Wednesday, April 27, 2011

Rwanda: Victoire Ingabire Umuhoza Komeza Uduhoze

Inkuru ya Regine Mukanaho
Urubuga DHR
Tariki ya 27 Mata 2011


Victoire Ingabire Umuhoza,

Komeza uganze Ingabire,
Umuhoza wa twese, komeza ubutwali
Victoire uzatsinda uru rugamba
rw'amahoro wiyemeje
Kuko Imana ikurangaje imbere

Rugero rw'abatoya
Rumuli rw' abatotezwa
Rugendo rusize ubutungane
Rwanda rw'ejo
Ruvugira amako yose
Nta n'umwe usigaje inyuma

Abanzi b'Urwanda bazagushyira mu rwobo
Rw'intare aka Daniel (Bibiliya)
Aliko zizatinya kukulya
Bazakujugunya mu rwobo
Aka yozefu mwene Yakobo (Bibiliya)
Aliko uzavamo uli muzima

Wakandagije ikirenge cyawe
Mu Rwatubyaye uti:
"Ntimugire ubwoba"
Abenshi barabushira
Baragukulikira
Baragukulikiza

Turacya gukunda
Turacya kuli inyuma
Turacya haranira amabwiliza
N'amahame dusangiye
Kugirango tugeze igihugu
Cyacu kuli demokarasi

Hali igihe tubabara
Tugacika intege
Aliko ni ibya Muntu
Iyo tukubonye uboshye
Uli ku mapingu
Nk'aho uli umujura!
Umutima urameneka

Aliko ntiduhagarara
Kuguharanira
No guharanira ukuli
Twimilije imbere

Iyi foto ili hasi hano
Uvuga iki neerlandais
N'ubwo ufunze bwose
Inteye ishema
Reba ngo uraseka
Udidibuza indimi zose
Uli umuhanga koko!

Imisatsi yawe irogoshe
Aliko uburanga n'ubwo
Wihaliye,
Nta wundi mubusangiye

Itegereze uko wakiliye
Abo bantu balimo ambassadeur!
Umuhoza we,
Komeza uduhoze

INKURU BIJYANYE:

Interview: Victoire Ingabire

(
http://nos.nl/l/tcm:5-939727/)

Victoire Ingabire Umuhoza for President

Dutch ambassador visits Ms Victoire Ingabire in her maximum prison cell.
(Video images) Rwanda - DUTCH TV


nieuwsuur.nl
In Nieuwsuur een gesprek met Victoire Ingabire, de belangrijkste tegenstander van president Kagame in Rwanda. Zij zit al sinds oktober 2010 in de gevangenis.

0 Comments:

Post a Comment

Subscribe to Post Comments [Atom]

<< Home