Thursday, October 24, 2024

URUBANZA RWA DR RWAMUCYO EUGENE: URUBANZA RW’URUKOZASONI KU GIHUGU CYIYITA KO GISHYIZE IMBERE “UBURINGANIRE, UKWISHYIRA UKIZANA, N’UBUMWE BWA KIVANDMWE”.

Inkuru ya Valentin Akayezu
Facebook
24 Ukwakira 2024

1) Imyitwarire y'Abacamanza: bameze nka ba "ntacyo bimbwiye" mu gihe ari "chicanes inter et intra négrières", abanyafurika bacagagurana mu nyungu zacu,
abemeye 
kutubera ibikoresho, turabaha natwe ibyo bashaka byose;

2) Abashinja: nta mutangabuhamya ufatika numwe ushinja wabonetsemo, uwari wizewe ni Tinga tinga winjiye mu rukiko agahita arubwira ko ibyo baza gushinja, babanza kubitegurwamo na Leta na les Gauthiers.

3) Abatangabuhamya bashinja: Benshi muri bo bavuga ko biboneye Rwamucyo amaso ku yandi, bari bafite imyaka 7, 8, 9, 11… namwe mwumve imiterere y’ubudasobwa bw'umwana w'iyo myaka icyo gihe mu kumva neza ibyabaga.

4) Abatangabuhamya bashinja hafi ya bose baza bashaka kuba abaregera indishyi:  Bivuze ko 2/3 by'abitwa Abatangabuhamya mu rubanza ahubwo ari ababuranyi mu rubanza, bikavuga ko bari mu bahanganye Dr. Rwamucyo Eugène.

5) Abatangabuhamya bashinja batazwi: Abatangabuhamya bashinja hafi ya bose, ni bashyashya, ntibazwi n'ubushinjacyaha, ntibigeze babazwa n’Abafaransa bagiye gukora anketi mu Rwanda, ntibazwi no muri dosiye Juge d'instruction yashyikirije Cour d'assises. Ni abatangabuhamya Gauthiers yakusanyije urubanza rushigaje igihe gito ngo rutangire. Ni nayo mpamvu baza bagahita bavuga ko bose bashaka kuba abaregera indishyi mu rubanza.

6) Imiburanishirize idasanzwe y’urubanza:  Ni urubanza rugizwe n'abatangabuhamya bashinja mu mvugo zeruye zumvikanisha ko zahimbwe, zateguwe kandi zivuguruza ubwazo, ariko bakaba abahanga mu kuvuga birĩza, bihogoza, bashengutse umutima, ariko ako gahinda kagashirira mu cyumba cy'iburanisha, bagisohoka igitwenge kikuzura ku minwa, bahoberana hagati yabo mu bwuzu, ubundi ukibaza aho ka gahinda nshenguramutima karengeye, bikakuyobera!

Igihe kirageze ngo izi manza nkinamico kandi ndimburabwoko zihagurukirwe kuko zamaze guhindurwa “ifatizo ntakuka mu kwimakaza irondakoko, irimbura n’ivangura bikorerwa Abahutu hifashishijwe inzego z’ubutabera za mpatsibihugu”.

Icyitonderwa:

Iyi nkuru iri mu Gifaransa no mu Cyongereza

0 Comments:

Post a Comment

Subscribe to Post Comments [Atom]

<< Home