Thursday, June 30, 2011
KURANGIZA IMPAKA KU BIBAZO BIKOMEYE BILI
MU BUYOBOZI BW’ISHYAKA FDU-INKINGI
ITANGAZO RYA KOMITE MPUZABIKORWA YA FDU INKINGI
Barwanashyaka,
Bantu mudutera inkunga,
Banyarwanda, Banyarwandakazi,
Mumaze iminsi mwumva impaka z’urudaca zili mu buyobozi bw’ishyaka FDU Inkingi. Kugeza ubu abagize Komite Mpuzabikorwa (comité de coordination) ya FDU Inkingi twiyemeje ko, ali mu matangazo dusohora, ali ku maradiyo tuvugiraho, ali mu bindi binyamakuru cyangwa se mu mpaka ku mbuga nyinshi z’abanyarwanda n’ahandi, kudaterana amagambo twikoma bagenzi bacu twali duhuliye muli Komite Nshyigikirabikorwa (comité de soutien) ya FDU Inkingi. Ku ruhande rwabo ntibabyibujije, mwabonye amatangazo ahagije asinywe na Eugene Ndahayo yikoma kumugaragaro bamwe muli bagenzi bacu bali muli Komite Mpuzabikorwa, ndetse ntibatinye n’abayobozi b’Inama y’ubuyobozi bw’agateganyo (Comité exécutif provisoire) bw’ishyaka FDU Inkingi lifite icyicaro cyaryo mu Rwanda kuva muli Werurwe 2010, nkuko mubizi kuva twafata icyemezo cyo gukorera politiki mu Rwanda, tukwohereza mu gihugu udukuliye muli twe, Madamu Victoire Ingabire Umuhoza. Twanze gukorongana kandi tuzakomeza kwifata uko.
Kwanga gutukana aliko ntibivuga ko amakimbirane dufitanye na bagenzi bacu afite intera nto, akaba aliyo mpamvu twicecekeye, dutegereje wenda ko bacururuka, bakagaruka, tugakomeza gukorana nk’aho ntacyabaye. Amakimbirane dufitanye arakomeye kuko ashingiye ku myumvire itari imwe ku bibazo bikulikira :
Ø Amahameremezo y’ishyaka,
Ø amateka amaze igihe arebana na Revolusiyo yo muli 1959
Ø amateka ya vuba arebana n’itsembabwoko n’itsembatsemba
Ø inzira twahisemo kugira ngo tuvaneho ubutegetsi bw’igitugu twimakaze demokrasi
Ø imikoranire n’andi mashyaka,
Ø gushingira politiki yacu mu gukorera mu gihugu turongowe n’Inama y’ubuyobozi bw’agateganyo (Comité exécutif provisoire) ikuriwe na Madamu Victoire Ingabire.
Kuko tutazi neza imyumvire ya bagenzi bacu kuli ibyo bibazo, kuko yagiye ihinduka buli gihe, twagirango twe tubagezeho iyacu, mumenye uko duhagaze, abayemera dukomezanye nk’abarwanashyaka cyangwa abaterankunga, abateyemera mwifatire izindi nzira, mugirane ubufatanye n’amashyaka mwishakiye cyangwa mwihangire ayanyu mashya. Tuzabibubahira kandi wenda tuzongera duhure.
I. Amahameremezo
Dore amahame remezo dushingiyeho. Tukaba tunanejejwe ko ali n’ayo twumvikanyeho n’Ihuliro Rwanda National Congress – RNC mu bufatanye twashyizeho umukono kuli 25 Mutarama mu Busuwisi.
Dushaka U Rwanda rwigenga rubereye abanyarwanda rugendera kuri demokrasi n’amategeko, ku bwisanzure n’ubutabera, ruha agaciro buri munyarwanda, ruzira ivangura iryo ari ryo ryose, rushyira imbere ubwiyunge bushingiye ku kwibuka abazize bose itsembabwoko n’itsembatsemba no kwumva akababaro k’undi ntawupfukiranwe, ubwisanzure n’ubwubahane hagati y’abanyarwanda.
(1) Kurwanya itsembabwoko, itsembatsemba, ibyaha byibasiye inyokomuntu, ibyaha by'intambara n'ihohoterwa ry'ikiremwamuntu.
(2) Gushyiraho ubutegetsi bushingiye kuri demokrasi isesuye, ishingiye ku mashyaka menshi kandi iha agaciro buri wese.
(3) Gushyiraho ubutabera bwigenga, butabogama, burandura burundu umuco wo kudahana. Ubutabera nk'ubu ni inkingi ya demokrasi.
(4) Kwubaka u Rwanda ruzira ivangura n'iheza iryo ariryo ryose, buri munyarwanda wese akareshya n’undi kandi akagira amahirwe angana.
(5) Kwimakaza no gushimangira uburinganire hagati y'ibitsina byombi.
(6) Kurangiza burundu ikibazo cy'urudaca cy'impunzi.
(7) Kwimakaza ubwiyunge nyakuri hagati y'Abanyarwanda b'ingeri zose no gusana imitima yakomeretse.
(8) Gutsura amajyambere arambye kandi asangiwe na bose.
(9) Guharanira umutekano w'abaturage bose dushyigikira ko inzego z'umutekano n'izirinda igihugu zikorera abaturage aho gukorera umuntu cyangwa agatsiko kali ku butegetsi.
(10) Guca burundu ingeso yo gushoza no gukuriririza intambara n'urugomo mu bihugu by'abaturanyi dufatanyiriza hamwe kwubaka amahoro n'umutekano birambye.
II. Revolusiyo yo 1959
Komite Mpuzabikorwa ya FDU Inkingi yemera ko Revolisiyo yo muli 1959 yahinduye cyane imibonere y’ubutegetsi bwari mu Rwanda, abanyarwanda bari baremejwe ko ubutegetsi bwa cyami ari Imana yabushyizeho, kandi ko Umwami avukana imbuto. Revolisiyo yavanyeho icyo kintu, rubanda rwa giseseka rw’abahutu n’abatutsi rwifuza ko habaho amahirwe angana, yaba ayo kugera ku butegetsi cyangwa ku bindi byiza by’igihugu. Icyakora byaje kugaragara ko abategetsi ba za repubulika zakurikiye iyo mpindura batatiye ingamba za Revolisiyo, kugeza aho mu mikorere byasaga nk’aho ibereye abahutu gusa. FDU Inkingi yemeza ko n’ubwo iyo nenge yabayeho koko ariko, ntibyabuza Revolisiyo guhabwa agaciro kayo.
Kubera ko icyo kibazo gikunda gukurura impaka mu banyarwanda, murumva ko twakiganiye na RNC. Nabo bemera ko Revolisiyo ya 1959 yali ngombwa. RNC isanga aliko harahindutse abategetsi, ariko ubutegetsi bukagumana imico imwe, haba kuri Repubulika ya mbere, haba kuya kabiri cyangwa kuya FPR. Baratubwiye bati: “ikibazo ni kamere, imiterere, n’imyumvire y’ubutegetsi, natwe RNC na FDU tutabihinduye ntacyo twazaba dukoze kuko yaba republika ya mbere, yaba iya kabili kimwe n’iriho kuri ubu nta n’imwe ifite demokarasi ntangarugero dukwiriye kugenderaho. Ntidukwiriye kujya duhagarara gusa kuri Revolisiyo yo muri 1959, ahubwo tugomba kureba imitegekere yakulikiyeho kugeza magingo aya. Demokrasi isesuye, ukwishyira kwizana, ubureshye bw’abanyarwanda no kugira amahirwe amwe Revolusiyo yaje ikulikiranye, tubona abategetsi bose kugeza ubu barabitatiriye”. Iyi myumvire ya RNC dusanga ihwitse.
III. Ibibazo by’itsembabwoko n’itsembatsemba ryabaye guhera muri 1990
Komite Mpuzabikorwa ya FDU Inkingi twemera ko muri 1994, Abatutsi basigaye mu Rwanda bemeraga ubutegetsi bwaturutse muri iyo Revolisiyo yo 1959, kandi babutezeho ko bubarengera, abenshi muri abo Batutsi bishwe, bazira ubwoko bwabo ko ali abatutsi. Ubwo bwicanyi ni itsembabwoko ryakorewe Abatutsi rigomba kwamaganwa buli gihe. Dusanga rero mu gihe tugezemo nta mpaka zikiriho ku kibazo cy’itsembabwoko ryakorewe abatutsi. Iryo tsembabwoko ryitwa genocide y’Abatutsi rizwi kandi ryemerwa n’Abanyarwanda b’ingeri zose, rikaba ryaranemejwe n’inzego za ONU zibishinzwe zishingiye ku maperereza n aza raporo zakozwe n’impuguke hamwe n’imiryango mpuzamahanga inyuranye iharanira uburenganziramuntu.
Komite Mpuzabikorwa ya FDU Inkingi twemera kandi ko hari ubwicanyi bwakorewe Abahutu mu gihe cya mbere ya genocide, muri genocide na nyuma yayo, haba mu Rwanda, haba no muli Kongo. Ubwo bwicanyi nabwo bwemezwa n’iperereza n’ubushakashatsi byakozwe n’abahanga muby’amategeko, imiryangompuzamahanga iharanira uburenganziramuntu na ONU. Ku mwihariko Mapping Report ya ONU yakozwe ku bwicanyi bwabereye muri Kongo bwibasiye impunzi z’abahutu ivuga ko ubwo bwicanyi bushobora kuba ali itsembabwoko. Uretse ibyaha birebana n’itsembatsemba iyo raporo ivuga kandi twemera, natwe tubona ko halimo ibyaha koko birebana n’itsembabwoko. Si Abatutsi barokotse itsembabwoko ryo muri 1994 bagiye kwica izo mpunzi z’Abahutu, ubwo bwicanyi bwakozwe n’agatsiko kari ku butegetsi ubu mu Rwanda. Dushyigikiye ko ubwo bwicanyi bukurikiranwa n’inkiko mpuzamahanga.
Ayo mahano arenze ubwenge yakorewe Abatutsi, agakorerwa Abahutu ntibigomba na gato guhinduka ikintu ngo cya “match nul”. Ahubwo ni agahomamunwa n’akaga ka kabili kaguye ku Banyarwanda, akaba aliyo mpamvu dushyigikiye ko nta muntu n’umwe, yaba Umuhutu se cyangwa yaba Umututsi, wavutswa kwibuka abe baguye muli ayo marorerwa, kimwe n’uko dusaba ko buli wese yumva akababaro k’undi. Twongere tubabwire ko iyi myumvire y’ibyaha bikomeye byibasiye inyokomuntu tuyihuje na RNC.
IV. Inzira twahisemo ngo twimakaze demokrasi
Komite Mpuzabikorwa ya FDU Inkingi twemera ko uko ugiye ku butegetsi akenshi aliko uyobora. Ugiye ku butegetsi n’imbunda ayoborana imbunda, ugiye ku butegetsi mu matora afifitse ayoborana igitugu, ugiye ku butegetsi anyuze mu nzira y’amahoro no gupiganwa nyakwo hagati y’amashyaka ayoborana ituze no kwubaha abaturage bamutoye n’abatamutoye. Dufata icyemezo cyo gucyura Ishyaka ryacu mu gihugu, Madamu Victoire Ingabire udukuriye agashingwa kuryandikisha no kwiyamamaliza mu mwanya wa Perezida wa Republika, ni uko twemeraga kandi tugishimangira ko inzira y’amahoro, imishyikirano no gupiganwa mu matora aliyo nkuru.
Umwaka hafi n’igice tumaze mu gihugu, nubwo ubutegetsi bw’igihugu bwanangiye, ngo bwemere dushyikirane turebere hamwe ubutegetsi bubereye abanyarwanda, n’ubwo bwanze kwemera Ishyaka ryacu bukagera n’aho bufunga Perezida wacu, Madamu Victoire Ingabire, turacyahanyanyaza dukomeza kubwira ubutegetsi ngo bushyire mu gaciro, burebe inyungu z’abanyarwanda, tujye mw’isafari nyayo ya demokrasi. Nk’abantu dushyigikiye inzira y’amahoro, ntabwo aritwe tuzafata icyemezo cyo gushora igihugu cyatubyaye mu ntambara. Ni ubutegetsi bwa Kagame bwonyine buzayiduhatira nibukomeza kwanga amaboko y'amahoro dukomeje kubutegera ku mugaragaro.
V. Imikoranire n’andi mashyaka
Komite Mpuzabikorwa ya FDU Inkingi twemera imishyikirano n’andi mashyaka. Ni nayo mpamvu, kubera ko mu gihe ukuriye ishyaka, Madamu Victoire Ingabire, akili imbohe yashinze umuyobozi w’iyo Komite kumuhagararira m’ugushaka ubufatanye n’andi mashyaka. Mu gihugu, FDU Inkingi yagiranye ubufatanye n’andi mashyaka ashaka ko ibintu bihinduka, aliyo PS Imberakuri na Green Party. Ubwo bufatanye bureba ukwandikisha amashyaka mu butegetsi, kwaka gukora politiki mu nzego z’ibanze zegereye abaturage, itangazamakuru n’ikibazo cy’ubutabera.
Hanze y’igihugu tuzakomeza gushaka ubufatanya n’andi mashyaka.
Kugeza ubu aliko ni Ihuliro RNC twagiranye amasezerano y’ubufatanye busesuye.
Ø Twumvikanye icyerekezo, indangagaciro n’amahameremezo byavuzwe hejuru. Twumvikanye ku bibazo by’ingutu nka revolusiyo yo muli 1959, Itsembabwoko n’Itsembatsemba ryakorewe Abatutsi n’Abahutu.
Ø Twumvikanyeho gushyiraho ubufatanye n’andi mashyaka (platform) twabera umugongo mugari ngo dutsinsure ubutegetsi bwa kiboko buli mu Rwanda, twimakaze hamwe demokrasi, uburenganziramuntu, ubusugire bw’ubuzima bwa buli wese.
Ø Twumvikanye gushyiraho inzego z’ubutegetsi n’umutekano ziha umunyarwanda wese ihumure, ngo abahutu n’abatutsi biyumve mu butegetsi, bashire ubwoba bizera ko uko bukeye, alibo n’ababavukaho, ntawuzarimburwa n’ubutegetsi azira ubwoko bwe.
Ø Twiyemeje gukulikiranira hamwe ikibazo cy’impunzi ngo zidacyurwa ku ngufu mu Rwanda aho nta mizero y’uburenganziramuntu bazagira mu gihugu abategetsi bacyo bashinjwa ibyaha bikomeye byibasiye inyokomuntu.
Ø Twiyemeje gukulikiranira hamwe Mapping Report kugira ngo inkiko mpuzamahanga zigenga zice imanza ku mahano arenze urugero yabereye ku mpunzi z’Abahutu yabereye muli Kongo.
VI. Gushingira politiki yacu mu gukorera mu Rwanda.
Komite Mpuzabikorwa ya FDU Inkingi tuzakomeza gushyigikira ko kurwanira ubutegetsi bushingiye kuli demokrasi ali mu gihugu bugomba gukomeza kubera. Ni yo mpamvu tuzakomeza :
Ø Gushyigikira ko icyicaro cy’ishyaka ali mu Rwanda, atari mu mahanga
Ø Gushyigikira kw’ishyaka FDU Inkingi ryemerwa n’ubutegetsi rigakora mu gihugu nta nzitizi zo kugera ku baturage no ku binyamakuru ali ibya Lata, ali iby’abikorera ku giti cyabo
Ø Kwemera ko ali Madamu Victoire Ingabire Umuhoza ukuliye ishyaka
Ø Kurwanilira ko Madamu Victoire Ingabire, Prezidante wa FDU Inkingi, arekurwa vuba n’ubutegetsi bwa nta yandi mananiza
Ø Kwemera ko nta rundi rwego rukuru rw’ishyaka FDU Inkingi ruriho uretse Inama y’ubuyobozi bw’agateganyo (Comité exécutif provisoire ) iyoborwa na Prezida wayo Madamu Victoire Ingabire Umuhoza
Ø Kwemera ko muli iki gihe ali ku ngoyi nk’imbohe asimburwa na Visi Prezida wayo, Bwana Twagirimana Bonifasi
Ø Kwemera ko Komite Mpuzabikorwa (Comité de coordination) iyobowe na Bwana Nkiko Nsengimana ikuriwe n’Inama y’ubuyobozi bw’agateganyo ili mu Rwanda
Ø Kwemeza ko Komite Mpuzabikorwa izacyura igihe umunsi ishyaka rizaba ryemewe burundu n’amategeko n’abarwanashyaka bari hanze bemerewe gutahuka
Ø Kwubaka ubufatanye n’Ihuliro RNC n’andi mashyaka azabishaka kuko twemera ko ubwo bufatanye ali ngombwa kugira ngo dushyireho ubutegetsi bubereye bose, umuntu atazira ubwoko, akarere, idini, igitsina cyangwa ivangura iryo ariryo ryose
Ø Gushyigikira mu rwego rwa politiki, guhoza ku mutima no gushaka uburyo bushoboka bwose ngo intwari ziri ku rugamba rwa demokrasi mu gihugu zigere ku nshingano zose dufatanije.
VII. Umwanzuro
Mutubabarire kuba tubageneye inyandiko ndende nk’iyi ibereka ibyo Komite Mpuzabikorwa yemera n’uko ihagaze. Byali ngombwa kugira ngo musobanukirwe, mumenye icyo dupfa n’agakipe duhanganye, katwandagaje, mukaba mwakeka ko guceceka kwacu ali ukwemera ibyo bavuga. Twashatse kubabwira ibyo twemera n’uko tubona ibintu. Twanze kuvuga ibyo ako gakipe kemera hato katazavuga ko tukabeshyera, dore ko kanahindura buli gihe imvugo n’inyandiko.
Komite Mpuzabikorwa ya FDU Inkingi ikaba isaba Eugene Ndahayo na bagenzi kuvuga niba bafite imyumvire imwe natwe kuli izo ngingo zose zavuze hamwe. Tukaba tubijeje ko, niba nabo ali uko babibona, tubahaye ikaze kwinjira muli Komite Mpuzabikorwa ku mwanya wose abarwanashyaka bazabagenera.
Baramutse aliko badafite imyumvire nk’iyacu, kuko ali nayo y’ishyaka FDU Inkingi, tubasabye gushaka ku giti cyabo andi mashyaka bakorana nayo, cyangwa se bakishingira iryabo uko babigena bakishakira abayoboke batitwaza aliko inyito ya FDU Inkingi. Tuzabibubahira.
Murakarama.
Bikorewe i Lausanne, mu Busuwisi kuwa 30 Gicurasi 2011.
Bitewe igikumwe na
Nkiko Nsengimana
Umuyobozi wa Komite Mpuzabikorwa
0 Comments:
Post a Comment
Subscribe to Post Comments [Atom]
<< Home