Friday, December 30, 2011

UMWAKA MUHIRE WA 2012: UMWAKA WO GUKEMURA IMPAKA NO KUGARAGAZA UKURI

Boniface Twagirimana
Visi-prezida w'agateganyo.

Kigali, ku wa 30 Ukuboza 2011

Banyarwanda, banyarwandakazi, barwanashyaka ba FDU-INKINGI namwe nshuti z'u Rwanda,

Komite nyobozi ya FDU-INKINGI, iyobowe na madame Victoire INGABIRE  UMUHOZA inejejwe no kubifuriza umwaka mushya muhire wa 2012. Tuboneyeho gushima by'umwihariko mwese mwakomeje kudutera inkunga no guharanira ko infungwa za politiki zifungurwa, amashyaka ya politiki  n'itangazamakuru bikisanzura mu gihugu kandi n'uburenganzira bw'ikiremwamuntu bukubahirizwa.

Uyu mwaka turangije wasanze umuyobozi w'ishyaka ryacu afungiye muri gereza ya Kigali azira ibitekerezo bya politiki. Ntitwacitse intege kubera ubwitange bwa benshi  ndetse n'inkunga zanyu mwese ndetse n'inshuti twagiye twunguka hirya no hino. Amajwi y'abaturage nayo yarushijeho kutugana kandi twagiye  twifatanya nabo ndetse tunatabariza abatotezwaga n'ubutegetsi. Kuri uyu munsi wa 30 Ukuboza 2011, ubuyobozi bwa gereza bwatwemereye kuvugana n'umuyobozi mukuru w'ishyaka. Yatubwiye ati  “mwifurize bose Umwaka w'amahoro kandi muzakomeze ubutwari”.

Ku birebana n'ubuyobozi bw'ishyaka:

Nyuma y'ifungwa rya Madame Victoire INGABIRE, ab'intege nke bahise bagaragara rugikubita. Ngo ntibashaka gukorana n'abandi.  Bagerageje kuducamo ibice, kugira ngo tumutererane ndetse n'intambwe yo gukorera mu gihugu izime. N'ubwo abayoboke b'ishyaka mu gihugu no hanze berekanye ko badashyigikiye abo ba rusaruriramunduru, banze kwumva inama bahitamo kurwana iya ndanze kuko n'ubu bagisuzugura  abarwanashyaka bakiyitirira imyanya mu buyobozi bw'inzego zahozeho ishyaka ritaraza mu gihugu, ndetse bagakwirakwiza impuha  na demagoji za munyangire, zigamije guca ibice no gusenya. Twese hamwe dukwiye gukomeza kubumvisha ko FDU-INKINGI atari akarima kabo. Kuba Eugene NDAHAYO na Jean Baptiste MBERABAHIZI bakomeje ibikorwa bigamije gusenya ishyaka  mu gihugu no hanze ndetse bakikoma n'umuyobozi mukuru wa ryo Victoire Ingabire Umuhoza ufungiye muri gereza ya Kigali; bagatoteza abakurikirana imibereho ye ya buri munsi;  bakarwanya ku mugaragaro imiryango ya politiki dufitanye amasezerano yo gufatanya nka RNC;  biragaragaza ko ubwabo bishyize hanze y'ishyaka. Niko tugomba kubafata. Bazi neza ko imyanya, ikuzo, n'ibyubahiro n'ibibyiniriro bihaye, ntawe ubyemera. Kimwe n'izindi ntagondwa, umugambi wabo ni ukuzimya no gutoba ibyo tumaze kugeraho. Ntituzabemerera.

Ishyaka  rikuriwe na Madame Victoire INGABIRE UMUHOZA  yunganiwe na Komite y'agateganyo ikorera mu Rwanda. Hanze y'igihugu Komite mpuzabikorwa nayo ikomeje guhuza imirimo y'ishyaka hirya no hino.

Ku byerekeye  impuha ku mishyikirano n'ubutegetsi bw'u Rwanda, turamenyesha abanyarwanda bose, abarwanashyaka ndetse n'inshuti  zacu, ko nta mishyikirano twigeze tugirana na Leta. Nta ntumwa ya Komite y'Agateganyo cyangwa Komite Mpuzabikorwa yigeze igirana imishyikirano n'intumwa za Leta.  Turasaba Leta y'u Rwanda n'inzego z'umutekano kureka gukomeza gushinyagurira umuyobozi w'ishyaka bamubeshyera kandi bazi neza ko ibyo bamurega ari ibihimbano. Nibareke gukomeza kwivanga mu rubanza rwe no kumutoteza bamuhatira gusaba imbabazi z'ibyo atakoze.

FDU-INKINGI irashima imiryango nyarwanda dufatanije iyi nzira y'amahindura. Turashima kandi intumwa z'ibihugu by'amahanga  n'iz'imiryango mpuzamahanga zaganiriye n'abayobozi b'ishyaka  hano mu Rwanda cyangwa n'abahagarariye Komite mpuzabikorwa bari hanze y'igihugu.

Banyarwanda, banyarwandakazi, barwanashyaka ba FDU-INKINGI namwe nshuti z'u Rwanda,

Uyu mwaka dutangiye urakomeye mu mateka y'igihugu cyacu.
Ni umwaka wo gukemura impaka no kugaragaza ukuri.
Mw'izina rya Madame Victoire Ingabire, Umuyobozi Mukuru w'ishyaka, tubifurije Umwaka muhire .




No comments:

Post a Comment