaka u Rwanda ukaza kuvuga ibirusenya turagusenya. Nta n’umwe twabisabira imbabazi”.

“Umuzigo”

Buri wa gatandatu wa nyuma w’ukwezi, Abanyarwanda bahurira mu gikorwa rusange aho bakora ibikorwa by’iterambere nko kubungabunga ibikorwaremezo, gutera amashyamba n’ibindi.

Perezida wa Repubulika avuga ko Umuganda ngarukamwaka atari “amasuka abantu bitwaza”, ahubwo ari “igitekerezo cyo gukora [no] kwigabanyiriza kuba umuzigo w’abandi”.

Mu ijambo ryamaze iminota isaga 23, umukuru w’igihugu yavuze ko igikorwa nk’iki kigamije gukangurira abanyarwanda kumenya ko hari byinshi bakwigezaho batarindiriye gutegereza inkunga ziva mu mahanga.

Perezida Kagame yasabye abaturage guharanira kwikemurira ibibazo byabo kurusha uko batega amaboko akazava imuhana.

Yavuze ko “uyu muco” wo gutega amaboko ari wo utuma abanyamahanga bahora bashaka gutegeka abanyarwanda -n’abanyafurika muri rusange- kuko baba bumva babikoreye kandi babakoresha icyo bashaka kugeza igihe iyo bashatse “bakurekura ukubita hasi ukameneka”.

Ati: “Uburyo bwa mbere bwo kutaba umuzigo ni ugukora, gukorera hamwe, gukora umuganda kandi no gukora ibya ngombwa”.

“Abitwa ngo ni abagiraneza...iyo [b]atangiye kuvuga ngo ibi ni byiza [ariko bakongeraho b]ati ‘ariko’....ariko iki? Buriya ‘ariko’ icyo ivuze kitagaragara ni nko kuvuga ngo ‘ariko aba banyafurika bashaka kugira ubwigenge!...bagomba kuguma hariya tukaguma tubahetse, tukabaturira igihe tubishakiye’...ni nko kuvuga ngo ‘uyu muntu mfashe ukuboko arinyagambura ajyahe’...Aragutunze, agukoresha ibyo ashaka, igihe abishakiye.

“Turashaka kubaho, turashaka kwibeshaho. Turashaka kwigenera ibyo dushaka, turashaka ubwigenge. Ni yo ntambara iriho. Iyo utitunga ntabwo wigenga.”

0 Comments:

Post a Comment

Subscribe to Post Comments [Atom]

<< Home