Wednesday, November 30, 2022

Gusubiza Rushyashya: "Ntabwo propagande politike itangazwa mu binyamakuru nk'inkuru ivuga ibyabaye, umunyamakuru yahagaze ho".

Inkuru ya Emmanuel Neretse
Bruxelles, Belgique
Kuwa 30 Ugushyingo, 2022

Border Area of DRC-Rwanda-Uganda
Ikinyamakuru “Rushyashya” cyahoze kiyoborwa na Jean Gualbert Burasa witabye Imana muri 2020. Yari mwishywa wa André Kameya, umwe mu nkotanyi za mbere zakoze ku mugaragaro i Kigali kuva muri 1991, igihe yavaga muri Kinyamateka agashinga ikinyamakuru cyitwa “U Rwanda Rushya” (le Rwanda qui brûle). Iyo Rushyashya nshya rero yambuwe umuryango wa Kameya ubu ikaba ari iya DMI (Directorate of Military Intelligence) yihaye gusubiza inyandiko za Emmanuel Neretse zo kuya 11/11/2022 na 20/11/2022 yatangaje mu rurimi rw'igifaransa kuri Echos d'Afrique. Soma izo nyandiko hano na hano.

Mu byo Rushyashya yatangaje yibwira ko inyomoza Emmanuel Neretse nta ngingo n'imwe ivuga ho ngo igaragaze ko ibyo E. Neretse avuga atari byo. Soma iyo inkuru ya Rushyashya hano.

Ahubwo ifata iy'ibusamo ngo yibasire E. Neretse mu buzima bwe n'amateka ye bidafite aho bihuriye n'inyandiko yatangaje. Muri uko gutana no gutandukira kwa Rushyashya, ica umuhigo wo kwibeshya no kubeshya kuri E. Neretse.

Ingero ni nyinshi:

-Ubumenyi

Rushyashya ivuga ko nta bumenyi E. Neretse afite bwo kuba yakwandika ku ngingo yanditse ho. Ngo si impuguke mu bya politike cyangwa mu mateka y'u Rwanda, bityo ngo ntiyagomye gufata ijambo. Nyamara Rushyashya yagombye kumenya ko E. Neretse afite impamyabushobozi ya ESM (Ecole Supérieure Militaire) yabonye muri 1978 kandi ikaba ingana (équivalence) n'iyo muri za Kaminuza (2e cycle) yitwa “Licence en Sciences Sociales et Militaires”.

Na none Rushyashya yagombye kuba izi ko E. Neretse afite impamyabushobozi yitwa Brevêt d'Etat-Major yabonye muri 1988 i Bruxelles mu Bubiligi kandi ikaba ingana (équivalence) n'izo muri Kaminuza z'aho (3e cycle) zitwa “Masters en Sciences Politiques option Defense et Sécurité”.

-Ubunararibonye

Rushyashya irakomeza kubeshya kandi na yo yibeshya ko E. Neretse nta bunararibonye afite ku buryo yavuga ibyabaye mu Rwanda. Aha ikiyibagiza ko E. Neretse yakoze nk'umusirikare mukuru (officier) imyaka 19 mu Rwanda kandi agategeka ibigo n'imitwe y'ingabo itandukanye haba mu gihe cy'amahoro cyangwa cy'intambara Inyenzi-Inkotanyi zashoye ku Rwanda. Uretse n’ibyo kandi, n’umuturaage utarize ugejeje ku myaka ye aracyibuka ibyabaye yiboneye muri icyo gihe nkaswe uwari ufite inshingano zo kurengera ugihugu n’abaturage.

Rushyashya igera aho ivuga ko no mukazi ke. E. Neretse yaba ataritwaraga neza. Ibi biratangaje mu gihe ubivuga adasobanura ko E. Neretse muri carriere ye atigeze agira gukererwa (retard) mu kuzamuka mu mapeti kandi harakurikizwaga uko officier akora. Ku buryo kuva ku rya Sous-Lieutenant yahawe le 01 avril 1978 kugeza kurya Lt-Colonel yagombaga kubona le 01 avril 1994, atigeze anengwa ku buryo yarenza n'amezi atatu atabonye ipete igihe kigeze.

-Umwanditsi w'ibitabo

Aha ni ho wibaza niba Rushyashya benshi bemeza ko ari umuzindaro wa DMI yaba izi ko isi itagarukira aho Inkotanyi zigaruriye. Atari ibyo wakumva ute ko ikinyamakuru gikomeye cya Leta nka Rushyashya kitazi ibitabo uwo gishaka kwandagaza yanditse kandi bigatangazwa kw'isi yose?

Rushyashya se yaba itazi ko Emmanuel Neretse amaze gusohora ibitabo bitanu byatangajwe kandi bikaba bikiboneka muri za Librairies z'isi yose? Ibyo bitabo ni ibi:

1. Emmanuel Neretse. La politique de défense: un défi pour les Etats africains. Kigali, IMPRISCO, 1994.

2. Emmanuel Neretse. Grandeur et décadence des Forces Armées Rwandaises (FAR). Ed. Sources du Nil. Lille, 2010.

3. Emmanuel Neretse et Gaspard Musabyimana. Rwanda. Vingt ans de pouvoir du FPR. Quel bilan? Editions Scribe, Bruxelles 2014.

4. Emmanuel Neretse. Rwanda. Des FAR aux FDLR... Editions Scribe, Bruxelles 2019.

5. Emmanuel Neretse. Ils ont tué la République. Paris, Editions Duboiris, 2021.

Kwirengagiza ibi byose maze ukihanukira nka Rushyashya ngo E. Neretse nta bumenyi, ubuhanga, n'ubunararibonye afite bwo kuvuga ku Rwanda rwamubyaye ngo kuko atari Inyenzi-Inkotanyi zarushimutiwe na Mpatsibihugu muri 1994, si ubuswa gusa ahubwo hari mo n'ubushizi bw'isoni bwo gutuka Rubanda rw'isi yose urwita impumyi z'injiji Rushyashya iyobora aho yishakiye. Ntawe rero byatangaza kubona Rushyashya yandika kuri E. Neretse kuriya, ikagera n’aho imushinja gushinga FDU (Forces Démocratiques Unifiées) nk’aho gushinga ishyaka ari icyaha!

Nk'uko bisanzwe, ni ya mvugo ya FPR inkotanyi: Kwita umuntu wese uwamagana igitugu n'ingoyi byayo “umujenocidaire, ikigarasha...”, cyangwa kumwitirira gukorana n'imitwe yitwaje intwaro nka FDLR (Forces Démocratiques pour la Libération du Rwanda), kugira politike ya Parmehutu, n'ibindi n'ibindi...

Kuvuga ko M23 (Mouvement du 23 Mars) ari umutwe w'abavuga ikinyarwanda bo muri Congo, kuvuga ko uwo mutwe urengera abavuga ikinyarwanda, mu gihe FPR yica kandi igakura mu byabo abakongomani bavuga Ikinyarwanda dore ko ari bo batuye territoire ya Rutshuru, bivuga ko abo bavuga Ikinyarwanda FPR iba ivuga ari Abatutsi.

Ntaho rero u Rwanda rwahera ruhakana ko rufasha M23 kandi buri munsi rwemeza ko iyo M23 ari iy'Abatutsi baba muri RDC (République Démocratique du Congo).  Rushyashya rero nk'umuzindaro wa DMI/ FPR, iravanga amasaka n'amasakramentu. Ntabwo propagande politike yigera iba inkuru yo gutangazwa mu binyamakuru nk'inkuru ivuga ibyabaye, umunyamakuru yahagaze ho.

Ngako akaga kagwiriye u Rwanda kuva muri 1994.

Indi nkuru bijyanye:

Agression de la RDC par le Rwanda, M23 interposé. Est-ce le début de la fin?

0 Comments:

Post a Comment

Subscribe to Post Comments [Atom]

<< Home