Saturday, December 17, 2011

Rwanda: Impamvu nyayo Abanyarwanda batabajije ibibazo bikomeye mu nama y'umushyikirano

Inkuru ya: Yohani Batista Nkuliyingoma
Democracy Human Rights

Buruseli, tariki ya 17 ukuboza 2011 


Mu ijambo Pawulo Kagame yaraye avuze mu muhango wo gusoza ya nama y’umushyikirano, yabaye nk’utangara, ati : ariko ko mu bibazo byose numvise nta na kimwe kiremereye, aho ntihaba hari  abantu baniganwe ijambo ? Arongera ati : nagerageje kumenya niba hatari bamwe mu bo dufatanije bagiye bashungura ibibazo bagahitamo ibyoroshye gusa. Icyo kibazo ngo yakibajije Ministiri w’intebe, Petero Damiyani Habumuremyi, uyu aramusubiza ati : nta kibazo gikomeye cyasubijwe inyuma, abantu bose biniguye karahava !
Iri jambo rya Kagame ryanyibukije umwe mu migani yaciwe n’umufaransa witwaga Jean de la Fontaine wabayeho mu kinyejana cya 17, ndamwita Yohani Kanyamigezi mu rurimi rwa Rujindili. Inyamaswa ngo zagiye guhiga kugira ngo zibone ibyo zirya, zirangije zishaka uburyo zigabana umuhigo wazo. Intare ibwira impyisi Bihehe ngo nikate imirwi ihe buri wese icyo akwiye. Impyisi irabikora. Igihe igiye guha buri wese icyo yagenewe intare iyikubita ijanja Bihehe ihita isamba. Noneho ibwira ikirura iti : wa kirura we mbona upfa kugerageza gushishoza ngaho tugabanye uyu muhigo. Ikirura gikoresha ubwenge bwose cyari gifite umuhigo kiwucamo imirwi ahasigaye kiti : ngaho buri wese nafate ibyo yagenewe. Ako kamwanya intare iba yatikuye urwara mu jisho rya cya kirura rinobokamo. Inyamaswa zose zari zisigaye zirarebana zakangaranye, intare ihamagara noneho Bakame, iti : numva ko uri umuhanga ngaho turwaneho ugabanye uyu muhigo mu buryo bukwiye. Bakame irabanza irashishoza igeze aho ifata wa muhigo wose igabanyamo ibice bitatu. Iti : iki gice cya mbere ni icyawe nyagasani kuko uri umwami w’ishyamba. Irakomeza iti : iki gice cya kabiri ni icyawe nacyo kuko ni wowe dukesha uyu muhigo. Naho rero iki gice cya gatatu nacyo gitware Nyagasani kandi umwanzi ukwanga ntakabeho. Intare noneho iranyurwa amahoro arataha mu ishyamba. Cyokora ngo mbere yo gucyura uwo muhigo intare yabajije Bakame iti : buriya bwenge bwose wabwigiyehe ? Bakame iti : wa mubyeyi we nta handi nigiye ubwenge, ni iriya ntumbi  ya Bihehe nabonye igaramye ndetse n’ijisho ry’ikirura ryanobotse mu gihanga nibyo byanyigishije ubwenge.
Perezida Kagame nawe aribaza impamvu abanyarwanda mu nama z’umushyikirano baza bakwikiye za karuvati, abagore basokoje neza, ariko yategereza ikibazo kiremereye kibavuyemo akakibura.  Ntarondogoye cyane nagirango nsabe Kagame afate igitabo cyitwa « Inkundura » maze arambure ku ipaji ya 273. Azasanga hari umugabo witwa Andereya Nkeramugabowatumiwe mu Rugwiro habereye inama isa n’iriya y’umushyikirano akahavugira ijambo ryamuviriyemo gufungwa agapfira muri gereza. Birumvikana ko ubwo yishwe urubozo. Abajya mu nama y’umushyikirano ntibaba bavuye mu kirere, bazi uko byagendekeye abandi bagerageje kuvuga ibibazo biremereye. Bazi ibyabaye kuri Koloneli Agusitini Cyiza, bazi ibyakorewe Seti Sendashonga, bazi aho Vigitoriya Ingabire abarizwa, bazi aho abanyamakuru  Anyesi Uwimana Nkusi na Sayidati Mukakibibi bari. Si ngombwa gutanga ingero nyinshi z’ibyo abantu bazi bituma nta we ugitinyuka kubaza ikibazo gikomeye mu ruhame.
Ubwo yari mu Bufaransa hari umugabo wamubwiye ati : « njyewe ibibazo byanjye nabyanditse kandi nabihaye abashinzwe kubikugezaho, naho ubundi turagushima rwose uri igitangaza… » Kagame yari yatangije uwo mushyikirano wo mu Bufaransa avuga ko adashaka ibibazo ahubwo ashaka ibisubizo kuko ngo nta ntore iganya. Abanyarwanda rero bazi kumva vuba, ahubwo ubica sinzi icyo abahora. Nagirango mbonereho mbwire Perezida Kagame ko buriya ibibazo bikomeye bitavugiwe mu nama bivugwa nyuma y’inama. Ibyinshi ni uko nguko bitugeraho. Abashaka kuvuga ibibazo nyabyo babanza kureba hirya no hino ko nta ntore zibumva cyangwa bakabyandika kuri murandasi bitwikiriye amazina atari ayabo. Icyo ni igipimo gikomeye cyerekana ko ubutegetsi bw’u Rwanda ari igitugu gikomeye, igitugu cy’umutamenwa. Ararekwa ntashira.


Inkuru bijyanye:
Ijambo rya perezidaKagame ryibanze ku gusubiza abavuga ko mu Rwanda nta bwisanzure buhari


Inama ya cyenda y'igihugu y'umushyikirano-Video

0 Comments:

Post a Comment

Subscribe to Post Comments [Atom]

<< Home