Monday, September 24, 2012

RWANDA: IBIDAYIMONI BIRINDWI BIGUMISHIJE KAGAME KU NGOMA



Na Teogene Rudasingwa


Kuwa 23 Neli 2012

Ndabararika inshuti mwese kwigomwa muri icyi cyumweru isaha n'igice mukumva ikiganiro cya T D Jakes kw'ijambo ry' ubwitange (commitment). Ntihagire uwo bitera akantu kubera ko uwo mugabo asanzwe ari umwigisha w'umukristu. Ntimukeneye kuba mwemera idini iri n'iri. Ubwitange ni urufunguzo rukomeye mu buzima ku ntego yose ushaka kug
eraho byanze bikunze. Ku Banyarwanda, ubwitange bwo guhindura imiyoborere ni intego ikomeye cyane. 

Twese Abanyarwanda tuzi akababaro dufite. Mu miterere yacu Abanyarwanda dukunze gutinya no gucisha make. Uhereye kuri buri gasozi, abantu babana ubwoba, umujinya, urwikekwe, n'impungenge z'ejo hazaza. Turi ku ngoyi mu gihugu. Turi ku ngoyi Arusha, kandi ikibabaje n'uko n'utayiriho uri hanze y'igihugu, adashobora gutaha ngo yishyire yizane. Abandi turi impunzi mu duce twose tw'isi. Dutinya kuvuga ngo tutabizira. Kandi koko turicwa hirya no hino ku isi. Turi mu bihuru byo muri Kongo, turwana izitarangira kandi zirimbura urubyiruko rw'abanywarwanda n'abanyekongo kugira ngo ubutegetsi bw'igitugu bukomeze buhabwe intebe iwacu.
Turakennye, nyamara turemera agahato ko gutanga amafaranga mu byo bise Ikigega cyo kwiha Agaciro (Agaciro Development Fund) kigamije gufasha umunyagitugu usahura kandi akica abana b'u Rwanda. Turamukomera yombi uwo munyagitugu, nyamara iyo atatureba, cyangwa mu mitima yacu tumuvumira ku gahera. Twabaye insuzugurwa z'indushyi zimeze nk'abacakara mu gihugu cyacu twese.

Igihe cyo kwibohoza cyarageze, kubera ko twapyinagajwe, tukazongwa bikabije. Imirima ireze ariko abasaruzi ni bake cyane. Nta mubyizi ugaragara mu buzima utarushya kandi uwiyemeje kumanura agati arahaguruka. Inda ivuka umubyeyi ayimaranye amezi icyenda, akabyara anyuze mu bise bibabaza cyane, kandi n'ubuzima bwe bwose agakomeza gusagasira umwana ngo azavemo umuntu wiyubashye. Kwibohoza byo ni urundi rwego rurushijeho kugora. Ikintu cy'ingenzi kwibohoza bisaba ni ubwitange. Abami bategetse u Rwanda byabasabye kwitangira ibyo bemeraga (ubwitange) kugira ngo bategeke imyaka magana. Ababiligi nabo bitangiye kudukoloniza imyaka mirongo. Byasabye ubwitange abarwanashyaka ba MDR bitangiye kandi bagakora revolutiyo yo muri 1959. Abakoze kudeta yo muri 1973 nabo barabyitangiye. Byasabye ubwitange n'ibitambo FPR kugira ngo itangize kandi itsinde imtambara muri 1994.

Abanyarwanda ni ubuhe bwitange bagomba kugeraho ubu ng'ubu kugira ngo batsinde iyi Revolusiyo yo kwunga ubumwe bw'Abanyarwanda no kugarurira bose ihumure? Iyo ubajije Abanyarwanda benshi bakubwira ako kanya ko bifuza impindura. Bakubwira badashidikanya ko bashaka umuti ubangutse kandi utaruhije.

Tumara igihe kinini cyane ku byuma bya mudasobwa na internet duhana amakuru hagati yacu dukoresheje ubwo buryo, ndetse tugahangana n'iriya ngoma ngome iri i Kigali. Tunyanyagiye mu miryango itatanye cyakora yihagazeho, kuko idakorera mu kwaha kw'iriya ngoma y'igitugu idashoboye kudutera ubwoba burundu cyangwa kutugura. Bamwe muri twe baracyari nk'amazi y'akazuyazi. Bafite ikirenge kimwe mu guharanira Revolusiyo, bakagira ikindi mu gushyigikira iyo ngoma ibahigira hasi no hejuru. Abahutu barakandamijwe cyane. Benshi batekereza ko hazaba igitangaza nka maji, kijyanye n'ubwinshi, bakibohora. Abatutsi, nabo bameze nk'ingwate zishuka ko Kagame azihagarariye, bityo bakibeshya ko kwizimba no kwikanyiza mu gisirikari, mu nzego z'ubutasi, muri Leta no mu mutungo bizatuma iyi ngoma izabaho ubuziraherezo.

Kuva muri 1994, nta gihe Kagame yigeze agira intege nke nk'ubu, aho atizewe n'abaturage ndetse n'amahanga akaba arushaho kumuha akato. Iki ni igihe cyo kwihwitura, guhaguruka tukagabanya akababaro n'amaganya by'Abanyarwanda. Tugomba guhangara kandi tukarandura aya madayimoni arindwi atuboshye, akatubuza kwitanga ngo dusezerere mu mahoro ingoma y'igitugu ya Kagame:

1.UBWOBA: Ubwoba niyo ntwaro ikomeye Kagame n'abambari be bakoresha. Bazi neza ko umunsi Abanyarwanda babushize, ingoma izahirima.

2.GUSUBIKIRIZA: Abanyarwanda bazi ikigomba gukorwa n'uko kigomba gukorwa ariko bari mu mutego wo gusubikiriza no kwiringira iby'ejo bibara ab'ejo. Buri munsi dusubikiriza, uba ari undi munsi wo gutinza amaganya ya rubanda. Kugira ubute ni ikibazo gikomeye. Ni ugutubya umusaruro mwiza ujyana n'igihe gikoreshwa hamwe n'imbaraga zishirwa mu gikorwa. 

3.IMITEKEREREZE YO KWIHENDA NO KWIBESHYA: Muri twe hari abakibeshya ko bashobora kugarura Ubwami, cyangwa se Ubutegetsi bwa MDR-PARMEHUTU, cyangwa MRND, cyangwa se kugumishaho ubuziraherezo FPR. Ibyagiye byaragiye. Icyiza twabikuramo ni amasomo yatuma twubaka ejo hazaza dusize inyuma amabi twanyuzemo yose, tukubakira ku byiza duhuriyeho.

4.KWIKUNDA NO GUSHAKA INGWIZE: Kwikunda mu Banyarwanda cyane cyane bamwe mu bize amashuri. Ugansanga umuntu ameze nk'aho we wenyine n'umuryango we aribo batuma isi izenguruka, ko aribo kamara. Twabaye ingwate z'uko kwibona kutareba kure ngo dutekereze ejo hazaza, abana bacu n'abazabakomokaho. Koko bamwe dufite imyenda yo mu ma banki tugomba kwishyura kubera imodoka, icumbi, ibiruhuko n'imibereho ijyanye n'ubuzima turimo. Dukeneye ariko no gushyira ku ruhande inkunga yo gushora muri ejo hazaza heza kuri twese. Cyangwa se tugahitamo kuba imbata z'imirimo myiza n'amafaranga. Duhora dushukishwa “ngwino urebe” u Rwanda “rushya rw'amata n'ubuki”. Mu gihugu cyacu, turasabwa kuza kureba, boshye abihitira cyangwa abavantara. Cyane cyane bamwe mu Bahutu bamaze guhinduka “ngwino urebe”. Ngwino urebe ibyawe byatwawe, nudupfukamira ugashyira amavi ku butaka tuzabigusubiza? Ni uwuhe murage turiho dusigira abana bacu? Ko bazajya bapfukama, bagahakwa kugira ngo babone akazi cyangwa ibibabeshaho? Ako ni ko gaciro, dusigaranye koko?

5.GUTEKEREZA KO HARI ABANDI BAZABIDUKORERA: Dukunze kwibeshya ko hari abandi bazabidukorera. Hari abibeshya ngo Ababiligi n'Abafaransa babikoreye Abahutu. Abandi ngo Abanyamerika n'abongeleza babikoreye Abatutsi. Nitwe ubwacu Abanyarwanda tugomba kwiyuha akuya duharanira inyungu zacu mbere y'abo banyamahanga bose. Nta wundi uzabidukorera. Kugira inshuti zigutera ingabo mu bitugu, ugomba kuzereka ko wihagazeho, ko ubifitiye ubushobozi kandi ko inkunga yazo uzayikoresha neza. Ugomba kugaragaza ko ari wowe utwaye imodoka mu nzira uzi kandi ko bagufasha batagufasha uzi aho ujya kandi uzahagera byanze bikunze.

6. GUTEKEREZA NGO NIBO CYANGWA NITWE: Iyo ni ya mitekerereze ibabaje ishaka kwikubira u Rwanda ikarugira akarima ka bamwe. Abandi bagahinduka abanzi, ikibazo cyangwa “inyangarwanda”, cyangwa ngo abagome banga igihugu cyabo. Ngo abandi baranyiciye. Ni bande batagatifu muri twe batera abandi ibuye rya mbere? Abo ku ngoma ya cyami? Ba MDR-PARMEHUTU? BA MRND? BA FPR? Abahutu? Abatutsi? Amateka y'u Rwanda ntitwayahindura. Ni ayacu twese. Amabi n'ameza. Ariko dushobora gushyira hamwe tugategura cyangwa tukandika ejo hazaza. Bisaba ubutwari bukomeye, bwo kwishyira mu mwanya w'undi, maze tukareba ibyo twahurizaho tukubakana buri tafari ku rindi umunsi ku wundi, dutegura ejo hazaza heza. Twatangirira aho tuba n'aho dukora. Tugafashanya. Buri wese akibona mu wundi, n'undi uko.

7.INKOMANGA (guilt) N'ISONI: Twarahemukiranye, turagambanirana igihe kinini ku buryo inkomanga dufite ku mutima, ikimwaro n'isoni bitubuza kwibonamo ubumuntu. Tuvugira mu matamatama ngo tutaregwa ubugenosideri , ubuterahamwe, gupfobya genoside, ibyihebe bikora iterabwoba n'ibindi. Kuri Internet turiyita amazina atabarika ngo batatumenya. Ku giti cyanjye nzi Abanyarwanda benshi b'ababanyabwenge bakomeye ariko batinya kuvuga no kugaragara ngo Kagame atazabahitana. Hari uwambwiye ati sinshobora kuvugira kuri Radio Itahuka kuko bahita bavuga ko umuryango ndimo ukorana na FDLR. Biratangaje nyine. Ku muntu wize akaminuza akabona na za diplome zo mu rwego rwo hejuru bita PHD!! Twigira ibi n'ibi, tukajya aha n'aha kugira ngo twemerwe cyangwa tubonwe nk'abatoni. Nko mu Rwanda hari benshi bavuga ngo “bakomoka mu batutsi cyangwa bafitemo ibisanira” kugira ngo bahabwe akarwi n'agatsiko kigaruriye igihugu. Abantu bambwiye ko hari Abatutsi benshi bihinduraga Abahutu ku ngoma z'ubutegesi bw'Abahutu. Turi abo turibo. Dukwiye kugira ishema ryo kuba abo turibo. Ntitwigeze twumvikana n'Imana ngo itugire abo turibo. Twese turi abana b'Imana nzima. Twese turi abanyabyaha, ariko ntidushaka kuba imbata z'ibyaha zigomba guhorana inkomanga, ikimwaro, ubwoba n'isoni. 

Niba Kagame aduterereje abicanyi be bitwaje imbunda n'ibyuma bya bayoneti, tugomba guhagarara twemye imbere ye nka wa musore w'ingimbi Dawudi wahagaze imbere y'igikenya nyamunini Goliyati akamubwira ati “uyu mu Filisitini ni muntu ki usuzugura aka kageni ingabo z'Imana nzima?”. Tuzaba ingabo zitaneshwa z'Abanyarwanda bigenga, zishyira imbere amahoro, ukuri n'ubumwe. Nyamunini azahirima mu minsi mike.

Banyarwanda mwese, mureke tuneshe burundu izo ngoyi z'ayo madayimoni yihisha inyuma y'inkomanga n'isoni; imitekerereze ya nibo cyangwa nitwe; kwikunda no kwikanyiza; kwikirigita ngo abandi bazabidukorera; ingoyi y'ubwoba no guhora twigiza ejo ibyo twari gukora uyu munsi. Dutsinde shitani yo kwihenda no kwibeshya. Dushyire imbere ubwitange. Duhaguruke twiyuhe akuya. Naho ubundi tuzapfana agashinyaguro n'agahinda, kandi dusige abacu mu bucakara n'ubuhake.

Tuzatsinda

Icyitonderwa:

Iyi nkuru twayikuye kuri Facebook ya Rudasingwa

0 Comments:

Post a Comment

Subscribe to Post Comments [Atom]

<< Home