Tuesday, November 17, 2015

Rwanda: Ibimenyetso Simusiga bya CNLG kuri Leopold Munyakazi ni Ibinyoma Gusa.















Inkuru ya Anatole SHYAKA
Umujyi wa Kigali,
Rwanda

Tariki ya 17 Ugushyigira 2015.

Ku itariki ya 12 Nzeri 2015 mugenzi wanjye duhuje ibibazo uri i Kigali mu Rwanda yanditse ku igarurwa mu Rwanda rya Mwarimu Leopold Munyakazi, ari nako asabira ubutabera nyabwo Abanyarwandabose. Kuba nanjye ndi mu bo Mwarimu Leopold Munyakazi yigishije mu mashuri yisumbuye no muri Kaminuza byatumye nkurikiranira hafi ibyamuvuzwe ho, none ndagirango nanjye ngire icyo mvuga ku iperereza Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG) yamukoreye.

Ku itariki ya 23 Nzeri 2015, ibinyamakuru IGIHE na Rushyashya bibogamira kuri Leta byatangaje umwandiko ukubiye mo “ibimenyetso simusiga” by’uruhare Dr. Leopold Munyakazi yaba yaragize mu bwicanyi ndengakamere bwa “Jenoside yakorewe Abatutsi” mu wa 1994. Nk’umuntu usanzwe azi Mwarimu Munyakazi, mbere na mbere nabonye yuko mu bene umwandiko bajijinganyije mu mwirondoro wa Mwarimu Munyakazi ku ngingo nibura eshatu zikurikira:

·         Umubare w’abana ba Mwarimu Munyakazi
·         Izina nyakuri ry’Ihuriro ry’Amasendika y’Abakozi mu Rwanda Mwarimu Munyakazi yabereye Umunyamabanga Mukuru
·         Igihe Mwarimu Munyakazi yamaze kuri uwo murimo

Izi ngero ntoya ziragaragaza ubunebwe, ubuhubutsi cyangwa ukwibeshya bya bene umwandiko. Nyamara ariko hari mo n’ingero zikomeye z’umugambi mubisha wo kubeshya rubanda no kubeshyera inzirakarengane. Reka tubirebere hamwe.

1-Ngo Ubushinjacyaha bukuru “bwamuhamije icyaha cya jenoside”.
Abafunganywe na Mwarimu Munyakazi muri gereza ya Rilima n’iyi Gitarama bahamya yuko yarekuwe nta musshinjacyaha n’ummwe wigeze amumenyesha icyo yari afungiwe, ndetse yuko nta n’urupapuro rwanditse ho ibirego yigeze ahabwa n’Ubushinjacyaha.
Ahubwo bavuga yuko Munyakazi yababwiye ko Umushinjacyaha yagombye kubaza Munyakazi icyo akwiriye kwandika ku rupapuro rumurekura, mu gihe nta kirego yigeze asanga muri dosiye ye.

2-Ngo yafatanyije n’abandi barium kwandika no gukwirakwiza “inyandiko zangisha kandi zikanasebya Abatutsi”.
Izo nyandiko ntibavuga izo ari zo. Byari kuba byiza iyo bazerekana maze abantu bose bakagenzura niba koko Mwarimu Munyakazi yarazisenye ho. Ubwo bitakozwe rero iki kirego cyafatwa nk’amazimwe n’ibinyoma bigamije gusebya no kubeshyera inzirakarengane.

3-Ngo Mwarimu Munyakazi yashyigikiye “politiki y’iringaniza ry’amako n’uturere”.
Ikimenyetso batanze cyo kwerekana yuko Mwarimu Munyakazi yashyigikiye iyo politiki yo kwanga no guheza Abatutsi, ngo ni umwandiko yaba yaratangaje mu kinyamakuru DIALOGUE No146 yo muri Gicurasi-Kamena 1991.
Twashakishije iyo Numero ya DIALOGUE ariko nta nyandiko n’imwe ya Mwarimu Munyakazi twigeze dusanga mo! Iyi ngeso mbi yokamye Abanyarwanda yo guhimbahimbira abandi ibyaha byo kubacisha umutwe sinzi ikizayica mu gihugu kuko yabaye karande. Kubera yuko iyo ngeso yacengeye ingingo zose za benshi, uhereye ku bitwa “Abayobozi” (nk’uwahoze ari Padiri Bizimana Jean Damascene), bizasaba umurutsi w’impangu.

4-Ngo “inyandiko nk’izi” zerekana ko Munyakazi “yashyigikiye ingengabitekerezo yo kwanga Abatutsi” mbere ya Jenoside.
Izo nyandiko ziri ahagana hehe ko uwahoze ari Padiri Bizimana yanze kuzigaragaza? Niba kandi yarazihimbahimbye na byo nta we byatangaza kuko uwitandukanyije n’Imana nta cyiza kindi wamusangana.

5-Ngo Mwarimu Munyakazi yakomeje “kugaragaza ibyo bitekerezo ubwo mu wa 1992 yajyaga mu ishyaka ry’intagondwa rya MDR...”
Mu mwirondoro we banditse yuko guhera mu wa 1992 Mwarimu Munyakazi yabaye Umunyamabanga Mukuru w’Urugaga rw’Abakozi mu Rwanda. None se ko byari bibujijwe n’amategeko agenga urwo Rugaga ko umuyobozi wa Sendika yiyandikisha mu ishyaka iri n’iri, abamutwerera ibyo atakoze bashobora nibura kwerekana ikarita ye y’umuyoboke cyangwa bakagaragaza aho yaaba yarasinyiye kwinjira muri iryo shyaka? Ubwo batabikoze ni ikimenyetso cy’uko ibyo bamwanditse ho ari ibifitirano.

6- Ngo Mwarimu Munyakazi yavugiye mu ruhame yuko “yavuye i Kigali ameneshejwe n’Abatutsi kandi ko bahasahuye bakamutwara ibyo yari atunze byose”.
Byari kuba byiza iyo bashyira ho amazina y’abantu bamwumvise abivuga cyangwa bakagaragaza amajwi yafashwe ari mo abivuga. Kuba Mwarimu Munyakazi yaravuye I Kigali ameneshejwe kandi iwe bakahasahura bakanahasenya byo ni ukuri kw’impamo. Ariko kubeshya rubanda ngo yavuze ko ari Abatutsi bamusenyeye ni ugushinyagura kuko ubwo Mwarimu Munyakazi yavaga iwe agahungira muri Sainte Famille Abatutsi bari baturanye bari barahunze mbere ye, ndetse hari n’abo yari yabifashije mo. Ibyo ari byo byose, ntabwo ari Abatutsi bamusenyeye, kuko iyo bijya kuba byo ntaba yarishyize ho umugogoro wo guhisha no gucumbikira Abatutsi bamuhungiye ho mu wa 1994, maze bamwe muri bo bakarokoka, bakaba baranamutangiye ubuhamya.

7-Ngo “yahise atageka interahamwe guhiga icyitwa Umututsi aho yaba ari hose…”.
None se niba Mwarimu Munyakazi yari umuyoboke w’ishyaka MDR, byari gushoboka bite ko aha amategeko interahamwe za MRND? Na none bavuga yuko Mwarimu Munyakazi yagiye “mu gice cyagiye kwica Felisiyani Ugirashebuja…akamwica akoresheje imbunda yari afite”.
Abantu bose bo mu cyahoze ari Segiteri Kirwa yo muri Kayenzi bazi neza iby’urupfu rwa Mwarimu Felisiyani Ugirashebuja, ndetse n’urwa Kamagaju. Mbese abagereka abo bantu kuri Munyakazi bigeze begera abaturage bo muri ako karere kabo ngo basobanuze iby’urupfu rw’izo nzirakarengane? N’ubu bashobora kubikora maze amazimwe agashira. Igihe cyose bazaba banze kubikora, bazaba biyemeje gufatwa nk’abanyabinyoma batinya kwiha amenyo y’abasetsi, ndetse bagashobora no kuzakurikiranwa ho icyaha cyo kubeshyera abandi bagamije kubagirira nabi.

8- Ngo Mwarimu Munyakazi “yahungiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kugira ngo acike ubutabera”.
Iyo ndebye impapuro Mwarimu Munyakazi yatangaje ku mbuga za murandasi, nsanga koko yararekuwe burundu ku itariki ya 28 Ukwakira 1999 ubwo Umushinjacyaha yasinyaga ku rupapuro rumusonera kuzongera kubahiriza inzitizi z’irekurwa rye ry’agateganyo: kwitaba umucamanza, kutarenga Akarere atuye mo no kutajya mu mahanga.
Koko rero, guhera kuri iyo tariki kugeza mu wa 2004 ubwo yajyaga muri Amerika, Mwarimu Munyakazi ntiyongeye kwitaba umucamanza, yarenze buri munsi Akarere yari atuye mo, ndetse ajya no mu mahanga incuro eshatu zose (2001, 2003, 2004) kandi buri gihe yagenderaga ku mpapuro zo kujya mu mahanga ahawe na Leta y’uRwanda. Abavuga se ko Mwarimu Munyakazi “adafite uburenganzira bwo kwemeza ko yavuye mu Rwanda ku buryo bukurikije amategeko” barashaka gutangariza isi yose y’uko kugeza muri Nyakanga 2004 uRwanda rwatangaga impapuro zo kujya mu mahanga z’imfitirano zidafite agaciro? Ibyo ari byo byose ibihugu yagiye mo byose izo mpapuro byarazemeye bimuha uburenganzira bwo kubyinjira mo.  

9-Ngo Mwarimu Munyakazi “ari mu bantu bahakana bivuye inyuma Jenoside yakorewe Abatutsi”.
Abavuga ibyo ni abagome gusa nta rindi zina ribakwiye, kubera yuko bashaka kwemeza rubanda n’isi yose ko Mwarimu Munyakazi yataye ubwenge ku buryo yageze n’aho ahakana Jenoside yiboneye ubwe n’amaso ye, Jenoside yari imukoze ho na we ubwe iyo Imana idakinga ukuboko.
Kuvuga se y’uko iyo mburagasani yateye ubutati mu bavandimwe bakarimburana ni ikosa rigomba kumucisha umutwe? Ahubwo se uwihandagaza akemeza yuko mu Rwanda nta bavandimwe bicanye ni nde ngo twese tumwamaganire kure? Nabonye n’umugabo mbwa wakwije icyo kinyoma ngo yarabuze gihamya yemeza yuko Mwarimu Munyakazi yaba yaravuze amagambo ahakana Jenoside yakorewe Abatutsi. Ikibariro ni kigera ngo uwo mugabo mbwa azashyikirizwa inzego z’ubucamanza maze asobanure neza aho yakuye ibinyoma yanditse.

10-Ngo “ibimenyetso byagaragajwe na CNLG…bifite uburemere budasanzwe… [akaba ari yo mpamvu iyo Komisiyo isaba] “ko harebwa uko Munyakazi Leopold yakoherezwa mu Rwanda nta zindi nzitizi kugira ngo aburane”.
Inzitizi zakwirengagiza uburemere budasanzwe bw’ibyaha ashinjwa zaturuka he se ra? Ariko se niba koko ibyo Mwarimu Munyakazi aregwa bifite uburemere budasanzwe nk’uko byavuzwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CNLG, yaba yarakingiwe ikibaba na Afandi wuhe kugira ngo ibyo birego bigaragazwe nyuma y’imyaka makumyabiri n’ibiri?
Ubushinjacyaha bw’uRwanda bwarekuye Mwarimu Munyakazi nta cyaha bumubonye ho. Urukiko rwa Arusha ntirwigeze runamenya izina rye. Imiryango kabuhariwe mu guhigisha uruhindu “interahamwe” nka Africa Rights ya Rakia Omaar na Survie ya Alain Gauthier n’umugore we ntibarabutswe. Abayobozi bakuru b’imiryango iharanira uburenganzira bw’ikiremwa muntu nka Human Rights Watch, Amnesty International na Scholar Rescue Fund bamutangiye ubuhamya buvuga ko ari umwere, none ngo Mwarimu Muyakazi nazanwe shishitabona mu Rwanda ashyikirizwe inkiko! Icyihishe inyuma y’iyi nkubiri kizabarwa n’uzayirokoka. Cyokora ibyo ari byo byose Imana igira amaboko.

No comments:

Post a Comment