Sunday, December 11, 2011

Buruseli: Abanyarwanda bakiriye ku mugaragaro igihembo Lantos cyahawe Paul Rusesabagina uyu mwaka

By Butera Ezechiel,
Intumwa ya Leprophete.fr I Bruxelles
Tariki ya 11 Ukuboza 2011



Rusesabagina yiteguye gufatanya n'abandi banyarwanda baharanira ko ubutegetsi bw'Agatsiko k'abasajya bukomeje kurenganya rubanda bwasezererwa burundu.



Uyu munsi tariki ya 10 Ukuboza 2011 i Buruseli ho mu Bubiligi habereye ibirori byo kwakira ku mugaragaro igihembo cyitiriwe Lantos gihabwa umuntu wabaye indashyikirwa mu kubungabunga  uburenganzira bw’ikiremwamuntu . Uyu mwaka icyo gihembo cyahawe Paul Rusesabagina. Yagiherewe i Washington DC taliki ya 16 Ugushyingo 2011 kubera ubutwari yagize mu gihe cy’itsembabwoko ryo mu 1994 ubwo yakiraga Abanyarwanda basaga 1200 muri Hotel Mille Collines, akabitaho kandi akabarinda Interahamwe zabashakaga kubica.

Ibyo birori byari byitabiriwe n’abanyarwanda babarirwaga basaga 300 baturutse mu Bubiligi no mu bindi bihugu by’Ubulayi na Amerika. Harimo kandi umunyamerikakazi Kitty Kurth n’umufasha we Kevin Lampe bakorana na Fondation Rusesabagina ifite icyicaro i Chicago ho muri Amerika.

Abaje muri ibyo birori beretswe video y’umuhango wo guha Rusesabagina igihembo cya Lantos wabereye i Washington mu kwezi gushize.

1.Revolisiyo yabaye mu bihugu by’Abarabu irashoboka no mu Rwanda.

Amagambo yose yavuzwe yagarukaga ku karengane karenze urugero kari mu Rwanda gakozwe n’Agatsiko kari ku butegetsi n’uko Abanyarwanda bafite inshingano yo guhaguruka ubwabo bakirwanaho !

Mu ijambo rye, umunyamerikakazi Kitty Kurth yashimiye abari baje muri ibyo birori, ababwira ko ikimushishikaza mu kazi ke ari uguharanira ko ukuri, ubwiyunge n’ubutabera byagera ku Banyarwanda bose. Ngo asanga ko ibyo byiza Abanyarwanda badashobora kubigeraho batabanje gukora uko bashoboye ngo bashyiraho ubutegetsi bushingiye kuri demokarasi kuko ari bwo bwonyine bwaca akarengane n’umuco mubi wo kudahana abagizi ba nabi kugira ngo ubutabera bukunde bugere kuri bose. Yongeyeho ko ingoma y’igitugu abantu bagomba gushira ubwoba bakayirwanya byaba ngombwa bakanyura mu nzira ya revolisiyo nk’iyo abarabu bo mu misiri , Tuniziya na Libiya banyuzemo.

Kitty Kurth yatangaje ko mu myaka 4 amaze akorana na Fondation Rusesabagina, abona ko urugamba rugeze ahantu hashimishije kubera ko amahanga atangiye kuvumbura ibinyoma by’Agatsiko k’Abasajya gafatanije na Kagame gukandamiza Abanyarwanda . Amahanga atangiye kumenya ko Kagame Atari umutegetsi mwiza wazanye amajyambere adasanzwe mu Rwanda ko ahubwo ari umunyagitugu n’umwicanyio kabuhariwe, ugomba kwigizwa kure y’ubutegetsi.

KittyKurth yashoje ijambo rye asaba Abanyarwanda  guhuriza ingufu hamwe bakitabira ibikorwa byunganirira imirimo ya Fondation Rusesabagina, maze hakavuka inkubiri y’impinduramatwara izasezerera burundu ingoma y’igitugu mu Rwanda , igaha rugari abategetsi bashyize imbere inyungu rusange z’Abanyarwanda bose, kandi bashakira Amahoro ibihugu byose byo mu Karere k’ibiyaga bigari. Yagereranije umurimo wa Rusesabagina n’ibikorwa bya Gandhi na Martin Luther King byo guharanira uburenganzira bwa muntu mu bihugu byabo by’Uhindi na Amerika. Yagize ati “iyo abo bagabo batagira imbaga y’abantu yabafashije mu ntambara yabo, ntibari kugera ku bikorwa byiza bagezeho”.

2.Rusesabagina na we yavuze ijambo ryiza

Rusesabagina yabwiye abari aho ko yishimiye ibirori by’uyu munsi,.Yibukije ko ibirori by’uyu munsi ari ibyo kwizihiza ibintu 2:

(1)Itariki ya 10 Ukuboza yibukwaho uburenganzira bw’ikiremwamuntu ku isi hose
(2)Kwishimira igihembo cya Lantos yahawe mu kwezi gushize.

Yavuze ko yasanze ari ngombwa ko icyo gihembo cya Lantos agisangira n’abantu bose bamufashije ku rugamba, yongeraho ko mu by’ukuri icyo gihembo ari icy’Abanyarwanda bose. Yabigereranije n’abahigi bavumbuye inzovu noneho umwe muri bo akayitera icumu akayica, mbere y’uko bafatanyiriza hamwe kuyiheka ngo bajye kuyigabana. Aho kugira ngo umwe muri bo yigambe ngo niwe wayishe wenyine kandi hari abandi bamufashije kuyivumbura no kuyihiga. Baramutse bamuretse ngo ayiheke wenyine, ntiyabishobora. Ngo niyo mpamvu rero n’igihembo yahawe na Fondation Lantos atari kukibona wenyine iyo ataza kugira abamufashije kugiharanira, cyane ko Leta y’i Kigali yashoye urugamba rwo kumuharabika (ati “yaseye itanzitse”) ngo imuvutse icyo gihembo kuva aho umuryango Lantos utangarije ko ari we uzacyegukana uyu mwaka.

Na we yashoje asaba Abanyarwanda bose guhuriza hamwe ingufu kugira ngo baharanire uburenganzira bwabo nk’uko abaturage bo mu bihugu by’Afurika y’abarabu berekanye ko bishoboka. Yagize ati “Imana ni igitangaza, ntabwo izatererana Abanyarwanda ngo bahere ku ngoyi y’ingoma y’igitugu ya Paul Kagame”.

3.Ibindi byaranze ibi birori

Komite yateguye ibirori by’uyu munsi yashyikirije Rusesabagina Ishusho nziza yanditseho “URI INTWARI, WARAKOZE”, inashyikiriza Kitty Kurth indabyo n’Ishusho nziza yanditseho “GIRA AMATA”. Tatiana, umufasha wa Rusesabagina wamubaye hafi bagafatanya mu bihe byiza n’ibigoye n’ubu akaba agikomeje kumutera inkunga idasanzwe, na we yahawe indabyo nziza cyane.

Abari aho bataramiwe n’umuhanzi Kazadi mu mbyino n’umuhamirizo w’intore ndetse n’inanga, banaririmbirwa n’indirimbo za Noheli n’umwana w’umukobwa witwa Pax Nadine wifashisha Violon. Ibirori byashojwe no kwica akanyota, gusangira amafunguro no gusabana.

Ibirori byaberereye muri Hoteli Thon mu mujyi wa Buruseli rwagati, hakaba hari abashinzwe umutekano benshi bo muri police fédérale y’u Bubiligi, bayobowe na Commissaire wa police ubwe, mu rwego rwo kubungabunga umutekano w’abari baje muri ibi birori.

Hari ibihuha byari bakwijwe ku mbuga nyarwanda za murandasi ngo ibi birori ntibikibaye kubera ibibazo by’umutekano. Nk’uko rero abaje mu birori babyiboneye, izo mpuha nta shingiro zari zifite ahubwo ni izakwijwe n’abagizi ba nabi bagambiriye gusopanya gusa.

4.Isomo twasigaranye :

Ubutegetsi bw’Agatsiko k’Abasajya bigaruriye u Rwanda bakaba nta kindi bakora uretse kurenganya Rubanda, kubafunga, kubica, gukenesha abaturage, gusahura igihugu mu nyungu z’Agatsiko kabo gusa…..ubu butegetsi bugeze mu mahina, ubwo n’inshuti zabwo z’Abanyamerika zimaze gutahura ko Kagame ari umuntu mubi cyane badakwiye gukomeza gushyigikira ahubwo bakaba bagomba gukora ibishoboka ngo  ave ku butegetsi mu maguru mashya. Abanyarwanda baramutse bashyizeho akabo bakivumbura, Kagame ibye byaba birangiye.


Izindi nkuru bijyanye:
Bruxelles: La conférence de Paul Rusesabagina en images

Bruxelles: Conférence de Paul Rusesabagina à Bruxelles +vidéo de son discours

0 Comments:

Post a Comment

Subscribe to Post Comments [Atom]

<< Home