Monday, December 9, 2013

Intore za F.P.R ziba muri Canada zitabiriye inama y’umushyikirano 2013 i Kigali















Intore za F.P.R ziba muri Canada mu nama y’umushyikirano 2013 i Kigali

Inkuru ya Bazumvaryari M.
Tariki ya 9 Ukuboza 2013

Umunsi Rwanda Day yabayeho i Toronto, kuwa  28 Nzeli 2013, hari ibikorwa byinshi byayibanjirije muri Canada. Intumwa za Leta ya Kigali zazengurutse Canada zishaka abanyarwanda cyane cyane abigaragaje ko batavuga rumwe na Leta ya Kigali ngo babafashe kurwanya abavuga ukuri ku bikorwa bibi bya Leta ya Kigali. Ni muri urwo rwego, intumwa za Kigali, zageze Montréal, zari ziyobowe na Kayiranga Rwasa Alfred, Deputé mu nteko ishinga amategeko, Jean-Nepomuscene (wigeze kuba Préfet wa Byumba) ubu akaba ari komiseri mu itorero ry’igihugu, na Jean-D’amour  (nta munyarwanda utamuzi hano i Montréal kubera ibibi yakoraga, uyu akaba yarasubiye i Kigali ari intore ikomeye ya F.P.R, bakoresha amabi ino aha i Montréal).

Mu bahagarariye F.P.R hano i Montréal, bitwaga ko bafatanyije n’abandi kurwanya amabi ya Leta ya Kigali, bitwa impunzi hano muri Canada, harimo Francois Munyabagisha, wanditse igitabo gisobanura iby’i Rwanda cyitwa (Pourquoi nos fosseyeurs sont-ils nos héros, 2012). Ndengera Alain Patrick, uzwi ku izina rya Tito Kayijamahe, ufite inyandiko nyinshi kumbuga zitandukanye nka Veritas infos, radio itahuka, Facebook, Twitter, etc. na Nkurunziza David, wahoze mu ishyaka ritavuga rimwe n’ubutegetsi ryitwa Amahoro People's Congress (Amahoro-PC), uhatanye muri iki gihe yiruka ku banyarwanda batavuga rumwe na F.P.R kugira ngo bahindurize ikoti bagane F.P.R nk'uko yabikoze  ubwo yasezeraga ku murimo wa Komiseri mu ishyaka Amahoro-PC akiyegurira burundu F.P.R.

Hari kandi na Evode Uwizeyimana, wiyita inararibonye mu mategeko, uzwi cyane kuri radio BBC Gahuzamiryango, hakaba n’abandi banyarwanda bamaze igihe kinini cyane hano muri Québec, nka Rudakubana Gratien na Kamoso Louis-Marie.

Ubu rero noneho turabona, Ndengera Alain Patrick alias Tito Kayijamahe, Munyabagisha Francois na Nkurunziza David, bateye intambwe kuko batashye m'urwababyaye, batekanye mu nama y’umushyikirano 2013 i Kigali (Reba ifoto). Mube maso rero kuko utuzi twa Jacques Nziza bazatahukana dushobora kuzabageraho, keretse niba baratashye burundu !

Icyitonderwa:
Iyi nkuru iri no mu rurimi rw'igifaransa.

No comments:

Post a Comment