Igitekerezo Emmanuel Mwiseneza wa FDU-Inkingi yabajije abanyarwanda ku byerekeye Amnistie mu Rwanda!
Amnesty Trademark |
Ndabaha
n'ibisubizo bibiri mu byatanzwe, harimo icya Simon Pierre Gahamanyi
n'icya Célestin Nsengiyumva, umwe muri 15 bashinze Ineza i Washington DC.
👇🏽👇🏽
:::
“Kubera ko
mbona muri iyi minsi icyitwa amnistie cyazamuye amarangamutima menshi, ndetse
rimwe na rimwe amarangamutima ntatume abantu baganira neza ngo buri wese
asobanure igitekerezo cye, reka jye nyihe indi ntera ubundi nibarize.
Ubu uyu
munsi Bwana Paul Kagame avuze ati: « Banyarwanda nabakoreye ibibi byinshi
birimo n’ubwicanyi ndengakamere, ariko uyu munsi niyemeje kurekera aho kandi
ngaha ubutegetsi rubanda, gusa mubanze (rubanda) mwemere kutazankurikirana mu nkiko ngo mundyoze ibyo
nakoze, jye n’umuryango wanjye, ndetse ibyo nimubyemera nzahita njya no
kwiturira mu mahanga », haboneka ibihe bisubizo?
Uko
mbikeka:
1. Hari
abahita bambara amakoti, bati:
"nimumureke agende ariko tujye kwitegekera."
2. Hari
abahita babirwanya, bati: "ntibishoboka tutakubonye mu nkiko cg wapfuye;
ibyo byihorere tuzaguma tukurwanye n'iyo nta cyizere cyo kugutsinda twaba
dufite."
3. Hari
abavuga, bati: "c’est un bon début; nibiganirweho mu nama Ngobokagihugu,
byigwe neza, ndetse habe na les garants mu bikomerezwa byagushyize ku
butegetsi, ubundi nihaboneka garanties ko utazongera kubeshya ugaca
ruhinganyuma ukabidobya, bakureka."
Wowe
ubibona ute?
:::
1-
Igisubizo cya Célestin Nsengiyumva asubiza uwavugaga ko hari ikibazo cya
rapport de force hagati ya opposition na FPR:
👇🏽👇🏽
Thomas:
"uti rapport de forces equilibre"?
Iyo equilibre simbona ukuntu yaboneka. Ikiriho ariko, ukwiye kubona, ni uko hari desequilibre au sommet de l'Etat. Itera guhuzagurika. Gukora ibintu bigoye kwumvikana. Kurakazwa n'ukuri no kwenderanya!
Umuyobozi uhari yayoboye nabi, uko bishoboka, none asigaye ari muri "ejo nzamera nte"!
Yarishe
arakiza, avungavunga amategeko nk'uvunga amamera, none ageze aho yifuza ko
haboneka itegeko ryamurengera.
Iki cyuka cya amnistie ubanza ari we wacyoherereje agirango yumve ko haba hari abanyarwanda baamucira akari urutega.
Ni bacye
cyane. Abo yagabiye yagera aho akabanyaga ubu barifuza kubona ubundi buhake.
Abo yiciye, mu gihugu cyose, nta n'umwe wamuha n'aya mugezi, cyane cyane ko
yageretse ikinyoma ku bwicanyi, bamwe ndetse akaba aribo ahindura abicanyi.
Abatutsi baari mu Rwanda mu gihe cy'intambara yashoje, ntibashobora
kumubabarira, cyane cyane ko bajyaga bamusanga ku Mulindi wo mu Ndorwa,
bajyanywe no kumuhendahenda ngo arorere gukora amarorerwa bari barumvise ko
yateguuye. Baramubwiraga, bati: "nubikora tuzashira". Ni ko byagenze.
Uriya mugabo rero, ageze igihe cyo gusezera. Ntiyakwemera gutanga nk'imfura za
kera. Sinzi niba hari abashobora kumunywesha ya mata anyobwa rimwe gusa. Niyo
amnistie ashobora kubona, ukuyemo iyo gufata rutemikirere akigendera. Ubu mu
Rwanda nta muntu ukeneye amnistie nka we!
2.-
Igisubizo “fouillée" de Simon Pierre Gahamanyi:
👇🏽👇🏽
🔺️Hari igitekerezo Emmanuel Nzabakirana Jr Mwiseneza
yatanze, ngo "mbese FPR yemeye kuva ku butegetsi nta amnesty
twatanga?"
Iki
gitekerezo niriwe ngitekerezaho ariko nsanga ari cya gitekerezo gisa nk'ukuri
kandi nta kuri kukirimo.🔺️
Ibi byose
biterwa n'uko ikibazo abanyarwanda dufite tudashaka kukivuga uko kiri, bigatuma
abantu benshi bakomeza kwibeshya kuri icyo kibazo. Abasaza n'abakecuru babibamo
bakicecekera, bwacya abana babo nabo bakabigwamo bakabakata amajosi.
Rero mbere
nanjye numvaga koko FPR ibyemeye ikava ku butegetsi yahabwa amnesty ariko siko
nkibibona. Ubu nta kintu na kimwe kirimo FPR ngishaka kumva. N'iyo mwagarura
amahoro, FPR ikidegembya, ntabwo icyo gihugu nagituramo kuko naba nzi neza ko
umunsi ari umwe bakakibanigiramo.
FPR ni
umuryango ubarizwamo agatsiko k'abanyarwanda bamaze imyaka irenga 400 bayogoza
akarere. Imyitwarire yabo ntihinduka, ibyaha bakora si ibya none, ni ibyaha
bimaze ibisekuru, ababyeyi bapfa bakabiraga abana babo. Icyo tugira mu Rwanda
no mu karere ni agahenge gusa. Buriya iyo inkotanyi zifata Congo, ibi Tanzania
na Kenya bivugisha ubu bose baba bari mu marira.
FPR ni abagome butwi, nta rukundo namba bagira ndetse no kubana bibyariye ntibabura kubatikura icumu, nta mpuhwe, nta nkomanga ku mutima, nta kiza batekereza, ni ingambanyi, ni indashima, ni abahemu, ni indyarya, ni abakobanyi, bagira inda mbi, ni inkunguzi, ni abashinyaguzi, ni abanyamururumba, nta nyiturano, ntacyo mwasezerana ngo bacyubahe, ntaho wahera ubiizeera, nta gihugu bakunda, nta Mana batinya, nta muco, nta musaza cg umukecuru bubaha, nta soni bagira, nta kimwaro, nta ndangagaciro.....
FPR ni
abantu batarangwa n'ubumuntu habe namba. Ni ibikoko. None ubu harya abantu
nkaba wabaha amnesty ntube ubahaye igihe kiza cyo kukwitegura ngo barimbure
imbaga? Wowe uko ubizi abantu nk'aba bajya bahinduka? Keretse ari igitangaza
kimanutse mu ijuru, kuko ikibazo gihari si urwango, ahubwo ni ukwibaza niba
bagikwiriye kurekerwa mu bantu.
Dore ibi
nibyo tujya twumva mu nkuru ngo Sodoma na Gomorrah byaratwitswe. Ukumva ngo
umwuzure wo kubwa Nowa. Wowe ubu Africa yose ihindutse nk'u Rwanda uziko Africa
yaba irimbutse? Tugomba gutangirira hafi. None mwabaho gute ko ahubwo mwajya
muhora muvuma Imana nk'aho ariyo yabibateye?
Niyo
mpamvu FPR igomba guseswa burundu ni uko ndetse n'abanyamuryango bayo
b'ikubitiro n'ibikomerezwa muribo bagafatwa. Imitungo yabo yose igomba
gufatirwa. Abana babo bagomba kuzahozwaho ijisho kugeza bashaje kugirango
hatagira ikintu kirimbuzi bongera gushinga bitewe n'ingengabitekerezo kirimbuzi
bigishijwe, dore ko iriya ari imiryango iziranye. Nta gisirikare bagomba
kongera kwemererwa gushinga.
Naho ibyo
kuvuga ngo Kagame ahawe amnesty akabaha ubutegetsi, bisa nk'aho mutumva ikibazo
uko giteye. Mu Rwanda abantu bariyo benshi bahindutse nka Tito Rutaremara. Ibyo
muvuga ngo mwabana ni IBISETSO. Ese ntawe uri hano wari wagira experience yo
guhura n'abana bakuriye muri FPR ngo arebe ukuntu FPR yabangije mu mutwe?
Ibi nibyo
byatumye 1994 abanyarwanda baroha igihugu ngo barimo gutanguranwa umushi, ni
uko inzogera zirirenga. Mwabanje mukamenya ibibazo bihari aho kwirukankira
kuyobora u Rwanda? Bamwe muzatanguranwa no kwicara mu muriro ndabarahiye,
kubera inyota y'ubutegetsi!
Kiriya
gihugu cyarapfapfanye, keretse igitangaza cy'Imana gusa. Abagitekereza
nk'igihugu sinavuga ko muzi gushishoza!
Munyumve
neza ibi si urwango ahubwo n'iyo wagira urukundo waruha nde? Waruha
uwahindukiza inkota akayikugorobya?
:::
0 Comments:
Post a Comment
Subscribe to Post Comments [Atom]
<< Home