Saturday, August 2, 2025

Umukecuru Veronika Cyizanye w'imyaka 93 akaba nyina wa Padiri Rudakemwa Fortunatus yasuwe ku buryo butunguranye n'abantu atazi.

Padiri Fortunatus Rudakemwa

Inkuru yageze kuri Emmanuel Neretse ivuye mu Rwanda
Buruseli, Ububiligi.

Tariki ya kabiri Kanama, 2025.

Kuwa Kane tariki ya mbere Kanama muri uyu mwaka wa 2025 abagabo babiri bari mu modoka bamanutse iya Cyangugu, bagera ahitwa i Nkungu. Aho i Nkungu bahafashe abandi bisore 2, bati: "Nimujye kutwereka iwabo wa Padiri Rudakemwa Fortunatus”.

Bakomeje umuhanda, bambuka ahantu kera hari agashyamba kitwaga Musengesi, baba bageze i Nyamubembe aho uriya mupadiri avuka, akaba ari naho umukeucuru we w’imyaka 93 atuye. Naho ise, Aniseti Hategekimana, yatabarutse kera muri 2011.

Abana bahasanze barabafunguriye, bicara mu cyumba cy’uruganiriro. Babaza niba mukecuru ahari. Bahise bajya kumukomangira, araza bararamukanya.

Bamaze kuramukanya, ntibigeze bamubwira abo ari bo, ahubwo batangiye kumuhata ibibazo byinshi kandi byose biganisha ku mwana we Padiri Rudakemwa Fortunatus.

Icyambere, bifuje kumenya niba bavugana, niba azi aho umwana we atuye, niba azi ibikorwa bye bya politiki abamo.

Umukecuru yababwiye ko ibyo byose nta na kimwe azi. Ko atazi gukoresha ibyo byuma bihamagara ko yisaziye.

Icya kabiri, bamubwiye ko bo bazi aho ari, ko bafite na telefone ye. Bati ese tumuhamagare muvugane? Mukecuru, ati: "Si ngombwa".

Ikibazo cya gatatu, bati: "Ese dufungure ibiganiro ajya atanga ku maradiyo nawe wumve?"

Ubwo mukecuru yari afite ishapule mu ntoki arababwira, ati: "Yabaye mwari mumbwiye ngo tuvuge Rozari cyangwa isengesho rya Gatena ya Lejiyo Mariya ni cyo cyari kuba cyiza kuruta ibindi".

Ubwo batangira kumubwira ibikorwa by’umuhungu we, bigera n’aho bavuga ko ngo umuhungu we avuga ko umukuru w’igihugu atakiriho.

Mukecuru yakomeje kubabwira ko mu byo bakora byose bagombye kujya bashishoza.
Ati: "Isi yarahindutse no kuvangirwa birimo".

Ni bwo basohotse, mu rugo hose barafotora. Mukecuru ntiyigeze abemerera ko bamufotora; gusa afite impungenge ko baba barabikoze mu cyayenge kuko bari bafite ibyuma bari bazanye.

Mu gutaha, bageze ku muhanda aho bari basize imodoka, batangira kubaza amakuru anyuranye kuri uwo muryango.

Bose bababwiye ko umusaza n’umukecuru bazwiho ubunyangamugayo. Ko bagiriye neza abantu benshi batavanguye, ko basannye ingo nyinshi zendaga gusenyuka, ibyo ntawe utabizi. Bongeraho ko "uwo Padiri yavutse nk’abandi bana, ariko ko yagiye mu iseminari akiri muto, ko bamubonaga gake aje mu biruhuko. Kandi ko yahawe ubupadiri mbere genocide, mu gihe kitari kinini akajya kwiga mu mahanga".

Ba bagabo babajije ba basore, bati: "Ese ibya politiki abamo ntabyo muzi? Bose basubije ko aho mu giturage bibereye ibya politike atari ibyabo”.

Mu gusoza, ngo babwiye abari aho ko "Icyakora, uriya mukecuru azi ubwenge". Bahise burira imodoka barataha.

Nta wamenye abo ari bo kugeza ubu. Ni ibyo mu cyaro rero, nta n'uwafashe nimero z'icyapa cy'imodoka barimo, kandi na yo ngo ayifotore.

Gusa umukecuru na we yasigaye yibaza ibibazo byinshi kugeza ubu atarabonera igisubizo. Byaramuhungabanije; yasigaranye inkeke nyinshi cyane.

Indi nkuru bijyanye:

Scandale politico-religieux en Norvège: l’ambassadrice du Rwanda, Diane Gashumba, s’en prend à un prêtre catholique.

0 Comments:

Post a Comment

Subscribe to Post Comments [Atom]

<< Home