RWANDA: PAUL KAGAME NIWE WISHE PEREZIDA JUVENAL HABYARIMANA
Ubuhamya bwa Dr. Theogene Rudasingwa
Washington, DC, USA.
PAUL KAGAME NIWE WISHE PEREZIDA JUVENAL HABYARIMANA, PEREZIDA CYPRIEN NTARYAMIRA W’U
BURUNDI, DEOGRATIAS NSABIMANA, ELIE SAGATWA, THADDEE BAGARAGAZA, JUVENAL RENZAHO, EMMANUEL AKINGENEYE, BERNARD CIZA, CYRIAQUE SIMBIZI, JACKY HERAUD, JEAN PIERRE MINABERRY NA JEAN-MICHEL
PERRINE (*)
Itariki 4 z’Ukwamunani, 1993, Arusha, Tanzania, Goverinoma y’u Rwanda n’Umulyango wa FPR-inkotanyi basinyanye Amasezerano y’ Amahoro y’ Arusha. Bimwe mu byo ayo masezerano yagombaga gushingiraho n’ubutegetsi bugendera ku mategeko, demokarasi, ubumwe bw’abanyarwanda, hamwe no kubahiriza uburenganzira bw’ikiremwa muntu. Muri ayo masezerano hari hakubiyemo nibijyanye no gusaranganya ubutegetsi, gushyiraho umutwe umwe w’Ingabo z’igihugu na Gendarmerie, hamwe no kurangiza burundu ikibazo cy’impunzi.
Itariki 6 z’Ukwakane, 1994, saa
8:25 za nimugoroba, indege yo mu bwoko bwa Falcon 50 jet yaritwaye Perezida wa Repubulika w’u
Rwanda, nomero “9XR-NN”, ivuye i
DAR-ESSALAAM, Tanzania, aho abakuru bibihugu bo mu karere
bari bateranye, igana i Kanombe ku kibuga cy’indege i
KIGALI, Rwanda, yarashwe irahanuka. Abari mu ndege bose, harimo na Perezida Juvenal Habyarimana, Perezida Cyprien Ntaryamira w’ u
Burundi, abari babaherekeje, na
bari batwaye indege bose bayiguyemo.
Gupfa kwa Perezida Juvenal Habyarimana kwabaye imbarutso yo gutangira jenoside yibasiye abatutsi ndetse na abahutu batavugaga rumwe na leta yaririho icyo gihe. Imirwano yahise itangira hagati y’ingabo zigihugu niza FPR_Inkotanyi. Kuva icyo gihe, kugeza aya magingo, Kagame na FPR bakomeje gukwirakwiza ikinyoma bavuga ko igikorwa cyo guhanura indege cyakozwe na ba extremist babahutu ngo batashakaga gushyira mu bikorwa amasezerano y’Arusha, kandi ngo bashakaga gutangiza jenoside yaje guhitana abantu barenze 800,000 mu minsi ijana gusa.
Hari benshi mu rubuga mpuzamahanga, inararibonye, n’imilyango iharanira uburenganzira bw’ikiremwa muntu bemeye kandi bacyemera icyo kinyoma. Ndi umwe mu bagize uruhare rwo gukwirakwiza icyo kinyoma, cyane cyane mu banyamahanga.
Igihe kirageze kuvugisha ukuri. Paul Kagame, ariwe wari umugaba w’ingabo za FPR-Inkotanyi niwe watanze amabwiriza yo kurasa indege yaguyemo Perezida Habyarimana nabo barikumwe bose. Mu kwa karindwi, 1994, Paul Kagame ubwe yarabinyibwiriye ko “aritwe” twarashe iyo indege. Mu byukuri ibyo birazwi muri FPR no muri RPA ( Ingabo z’Igihugu) ko Kagame ari we wishe Habyarimana. Hari amwe mu mahanga azi ukwo kuri, nubwo aruma gihwa, akicecekera.
Ibihe byakurikiye isinywa ry’amasezerano y’ Arusha byari bitoroshye na gato, byasaga nibihatse akabi. Kwicwa kwa Perezida Habyarimana kwagize ingaruka zikomeye ku Rwanda nakarere k’Ibiyaga Bigari, kuko kwabaye imbarusto yo gutangira imirwano, genocide, nibindi bikorwa by’ubwicanyi. Na nubu turacyahanganye n’ingaruka zicyo gikorwa.
Paul Kagame agomba gushyikirizwa ubucamanza mpuzamahanga bidatinze. Icyambere, nta bugabo cyangwa ubutwari gusezerana nu ndi mugabo , uti dushyire intwaro hasi dushakishe amahoro, warangiza ukamuca inyuma ukamwica. Kagame na Habyarimana itariki 6 zukwa kane, 1994, ntibari ku rugamba rwamasasu. Iyo baza kuhahurira, umwe cyangwa bombi bakagwa ku rugamba byari kuba amakuba ariko byari kuba byunvikana kuko niko intambara imera. Perezida Habyarimana yaravuye Tanzania, aho we nabandi bakuru bibihugu bashakishakaga uburyo bwo gushyira mu bikorwa amasezerano. Icya kabiri, Kagame ni umututsi kandi yarazi neza ingaruka zo kwica Perezida Habyarimana, umuhutu, ku bandi batutsi ndetse no mu bahutu batavugaga rumwe n’ubutegetsi bwariho. Nubwo ntavuga ko urupfu rwa Habyarimana arirwo rwateye jenoside, ariko ntawushidikanya ko rwatanze urwitwazo ku nkozi zibibi mu gukora ayo marorerwa. Icya gatatu, mu kwica Perezida Habyarimana, Kagame yaragamije gusesa burundu amasezerano y’amahoro y’ Arusha, no kwubaka ingoma y’igitugu ishingiye kubwicanyi n’ibinyoma , kandi biragaragara mu Rwanda ko yabigezeho. Icya kane, ubutabera mu Rwanda no mu rukiko mpuzamahanga bwarabogamye kuko bushingiye ku kinyoma, bityo bituma ubumwe nubwiyunge bigorana kugeraho.
Nta ruhare na ruto nigeze ngira mu gucura no gushyira mu bikorwa umugambi mubisha wo kwica Perezida Habyarimana nabo bari kumwe. Iyo nkuru nangye nayunvise mwijoro kuri BBC nka saa saba, itariki 7 z’ukwa kane, 1994, aho nari ndi Kampala, Uganda, mu nama ya Pan African Movement. Ndahamya ko abenshi muri FPR , baba abasirikare cyangwa abasiviri, ari nkangye nta ruhare bagize muruwo mugambi w’ ubwicanyi. Kagame niwe ubwe nyirabayazana, niwe ugomba kubazwa ibijyanye nicyo cyaha byose. Icyakora, nari umwe mu bayobozi bakuru mu mulyango wa FPR-Inkotanyi, kandi ndi umusirikare ufite ipeti rya Majoro mu gisirikare cya FPR. Niyo mpanvu ibyakozwe bibi kandi byitirirwa FPR nkiyirimo kandi nari mbereye umwe mu bayobozi nangye bindeba. Mpisemo kuvugisha ukuri mu gushakisha kubabarirana no gukira.
Niyo mpanvu, mbikuye ku mutima, nsaba imbabazi imilyango ya Juvenal Habyarimana, Cyprien Ntaryamira, Deogratias Nsabimana, Elie Sagatwa, Thaddee Bagaragaza, Emmanuel Akingeneye, Bernard Ciza, Cyriaque Simbizi, Jacky Heraud, Jean-Pierre Minaberry, na Jean-Michel Perrine.
Mboneyeho no gusaba imbababazi abanyarwanda bose, kandi mbasaba ko twese twiyemeza kwanga ubwicanyi, ubugambanyi, nibinyoma nkintwaro muli politike, kurandura burundu umuco wo kudahana, no gukorera hamwe kwubaka umuco wo kworoherana, kubabarirana, ubumwe, ubwiyunge, gukira no kugendera ku mategeko.. Ndasaba imbabazi u Burundi bwiciwe abayobozi, nu Bufaransa bwiciwe abaturage bakoreraga u Rwanda. Byumwihariko ndasaba Imana ngo imbabalire ko navuze ibinyoma igihe kirekire cyane, ngahishira umwicanyi wateje imiborogo n’amarira mubo yiciye.
Nta gahato, nvuze ukuri imbere y’Imana na banyarwanda. Nka bandi banyarwanda mu Rwanda cyangwa hanze yarwo, kuvugisha ukuri bifite ingaruka. Paul Kagame afite ukuboko kudahaga kumena amaraso y’abanyarwanda. Izo ngaruka tuzazirengera mu nzira twahisemo yo guharanira inyungu zabanyarwanda bose. Kuvugisha ukuri ntabwo twakomeza kubisubika. Bikenewe uyu munsi. Ntabwo ibi mbikoze gushakisha ubutegetsi cyangwa ubundi bukungu. Mbikoze mu gukomeza gushakisha ikya kiza urupfu nakarengane bimaze kuba akarande mu Rwanda rwacu.
Ukuri nikwo kuzatuvana ku ngoyi. Umunsi twavuye ku ngoyi , tukagira ubwigengye busesuye, nibwo tuzababarirana nta gahato, hanyuma ubwo ibihe byo gukira bizaba bigeze.
Dr. Theogene Rudasingwa
Washington, DC, USA.
Tariki ya 1 Ukwakira, 2011
==
Rudasingwa yahoze ari Umunyamabanga Mukuru wa FPR (1993-1996), Ambasaderi w’u
Rwanda muri
USA (1996-1999); n’Umunyamabanga Mukuru wi Biro bya Perezida Paul Kagame (2000-2004). E-mail:
ngombwa@gmail.com.
==
(*)Juvénal HABYARIMANA, Head of State of Rwanda; Cyprien NTARYAMIRA, Head of State of Burundi; Déogratias NSABIMANA, Chief of Staff of Rwandan Armed Forces (R.A.F.); Elie SAGATWA, Colonel and Chief of the Military Cabinet of the Rwandan president; Thaddée BAGARAGAZA, Major and executive officer in the ‘maison militaire’ of the Rwandan president; Juvénal RENZAHO, foreign affairs adviser to the Rwandan president; Emmanuel AKINGENEYE, personal physician to the Rwandan president; Bernard CIZA, Minister of Planning in the government of Burundi; Cyriaque SIMBIZI, Communications Minister of Burundi; and members of the French flight crew, Jacky HERAUD, pilot;. Jean-Pierre MINABERRY, co-pilot; and, Jean-Michel PERRINE, flight engineer.
0 Comments:
Post a Comment
Subscribe to Post Comments [Atom]
<< Home